Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iri gukurikiranira hafi ikibazo cya Sandra Teta

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cy’Umunyarwandakazi Sandra Teta uvugwaho guhohoterwa n’umuhanzi Weasel usanzwe ari umugabo we.

Ni nyuma y’amafoto aheruka kujya hanze agaragaza uburyo ki uyu mugore yagiye yicwa urubozo, n’ubwo we yahisemo kuruca akarumira.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hatambutswa ubutumwa butandukanye bw’abatabariza Sandra Teta, ku buryo hari n’abasabye ambasade y’u Rwanda i Kampala kugira icyo yakora ikamurokora.

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cy’uriya mugore, nk’uko byemejwe na Ambasaderi Joseph Rutabana.

Aganira na The New Times yagize ati: “Turi kubikurikiranira hafi. Ababyeyi be bari hano bavuganye na we, kandi natwe twaramubonye turanavugana. Ibyo ni byo nababwira kugeza ubu.”

Mu minsi ishize ni bwo hasohotse amafoto ya Sandra Teta amugaragaraza yangiritse cyane isura, nyuma bivugwa ko byari ukubera inkoni z’umugabo we Weasel.

Teta cyakora cyo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yahakanye ko ari Weasel wamuhohoteye, avuga ko ibisambo byaherukaga kumutangira akaba ari byo bimuhondagura mbere yo kumwambura.

Hari andi mafoto yashyizwe hanze na Daniella, umugore wa José Chameleone usanzwe ari mukuru wa Weasel na yo agaragaza iyicarubozo Teta yagiye akorerwa mu minsi yashize.

Aya mafoto yari akurikiye ubutumwa yandikiye muramu we amusaba kureka gukomeza guhohotera Sandra Teta.

Ati: “Ukwiriye guhagarika ibi bintu, ndagukunda kandi ntabwo nifuza ko uzajya ahantu habi. Ntabwo rirarenga ko wakwimakaza amahoro ukaba umugabo mwiza.”

Umugore wa Chameleone yunzemo ko azakora ibishoboka byose Sandra Teta agatabarwa, aboneraho gusaba umugabo we gukora ibishoboka byose ku buryo Sandra Teta yava mu menyo ya rubamba akareka gukomeza guhohoterwa na Weasel na murumuna we.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iri gukurikiranira hafi ikibazo cya Sandra Teta
    That fool must pay the price for what he did and others will learn from that fool

    1. Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iri gukurikiranira hafi ikibazo cya Sandra Teta
      RWOSE UBUTABERA BWURWANDA BUKURIKIRANE ICYO CYIBAZO PE NGEWE BYARAMBABAJE

    2. Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iri gukurikiranira hafi ikibazo cya Sandra Teta
      RWOSE UBUTABERA BWURWANDA BUKURIKIRANE ICYO CYIBAZO PE NGEWE BYARAMBABAJE

  2. Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iri gukurikiranira hafi ikibazo cya Sandra Teta
    That fool must pay the price for what he did and others will learn from that fool

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *