Umusirikare wa MONUSCO n’abapolisi babiri bayo kuri uyu wa Kabiri biciwe mu mujyi wa Butembo ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Uko ari batatu biciwe mu myigaragambyo y’abanye-Congo bakomeje gusaba ko ubu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwazinga utwangushye bukabavira mu gihugu.
Abanye-Congo babushinja kuba bumaze imyaka 22 mu gihugu cyabo, gusa bukaba bwarananiwe gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yayogoje igihugu cyabo.
MONUSCO mu itangazo yasohoye yavuze ko abishe uriya musirikare n’abapolisi bayo babanje kwaka imbunda abapolisi ba Congo Kinshasa.
Mu mujyi wa Butembo kuri uyu wa kabiri habereye imyigaragambyo ikomeye yasize abanye-Congo basahuye ibiro bya MONUSCO biwuherereyemo mbere yo kubyangiza.
Ibikorwa nk’ibi kuva ejo ku wa Mbere byanabereye ku biro bya buriya butumwa bwa Loni mu mujyi wa Goma.
MONUSCO yibukije abanye-Congo ko ibirindiro byayo n’ibikorwa byayo bitavogerwa hashingiwe “ku masezerano y’ingabo z’umuryango w’abibumbye na guverinoma ya DRC (SOFA), ndetse n’amasezerano yerekeye uburenganzira n’ubudahangarwa by’umuryango w’abibumbye.”
Yunzemo ko ibitero byibasiye abakozi bayo, ibigo ndetse n’ibikorwa byayo ari “ibyaha by’intambara” bigomba gukurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga.

12 Responses
Umusirikare wa MONUSCO n’abapolisi 2 bayo biciwe muri RDC
Nuko nkomeje kumirwa ONU noneho igiye kuburana nabaturage ba Kongo kubyaha byintambara, Kongo we wabuze umucunguzi pe.

Buriya se Bahati Lukwebo wabibashoyemo ntubazamutambikana! Wabina agiye gusanga Ntaganda mu Buholandi kandi ntiyagenda wenyine.

ahubwo ahokugirango abaturagebacongo bavuyange ubutumwabwamahoro bakwatsigitutukuriperezida nahabaturagendumvanakigenda2 nagitekerezo.

Bahame hame bashyigijiye FARDC yifatanyije ninterahamwe nibumve ko guhemuka wifatanya nabanyabyaha ntamahoro bitanga

Abanyarwandamwarasaze komurukwibanda mumutekano wa Congo birabashinzwe fdr irimuri Congo irabareba? Mukurikirane ibyu rwandarwanyu ibindi mubyihorere ,mbese umuntu yagura igisinde akakigurishaburundu umurima atarugwe? Muhumure abanaburwanda barigufumbira congo