Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yamaganye Ingabo za MONUSCO ziheruka kurasira abasivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gitondo cy’ejo ku Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga ni bwo abasirikare babiri ba MONUSCO barashe ku baturage ku mupaka wa Kasindi uhuza u Rwanda na RDC, bica abasivile babiri na ho ababarirwa muri 15 barakomereka.
Icyatumye aba basirikare barasa ku basivile nticyiramenyekana, gusa bivugwa ko barashe ku baturage nyuma yo kwitambika imodoka barimo.
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru y’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, Bintou Keita, yavuze ko nka MONUSCO bababajwe n’imyitwarire ya bariya basirikare; yihanganisha imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakometse.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi abinyujije kuri Twitter ye, yamaganye imyitwarire ya bariya basirikare, yihanganisha imiryango y’ababuze ababo.
Ati: “Turi gukurikiranira hafi ibiri kubera muri RDC, kandi turamagana twivuye inyuma ibyabereye i Kasindi kuri iki cyumweru bikozwe n’abasirikare ba MONUSCO byateje itakara ry’ubuzima bwa benshi. Turihanganisha tubivuye ku mutima Guverinoma ya RDC n’imiryango y’ababuze ababo.”
Guverinoma ya RDC binyuze muri Patrick Muyaya usanzwe ari umuvugizi wayo, yamaganye kiriya gitero; yizeza abaturage bayo ko abagize uruhare muri biriya bikorwa bazagezwa imbere y’ubutabera.
MONUSCO yatangaje ko abasirikare bagize uruhare muri buriya bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi, ndetse kuri ubu iperereza rikaba ryamaze gutangira.

4 Responses
Perezida Ndayishimiye yamaganye ubwicanyi Ingabo za MONUSCO zakoreye muri RDC
Ariko ko abantu baba bakeneye umutekano no kubaho ni iyihe mpamvu nta Muyobozi w’Igihugu cg ONU wigeze yamagana Abanyekongo na FDRL bari kurimbura abanyekongo bavuga ikinyarwanda cy cy bo mu bwoko bw’Abatutsi? Nta n’uwigeze ahagurukira kwamagana no guhana abigabije kuri MONUSCO bakayicira abakozi bakanayisenyera! None ziriya nterahamwe zihaye gutangira MONUSCO ubundi musanga zari gukorerwa iki kitari ukuzivanisha mu nzira intwaro? Mwirinde kubogama byose bibazwe Cirombo KISEKEDI n’Ubutegetsi bwe!
Perezida Ndayishimiye yamaganye ubwicanyi Ingabo za MONUSCO zakoreye muri RDC
Uvuze nkikigoryi