Nyamasheke: Uwararaga ku byatsi yashyikirijwe ibiryamirwa n’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi

Nyuma yo kubakirwa inzu n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, ku bufatanye n’ubuyobozi bwawo, Mukantwari ClĂ©mentine wo mu mudugudu wa Kaneke, akagari ka Jurwe muri uyu murenge, wabaga mu kazu kendaga kumugwaho, agiye ku kicirwamo n’inzara n’abana be 3 barimo umaze ukwezi n’igice gusa avutse, urugaga rw’abagore rushamikiye ku […]
Dr Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe yarangije amasomo ya kaminuza mu burezi

Dr Rwigema Pierre CĂ©lestin wabaye Minisitiri w’uburezi wa mbere mu 1994 u Rwanda rumaze kubohorwa, akaba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza mu 2000, yarangije amasomo ya kaminuza mu ishami ry’uburezi. Nk’uko bigaragara ku itangazo rya kaminuza ya Mount Kenya riteguza ibirori byo kurangiza amasomo (graduation ceremony) bizaba tariki ya 29 Nyakanga 2022, Dr […]
Amanyanga muri Girinka: Bombori bombori hagati ya Gitifu n’abaturage muri Nyamasheke

Mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke hamaze iminsi bombori bombori hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Mudahigwa FĂ©lix na bamwe mu baturage barimo n’uwahoze ari umukuru w’umudugudu, byageze n’aho bijya mu itangazamakuru bavuga ko barambiwe inkoni ze no kubayoboza igitugu, intandaro ya byose ngo ari inka ya girinka uwo mukuru w’umudugudu yaguriye rwihishwa umuturage wo […]
U Burusiya bwatangaje ko bwiciye abasirikare ba Ukraine barenga 50 mu bubiko bw’intwaro
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko yasenye intwaro n’amasasu bya Ukraine birenga 3000, imodoka ndetse n’indege z’intambara, yica abasirikare b’iki gihugu barenga 50 mu gitero cyo kuri uyu wa 23 n’uwa 24 Nyakanga 2022. Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Igor Konashenkov, nk’uko ibiro ntaramakuru TASS bya Leta y’u Burusiya bibivuga, yatangaje ko ibi byose byasenyewe mu gitero […]
Abantu batatu bishwe barasiwe muri ‘graduation’ muri Kaminuza ya Manilla
Kuri iki Cyumweru, itariki 24 Nyakanga, abantu batatu bishwe barasiwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza yo mu murwa mukuru wa Philippines, barimo uwahoze ari umuyobozi w’umujyi womu majyepfo y’igihugu. Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Quezon, Remus Medina, yatangaje ko kurasa kwabaye bigaragara ko kwari kugamije kwica uyu wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa […]
Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%
Umunyapolitiki Tito Rutaremara uri mu bagize akanama ngishwanama k’inararibonye asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika babona ko ari ikibazo kuba Perezida Paul Kagame yatsinda amatora ku kigero cya 99%. Rutaremara yasobanuye ko i Burayi, abayobozi badakorera abaturage, ahubwo bakorera udutsiko duto tw’abanyembaraga bafite imitungo myinshi. Ati: “Ni cyo gituma iyo biyamamaza babeshya abaturage ngo bazakora ibi n’ibi […]
Iburengerazuba: Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro barishimira ibyo bamaze kugeraho
Abakora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Uburengerazuba baravuga bamaze kugera kuri byinshi byiza bishimira birimo kuba buri mucukuzi aba afite ubwiteganyirize, ubwishingizi ndetse na mituweli. Umwe muri bo witwa Musabyimana Andre wo mu Karere ka Nyamasheke avugana na Bwiza yagize ati “Abacukuzi bose baba bafite assurance, ndetse n’ubwiteganyirize buratangwa. Na mituweli barazishyura cyane,” […]
Ukraine iracyateganya kohereza ibinyampeke mu mahanga nyuma y’igitero cya misile kuri Odesa
Kuri iki Cyumweru, Ukraine yatangaje ko izakomeza umugambi wo kohereza ibinyampeke mu mahanga biva ku Cyambu cyo ku Nyanja y’Umukara nyuma y’aho igitero cya misile kigabwe kuri Odesa giteye gushidikanya hibazwa niba u Burusiya buzubaha amasezerano agamije koroshya ibura ry’ibyo kurya ryatewe n’intambara bwagiranye na Ukraine na Loni. Perezida Volodymyr Zelensky yamaganye icyo gitero cyo […]
Centrafrica: Amashyaka n’imiryango bigera muri 20 byiyemeje kubuza Touadera guhatanira manda ya 3
Amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi n’amashyirahamwe y’abenegihugu agera muri 20 kuri uyu wa Gatanu ushize yashinze ihuriro rigamije kubuza Perezida wa Centrafrica, Faustin Archange TouadĂ©ra, guhindura Itegeko Nshinga no kwiyamamariza manda ya gatatu, nk’uko umunyamakuru wa AFP yabitangaje. Me CrĂ©pin Mboli, umuyobozi w’ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Patrie, ubwo yatangizaga ubwo bufatanye yabisobanuye […]
Brig. Gen. Candide yashimye inama za Gen. Kazura ku bibera muri Bénin
Umugaba Mukuru w’ingabo za BĂ©nin, Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi, yatangaje ko mugenzi we uyobora ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, yamugiriye inama nyinshi ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu gihugu cyabo. Brig. Gen. Candide yageze mu Rwanda kuri uyu wwa 23 Nyakanga 2022, yakirwa na Gen. Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo, ku […]
Mwilanya wayoboye ibiro bya Kabila abona RDC yirengagiza uburyo bwo gukemura ikibazo cya M23
Prof. NĂ©hĂ©mie Mwilanya wayoboye ibiro bya Joseph Kabila ubwo yari Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) abona ubutegetsi buriho bwirengagiza uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 kandi buhari. Mwilanya yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 22 Nyakanga 2022 ubwo yamurikaga igitabo cyerekeye kuri politiki y’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Uyu […]
Ingabo za Afurika y’Epfo mu myitozo yo kurwanira mu ishyamba mbere yo koherezwa muri RDC
Batayo ya 10 y’abasirikare barwanira ku butaka ba Afurika y’Epfo ifite icyicaro i Mafikeng iri mu myitozo y’intambara yo mu mashyamba ahitwa Entabeni mbere y’uko yoherezwa muri Brigade ishinzwe gutabara ya MONUSCO (FIB) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Izi ngabo za Afurika y’Epfo zirimo kwitegura bwa nyuma kujya gusimbura izindi zihasanzwe mu Kwakira n’Ugushyingo […]
U Burundi buremeza ko bushobora kuzababarira Gen. Niyombare na bagenzi be
Guverinoma y’u Burundi iremeza ko ishobora kubabarira abahungiye mu Rwanda nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu mwaka w’2015. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 22 Nyakanga 2022, yatangaje ko ibibazo byari hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda byakemutse, keretse icy’aba rugicumbikiye. Minisitiri Shingiro yagaragaje ko […]
Umuturage wa Arabiya Sawudite wafashije Umuyahudi wo muri Israel kwinjira i Macca ari mu mazi abira
Polisi yo muri Arabiya Sawudite yatangaje ko umunyagihugu wo muri ubu bwami bivugwa ko yafashije umunyamakuru w’Umuyahudi wo muri Israel kwinjira mu mujyi mutagatifu wa Macca, yatawe muri yombi. Umunyamakuru, Gil Tamary ukorera Channel 13 yo muri Israel, yashyize ku rubuga rwa Twitter amashusho ye ku wa Mbere arimo gucengera i Macca, umujyi wera wa […]
RDC yashimiye Menendez woherereje Blinken ibaruwa ishinja u Rwanda gufasha M23
Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yashimiye Perezida wa komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Menendez, wandikiye Umunyamabanga Antony Blinken ibaruwa ishinja u Rwanda gufasha M23. Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022, i Kinshasa habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyarimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula n’Umuvugizi wa […]