Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Tito Rutaremara uri mu bagize akanama ngishwanama k’inararibonye asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika babona ko ari ikibazo kuba Perezida Paul Kagame yatsinda amatora ku kigero cya 99%.

Rutaremara yasobanuye ko i Burayi, abayobozi badakorera abaturage, ahubwo bakorera udutsiko duto tw’abanyembaraga bafite imitungo myinshi. Ati: “Ni cyo gituma iyo biyamamaza babeshya abaturage ngo bazakora ibi n’ibi ntihagire igikorwa, abaturage babo usanga baranze abanyapolitike bavuga ko ari abanyabinyoma ko na politike ari ibinyoma ( Nyamara politike ari ukuyobora society ukayifasha gutera imbere).”

Uyu munyapolitiki uri mu bakomeye mu Rwanda, yakomeje asobanura ko kubera uru rwango abanyapolitiki baba bafitiye rukomoka ku kuba badaha abaturage ibyo baba barabasezeranyije, amatora yitabirwa na bake cyane ugereranyije n’abemerewe gutora. Ati: “BIRABATANGAZA iyo babonye amatora ari umunsi mukuru abaturage bose bitabira.”

Afatiye urugero kuri matora yo muri Amerika, Rutaremara yavuze ko mu yabaye muri USA mu 1981 yegukanwe na Ronald Reagan, hatoye Abanyamerika 28% mu bari bemerewe gutora, we atorwa na 14%. Yahereye aha abaza ati: “Ushingiye ku gisobanuro baha demokarasi; ari Perezida Reagan na Perezida Kagame uwo abaturage bishimiye ni nde?”

Abona impamvu Perezida Kagame atorwa n’abarenga 90% ari ebyiri

Rutaremara abona impamvu ebyiri zituma Perezida Kagame atorwa n’abaturage barenga 90%:

Iya mbere ngo ni uko Abanyarwanda baba mu mashyaka bashaka guhiganywa na Kagame abenshi baba bataragira imihigo ingana ni iye, iya kabiri ikaba ari uko abandi baza bashyigikiye amacakubiri Abanyarwanda batacyibonamo/ batagishaka (yatanze urugero kuri Twagiramungu wigeze kubona amajwi 3%) n’abaza bigisha ingengabitekerezo ya jenoside bagahanwa n’amategeko.

Mu gushimangira ko Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame, Rutaremara yibukije uburyo ubwo babonaga ko manda ya kabiri igiye kurangira, basabye inteko ishinga amategeko ngo ihindure ingingo y’101 y’Itegekonshinga yamukumiraga kwiyamamariza manda ya gatatu.

Ati: “Abanyarwanda muri iki gihe bamenye ububasha bahabwa n’itegeko nshinga, babonye ko Kagame agiye kurangiza manda ya 2 kandi igihugu kikumukeneye. Abanyarwanda barenga miliyoni bandikiye inteko ishinga-mategeko ngo ihindure ingingo y’ijana na rimwe (101) yabuzaga Perezida Kagame kwiyamariza manda ya 3.”

Rutaremara yavuze uburyo inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, yakiriye icyifuzo cy’Abanyarwanda, igahindura iyi ngingo, Perezida Kagame akemererwa kwiyamamariza manda ya gatatu n’izindi ebyiri.

Uyu munyapolitiki abona muri demukarasi nyayo, abaturage ari bo bashyiraho umuyobozi bashaka, ati: “ntabwo gusa ari ukunzwe n’ibihugu by’Iburayi na Amerika. Nkuko bashaka kubikora mu bihugu bya Afurika.”

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Nanga umuntu ufata abandi nkinjiji kwisi nihehe ushobora kwemerako batoye 99% ibinikimwaro nubivugaho nawe ntakizere abayifitiye, ibyo nanze kuri Habyarimana singiye kubyemera ubu, nabambaye ikinyurane.

  2. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%

  3. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Niba abanyarwanda bize bsobanura amatora y’iwacu i Rwanda muri ubu bulyo, ireme ly’uburezi rifite ikibazo kabisa! Uwitwa Karasira yaririmbye “Cishwaha” ariko hari n’abemeje ko habaho “Tora aha”. Ibyo bigahuhurwa n’uwiswe “Nsinyehe”. Erega iby’amatora ntawe utazi uko bigenda. Rutaremara akunda kwishongora yerekana ukuntu hari abarusha abandi ubwenge nyamara “utazi ubwenge ashima ubwe”.

  4. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Niba abanyarwanda bize bsobanura amatora y’iwacu i Rwanda muri ubu bulyo, ireme ly’uburezi rifite ikibazo kabisa! Uwitwa Karasira yaririmbye “Cishwaha” ariko hari n’abemeje ko habaho “Tora aha”. Ibyo bigahuhurwa n’uwiswe “Nsinyehe”. Erega iby’amatora ntawe utazi uko bigenda. Rutaremara akunda kwishongora yerekana ukuntu hari abarusha abandi ubwenge nyamara “utazi ubwenge ashima ubwe”.

  5. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Abo bahanya,bareste kuducoloniza.

    Iyo demokarasi,yabo ko nabo itabahira bakaba bayinyaniramo.

    Baturetse tugakora ibitunyura bihuye n’imico yacu ya kinyafurika.

  6. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Abo bahanya,bareste kuducoloniza.

    Iyo demokarasi,yabo ko nabo itabahira bakaba bayinyaniramo.

    Baturetse tugakora ibitunyura bihuye n’imico yacu ya kinyafurika.

  7. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Niba utekereza utyo ukaba utiyigisha ngo umunye uzapfana ubujiji, niyo wareba ibyo pres Kagame akorera abaturage, aho agejeje igihugu kivuye mubuvunderi bwa leta zabanje wakumva neza icyo umubyeyi TITO avuga, ukava muri ubwo bujiji Jacque.

  8. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Niba utekereza utyo ukaba utiyigisha ngo umunye uzapfana ubujiji, niyo wareba ibyo pres Kagame akorera abaturage, aho agejeje igihugu kivuye mubuvunderi bwa leta zabanje wakumva neza icyo umubyeyi TITO avuga, ukava muri ubwo bujiji Jacque.

  9. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Ibyo uvuze n’ibyawe bwite,twe abanyarwanda tubona ibinyuranye n’ibyo.

  10. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Ibyo uvuze n’ibyawe bwite,twe abanyarwanda tubona ibinyuranye n’ibyo.

  11. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Ibyo uvuze n’ibyawe bwite,nta munyarwanda wagutumye,erega abanyarwanda si babandi nyabusa.

    1. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
      Wibeshya abanyarwanda dukunda umubyeyi wacu

    2. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
      Wibeshya abanyarwanda dukunda umubyeyi wacu

  12. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Ibyo uvuze n’ibyawe bwite,nta munyarwanda wagutumye,erega abanyarwanda si babandi nyabusa.

  13. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Wowe ntaho utaniye nabobs twagiramungu

  14. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Wowe ntaho utaniye nabobs twagiramungu

  15. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Wowe ntaho utaniye nabobs twagiramungu

  16. Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
    Wowe ntaho utaniye nabobs twagiramungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *