P. Kagame yavuze ko igitutu Amerika yashyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina ntacyo cyatanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rudatewe ubwoba n’igitutu rushobora kotswa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisaba ko rwarekura Paul Rusesabagina, ashimangira ko ntacyo gishobora kugeraho.

Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga, mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter atanga igitekerezo ku butumwa bw’umwe mu barukoresha.

Ubutumwa Perezida Kagame yavugagaho ni ubw’uwitwa Nathalie Munya (Munyampenda) usanzwe ayobora Kaminuza ya Kepler.

Ni ubutumwa uyu mudamu yanditse kuri Twitter na we atanga igitekerezo ku nkuru y’igitekerezo Martin Ngogawahoze ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda yanyujije mu kinyamakuru Pan-African Review.

Ni inkuru yanditswe mu gihe u Rwanda ruteganya kwakira Anthony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Byitezwe ko Anthony Blinken azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku ngingo zirimo ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ndetse binitezwe ko ngo ashobora kotsa igitutu Umukuru w’Igihugu amusaba kurekura Paul Rusesabagina.

Ni Rusesabagina kuri ubu ufungiye muri gereza ya Nyarugenge, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu myaka yashize.

Uyu mugabo cyakora cyo afungiye mu Rwanda mu gihe asanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu yari anaturutsemo mbere y’uko afatirwa i Kigali muri Kanama 2020.

Martin Ngoga mu nkuru ye yasobanuye ko bitumvikana buryo ki Amerika ikomeje umugambi wo kotsa u Rwanda igitutu kubera Rusesabagina, nyamara kugira ngo uyu mugabo afatwe byaragizwemo uruhare n’inzego zitandukanye.

Ni inzego zirimo urushinzwe iperereza ry’imbere muri Amerika (FBI) rwamukozeho iperereza ku ruhare rwe mu gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba mu myaka 12 ishize.

Ngoga yagaragaje ko uburyo Amerika iri gushaka kwivanga mu butabera bw’u Rwanda kubera Rusesabagina, ari ko u Buholandi bwabigenzaga ubwo u Rwanda rwarimo ruburanisha Ingabire Victoire Umuhoza. Yavuze kandi ko ari na ko u Bubiligi bumaze igihe bubigenza ku kibazo cya Rusesabagina.

Uyu mugabo kuri ubu ukuriye abadepite b’inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yabajije impamvu Blinken ateganya kotsa igitutu Perezida Kagame nk’umuyobozi ku kibazo cyakemuwe n’urwego rw’ubutabera.

Yavuze ko niba ashaka kuzamura ikibazo cya Rusesabagina nta kindi agamije kitari ugushaka guha Abanyafurika amasomo ku miyoborere myiza, nyamara akwiye kuzirikana ko adakwiye kwica amahame n’amategeko agenga urwego rw’ubutabera.

Nathalie Munya agendeye kuri iyi nyandiko ya Martin Ngoga, yagaragaje ko ibyo Amerika iri kugerageza gukora ari “kugira ngo ibone Rusesabagina arekurwe kubera uwo ari we, hatitawe ku byo yakoze.”

Yavuze ko Amerika ititaye ku kazi kakozwe n’ubutabera ndetse n’abasivile icyenda baguye mu bitero umutwe wa FLN Rusesabagina yari abereye umuyobozi wagabye mu Rwanda.

Munya yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina ntaho gitaniye n’icya Ingabire.

Yunzemo ko bene ibi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biba bibizi neza ko inzego zabyo zishinzwe gukurikiranira iyubahirizwa ry’amategeko ryakusanyije ibimenyetso zikanabitanga, ariko muri wa muco wabyo wo kumva ko bikwiye guha Afurika amasomo kuri demukarasi bikaba byumva ko Blinken “azotsa igitutu umuyobozi w’igihugu gifite ubusugire kugira ngo yivange mu nzira y’ubutabera.”

Perezida Kagame asubiza uyu muntu ni ho yagaragarije ko ibyo gutera u Rwanda ubwoba bidashobora gukora.

Ati: “Nta bwoba…hari ibintu bitapfa gukora muri ubwo buryo ahangaha.”

Biteganyijwe ko Blinken nta gihindutse agera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. P. Kagame yavuze ko igitutu Amerika yashyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina ntacyo cyatanga
    Ibyo leta zunze ubumwe bwa amerika yigira ndetse nibindi bihugu byigira bishaka kwivanga mubutabera bwurwanda bitaba bigikunze .lmyitwarire yibyo bihugu byibihanganjye bishyigikira intera hamwe bigamije kudusenyera igihugu twese hamwe kurubyiruko rwabanyarwanda turabyamaganye. Igihugu cyacu ubumwe bwacu ??

  2. P. Kagame yavuze ko igitutu Amerika yashyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina ntacyo cyatanga
    Ibyo leta zunze ubumwe bwa amerika yigira ndetse nibindi bihugu byigira bishaka kwivanga mubutabera bwurwanda bitaba bigikunze .lmyitwarire yibyo bihugu byibihanganjye bishyigikira intera hamwe bigamije kudusenyera igihugu twese hamwe kurubyiruko rwabanyarwanda turabyamaganye. Igihugu cyacu ubumwe bwacu ??

  3. P. Kagame yavuze ko igitutu Amerika yashyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina ntacyo cyatanga
    ubuzima. bwisi. ntago. bugira. ishusho. bumeze. nkumusozi.nukuduga. nokumanuka uravuge. ibyuyumusi. ariko. ibyejo. ntubiti. ndeho

  4. P. Kagame yavuze ko igitutu Amerika yashyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina ntacyo cyatanga
    ubuzima. bwisi. ntago. bugira. ishusho. bumeze. nkumusozi.nukuduga. nokumanuka uravuge. ibyuyumusi. ariko. ibyejo. ntubiti. ndeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *