Ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Issa Bigirimana wanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda.
Issa Bigirimana ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yamenyakanye mu kipe ya APR FC, by’umwihariko mu mikino y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu na mukeba wayo Rayon Sports.
Issa Bigirimana azwiho kuba umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri derby ya APR FC na Rayon Sports.
Espoir FC yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.
Perezida w’iyi kipe y’i Rusizi, Twizeyimana Vincent, yatangaje ko uyu rutahizamu yasinyishijwe nyuma yo kurambagizwa n’umutoza Bisengimana Justin na we wamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iriya kipe.
Issa Bigirimana w’imyaka 27 y’amavuko yazamukiye muri LLB Academic y’i Burundi mbere yo kuza muri APR FC.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yayivuyemo yerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania atagiriyemo ibihe byiza, ayivamo aza mu makipe ya Rayon Sports na Police FC za hano mu Rwanda mbere yo kwerekeza Forest Rangers yo muri Zambia.


