Gakenke: Abahinzi ba avoka barasaba ko igiciro cyazo cyongezwa

Nkezabo Jean Paul mu buhinzi bwe bwa avoka

Abahinzi ba avoka mu karere ka Gakenke bazigurirwa na Tubura, bavuga ko nubwo bafite amahirwe yo kugurirwa umusaruro wabo wose icya rimwe, bakanayahererwa rimwe kandi vuba, bafite ikibazo cy’igiciro gito bazihabwaho, kuko ngo bahabwa amafaranga 50 ku gitumbwe, bagera muri santere z’ubucuruzi zo hafi aho bagasanga imwe iragura amafaranga 100, bagasaba na bo kuyahabwa kugira […]

U Rwanda ruvuga ko ikibazo cya FDLR nikidakemuka, akarere ruherereyemo katazatekana

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa FDLR nikititabwaho ngo kibonerwe igisubizo, akarere k’ibiyaga bigari katazabona umutekano. Bigaragara mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo, wavugaga kuri raporo y’ibanga impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ziherutse gushyikiriza akanama k’umutekano. Iyi raporo, nk’uko Reuters ivuga ko yayibonye yabitangaje kuri uyu wa 4 Kanama 2022, […]

Uko igikomangomakazi cya Zanzibar cyatewe inda n’Umudage kigata ubwami

Igikomangomakazi Sayyida Salme wa Zanzibar afite imyaka 22 yakundanye n’umukire wari ukomeye w’Umudage, Rudolph Heinrich Ruete, amutera inda. Bimaze kuba, yahise ahunga afite ubwoba ko ashobora kwica bitewe n’ko yari yakoze ikintu gihabanye n’umuco wabo. Uyu mukobwa yabyawe na Bin Sultan wayoboraga ubwami bwa Oman kuva 1806 kugera apfuye mu 1856. Yari umwana wa nyuma, […]

Simba SC yatandukanye na Meddie Kagere

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yemeje ko yamaze gutandukana na rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, nyuma y’imyaka ine ayikinira. Kagere yari umukinnyi w’iyi kipe y’i Dar es Salaam nyuma yo kuyigeramo akubutse muri Gor Mahia yo muri Kenya. Simba yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iyi […]

Impuguke za UN ziremeza ko RDF yifatanya na M23, FARDC ikifatanya na FDLR

Itsinda ryigenga ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikora iperereza ku mutekano wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ziremeza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanya na M23, iz’iki gihugu kiri mu burengerazuba bwarwo zizwi nka FARDC zikifatanya na FDLR. Raporo y’ibanga y’izi mpuguke ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko byabonye kuri uyu wa 4 Kanama 2022, […]

London: Liz Truss natorwa azagurira mu bindi bihugu politiki nk’iyo kohereza abimukira mu Rwanda

Liz Truss ufite amahirwe yo kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, yavuze ko natorwa “azashyigikira kandi akagurira mu bindi bihugu ” politiki ya guverinoma yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda. Iyi politiki yateje impaka cyane, yatangijwe na guverinoma iriho ubu, yagejejwe no mu nkiko nyinshi kandi bamwe barayamagana barimo imiryango irengera impunzi. Abahatanira kuyobora ishyaka […]

U Rwanda rwahaye ikaze Blinken urajwe ishinga n’ifungwa rya Rusesabagina

fzt-druxoamso12.jpg

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko yiteguye kwakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, byitezwe ko mu byo azaganiraho n’u Rwanda harimo ibijyanye n’ifungwa rya Paul Rusesabagina. Itangazo ry’iyi minisiteri ryagiye hanze kuri uyu wa 4 Kanama, rivuga iki gihugu cyiteguye kuganira na Amerika ariko kinagaruka ku kuba […]

Fayulu yinubiye kuba M23 igifite Bunagana, ishaka na Rumangabo

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), arinubira kuba umutwe witwaje intwaro wa M23 ugifite umujyi wa Bunagana, unashaka no gufata igice cya Rumangabo. Ubutumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 4 Kanama 2022, buragaraza ko Fayulu atishimiye kuba abarwanyi ba M23 bamaze ukwezi n’igice batarava muri Bunagana, na […]

Les forces de sécurité rwandaises et de la SADC sauvent plus de 600 otages

fzs-n19xeaa3fm0.jpg

Les forces de sécurité rwandaises aux côtés de leurs homologues mozambicains et des forces de la Communauté de développement de l’Afrique australe (SADC) ont secouru plus de 600 otages à Cabo Delgado. Selon un communiqué publié par les Forces de défense rwandaises le 2 août, le développement fait suite au lancement d’opérations offensives visant à […]

Perezida Zelensky arifuza kuganira n’u Bushinwa yizera ko bushobora guhagarika u Burusiya

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yatangaje ko yifuza kuvugana n’umuyobozi w’u Bushinwa, Xi Jinping, mu gihe asaba Beijing gukoresha ingufu z’ubukungu na politiki mu guhagarika amakimbirane mu gihugu cye. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Morning Post y’u Bushinwa, Perezida Zelensky yavuze ko atigeze avugana n’umuyobozi w’u Bushinwa kuva u Burusiya bwatangiza […]

Butembo: Babwiye MONUSCO ko nibongera kuyibonaho irahura n’uruva gusenya

Sosiyete Sivile yo mu Mujyi wa Butembo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamenyesheje MONUSCO ko badashaka kongera kuyibona mu mihanda yaho, ko nibiba iza kugirwa nabi. Uyu muburo watanzwe mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 na sosiyete sivile yo muri uyu mujyi wa Butembo. Umujyi wa Butembo ni umwe […]

Umudepite wo mu Rwanda abona Blinken nakora iperereza ku kirego cya RDC, azamenya ukuri

Depite John Ruku-Rwabyoma uri mu bagize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, abona Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken utegerejwe muri iki gihugu, nakora iperereza ku kirego cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), azamenya ukuri. Mu cyumweru gitaha, biteganyijwe ko Blinken azagirira uruzinduko mu Rwanda no muri […]

Karongi: Umukobwa ukurikiranweho kwica umwarimu yasabiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 02 Kanama 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije mu ruhame aho icyaha cyakorewe umukobwa wakekwagaho icyaha cyo kwica umugabo wari umwarimu, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa burundu. Icyaha uregwa ashinjwa cyakozwe ku itariki ya 28 Kamena 2022 ahagana saa sita z’amanywa (12h00) mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu […]

DR Congo expels UN peacekeeping mission spokesman

The Democratic Republic of the Congo has asked the spokesman of the United Nations peacekeeping mission, MONUSCO, to leave the country, blaming him for stoking tensions that led to deadly protests last week. The decision was announced in a statement from the foreign affairs ministry dated July 28 and seen by the Reuters news agency […]

Umujyi wa Kigali ugiye kongera guhagurukira ba nyiribibanza bitabyazwa umusaruro

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bavuze ko bagiye kongera kubarura ubutaka buri mu mujyi butabyazwa umusaruro, batanga umuburo ko itegeko rizakora akazi karyo ku bazasanganwa amakosa. Itegeko rya 2013 rigenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda riteganya gufatira ubutaka buri mu mijyi, mu gihe bumaze imyaka itatu ikurikiranye budakoreshwa. Iyo bufatiriwe, umutungo ugurishwa ku wabasha kuwukoresha binyuze mu […]

Meya wa Kampala yareze Umuvugizi wa guverinoma amushinja kumukubitira kuri televiziyo

Meya w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, yajyanye mu rukiko Umuvugizi wa guverinoma akaba n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru, Ofwono Opondo, amushinja kumukubitira kuri NBS TV. Ku mugoroba wa tariki ya 28 Nyakanga 2022, Lukwago na Opondo bahuriye mu kiganiro ‘Frontline’ nk’abatumirwa, baterana amagambo bikomeye, Umuvugizi wa guverinoma arahaguruka, bigera aho ashaka kurwana. Opondo agihagaze, […]

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iri gukurikiranira hafi ikibazo cya Sandra Teta

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cy’Umunyarwandakazi Sandra Teta uvugwaho guhohoterwa n’umuhanzi Weasel usanzwe ari umugabo we. Ni nyuma y’amafoto aheruka kujya hanze agaragaza uburyo ki uyu mugore yagiye yicwa urubozo, n’ubwo we yahisemo kuruca akarumira. Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hatambutswa ubutumwa butandukanye bw’abatabariza Sandra Teta, ku […]

RDC: Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera umuyobozi w’umutwe ushinzwe kumurinda

Perezida Félix Tshisekedi , wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yazamuye Umuyobozi w’umutwe ushinzwe kumurinda Tshiwewe Songesha Christian ku ipeti rya Liyetona Jenerali nk’uko bigaragara mu iteka rya perezida ryasomwe ejo ku wa Gatatu, itariki ya 3 Kanama, kuri televiziyo y’igihugu n’umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Kasongo Mwema. Uyu mugabo wizerwa n’umukuru w’igihugu yagizwe umuyobozi w’umutwe ushinzwe […]

MONUSCO yagaragaje akababaro yatewe n’iyirukanwa ry’Umuvugizi wayo muri RDC

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), MONUSCO, yagaragaje akababaro yatewe n’iyirukanwa ry’Umuvugizi wayo ku butaka bw’iki gihugu. Kuri uyu wa 3 Kanama 2022, hamenyekanye amakuru y’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, tariki ya 28 Nyakanga yandikiye uyu Muvugizi, Mathias Gillman, amumenyesha ko agomba kuva muri iki gihugu. Minisitiri […]

Rwandan Security Forces, SADC rescue terrorist hostages

Since April this year, Rwandan Security Forces together with the Mozambican Army and Southern African Development Community (SADC) forces launched offensive operations to destroy terrorists bases in Catupa forest, northeast of Macomia District, in Cabo Delgado province in which they rescued over 600 hostages. The Islamic State in Mozambique (IS-MOZ) terrorists groups were forced to […]

Rusizi: Umuhanda mushya wa Nyakarenzo-Mashesha-Mibilizi watwaye hafi miliyari 4 watangiye kwangirika

Mu bice bimwe byawo inzira z'amazi zarasibamye n'igitaka cy'imusozi gitangira kuwangiza

Abaturage b’imirenge 8 y’akarere ka Rusizi ikoresha cyane umuhanda Nyakarenzo-Mashesha-Mibilizi bafite impungenge z’uko nta gikozwe, vuba aha bashobora gusubira mu bihe bibi bahozemo igihe wari warangiritse cyane utari nyabagendwa, kuko nubwo bivugwa ko wakozwe, wongeye kwangirika bikomeye, aho batanahwemye kugaragaza ko wasondetswe ubuyobozi bw’akarere bwariho icyo gihe bukabacecekesha, ukuri ngo kukaba kwaratangiye kwigaragaza hatarashira n’amezi […]

U Bushinwa bwatangiye imyitozo ya gisirikare yagutse mu bice bitandatu bikikije Taiwan

web-1000x562-taiwan-china-taipei.jpg

U Bushinwa bwatangiye imyitozo yagutse ya gisirikare yo mu nyanja no mu kirere hafi y’Ikirwa cyiyobora cya Taiwan, nyuma y’amasaha make Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi, avuye mu murwa mukuru wa Taiwan, Taipei, mu ruzinduko rwarakaje Beijing. Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko imyitozo irimo gukoreshwamo amasasu ya nyayo […]

RDF yabohoye amagana y’abanya-Mozambique bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda (RDF), zatangaje ko zifatanyije n’iz’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bamaze kubohora abanya-Mozambique babarirwa muri 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe. Ni nyuma y’ibitero bikomeye kuva muri Mata uyu mwaka izi ngabo zagabye ku birindiro bya biriya byihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah unazwi nka Al Shabaab; mu rwego rwo kubisenya. […]

Musanze: Bamwe mu bahoze mu mwuga w’uburezi baratabaza ngo bishyurwe ibirarane

Bamwe mu bahoze ari abarezi (abarimu) bo mu karere ka Musanze, barasaba inzego zitandukanye kubakorera ubuvugizi bakishyurwa ibirarane byabo bambuwe n’akarere. Bavuga ko bakoreye Leta neza ariko aho bagiriye mu zabukuru, bishyuje ibirarane byabo bikomoka ku mishahara, mu kuzamurwa mu ngazi ntambike (Horizontal Promotion) ndetse n’imisanzu batagiye batangirwa (bateganirizwa) muri RSSB. Aba barimu ni benshi […]

Perezida Joe Biden yashyizeho Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaraye yemeje Eric Kneedler nka Ambasaderi mushya w’igihugu cye mu Rwanda. Perezida Biden yamusimbuje Peter Vrooman uheruka kwimurirwa muri Mozambique. Eric Kneedler uri mu badipolomate bakomeye muri Amerika, yari amaze igihe ari Chargé d’Affaires w’agateganyo muri ambasade ya Amerika muri Kenya. Ni inshingano yari afite kuva […]