Kuki abiyita abana ba Gen Maj Rwigema bavuga ko umugore we yashatse kubica?

Sangiza iyi nkuru

Maj Gen Fred Gisa Rwigema yatabarutse mu Ukwakira 1990, ku rugamba rwo kubohora igihugu, yatabarutse asize abana babiri (Eric Gisa Rwigema na Teta Gisa Rwigema) yabyaranye n’umugore we Janet Rwigema.
Mu 2013, nibwo hagaragaye umwana w’umuhungu witwa Alfred Gisa, icyo gihe yari afite imyaka 24 y’amavuko avuga ko Rwigema ari we se, ko yitabye Imana akiri muto.
Uyu musore yatangazaga ko umutima we wuzuye intimba, ko ari mu Rwanda ariko yanga gutangaza neza aho aherereye, yavugaga ko ababajwe cyane n’uburyo abaho mu bwihisho we na nyina.

alfred
Alfred Gisa, uvuga ko se ari Gen Major Rwigema

Ubutumwa bwe yacishije kuri Facebook, yatangazaga ko mukase (Janet Rwigema) yakomeje kumuhigana na Nyina [Eunice Matsiko], ati: “kubera akababaro, mama wanjye yakomeje kwihanganira guhigwa na mukadata. Ndi uruhinja mama yampinduriye amazina akomeza kumpisha kugeza none”.
Uyu musore yatangazaga ko yavutse ku wa 16 Mata 1990, iki gihe nibwo Fred Rwigema yateguraga urugamba rwo kubohoza igihugu, bisobanuye ko yitabye Imana uyu mwana afite 5. Nyina yamuhinduriye izina amwita Alfred Bada, ngo abitewe n’uku guhigwa n’uwo yise mukase.
Yakomeje agira ati: “impamvu yubu butumwa bwanjye ni ukwereka isi ko ndambiwe guhora mpishe uwo ndi we, ko ngomba kujya ahagaragara mbashe kwiyunga n’ahashize. Ndashaka no kumenya bariya bampiga njye na mama wanjye nkunda kuko bene icyo gihe cyararangiye bagomba kwemera ko mpari, sinzongera kubaho nihishe ukundi”.
Uyu musore yakomeje avuga ko uko ibihe bizagenda biza ariko azakomeza gutangaza ibye ndetse na benshi bakamenya uwo ari we neza, ibyo ngo bikazanamufasha kuva mu ihahamuka avuga ko yabayemo igihe kirekire.
Nyuma y’aya makuru ya Alfred Gisa, ikinyamakuru Gasabo nimero 179, gitangaza undi musore witwa Mutabazi Gisa nawe uvuga ko ari uwabyawe na Maj Gen Gisa Rwigema.
Uyu musore nawe akaba atunga agatoki uwo yise mukase [Janet Rwigema] kumuhiga ngo amwice. Iki akaba agihurizaho na Alfred.
Mu gihe aba bana bakomeje kwibazwaho byinshi, hibazwa niba ari aba Maj Gen Gisa Rwigema abandi bibaza icyo uwo bita mukase yaba yarashakiye kubicira niba ibyo batangaje ari ukuri, umwe mu bayobozi ba Biro politiki ya FPR/Inkotanyi wanabanye na Rwigema, yatangaje ko bigaragaye ko ari aba nyakwigendera barerwa.
Aho yagize ati: “Imfura iyo upfuye irakurerera, niba koko aba basore ari abana ba Maj. Gen Rwigema ntabwo bari bakwiye gukoresha itangazamakuru mu gusenya umugore we twese tuzi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi utaratangajwe amazina, nawe yakomeje yibaza niba aba bana barigeze begera umuryango mugari wenda ngo ube warabateye utwatsi. Gusa uyu muyobozi akavuga ko bigaragaye ko ari aba Nyakwigendera FPR yabafasha.
Ati: “Niba abo basore badafite ikindi kibasunika twebwe nk’umuryango wabanye neza na se kandi tumuziho ubutwari, turumva twabafasha kurushaho kwiteza imbere biciye mu kubarihirira amashuli bakabona ubumenyi buhanitse bityo bakazagirira igihugu cyabo akamaro ndetse bakazanatera ikirenge mu cya se”.
Ubwo Janet Rwigema yaganiraga n’ikinyamakuru Igihe, abazwa ku byari byatangajwe n’uyu mwana w’umusore (Alfred Gisa) wabanje gutangaza ko ari uwa Nyakwigendera, uyu mugore yatangaje ko nawe yabibonye mu binyamakuru.
Aho yagize ati: “Mu by’ukuri nta n’ubwo nzi uyu muhungu, sinzi n’uwo mugore avuga ko ari nyina. Ashobora kuza hakagenzurwa ko koko ari umuhungu wa nyakwigendera Fred Rwigema”.
Maj Gen Fred Gisa Rwigema yavutse kuwa 10 Mata 1957, yitaba Imana ku itariki ya 02 Ukwakira 1990, yashakanye na Jeannette Urujeni ku wa 20 Kamena 1987, aza kwitaba Imana bamaze kubyarana abana 2 [amazina yabo yatangajwe haruguru].
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kuki abiyita abana ba Gen Maj Rwigema bavuga ko umugore we yashatse kubica?
    Inkuru yanyu irimo amakosa ,, ngo uwo mwana yavutse 1990 aribwo Fred gusa rwigema yateguraga urugamba rwo kubohora urwanda ubwo yapfuye umwana afite imyaka 5 hasi mirongera muti Fred rwigema yapfuye 1990!!

  2. Kuki abiyita abana ba Gen Maj Rwigema bavuga ko umugore we yashatse kubica?
    Inkuru yanyu irimo amakosa ,, ngo uwo mwana yavutse 1990 aribwo Fred gusa rwigema yateguraga urugamba rwo kubohora urwanda ubwo yapfuye umwana afite imyaka 5 hasi mirongera muti Fred rwigema yapfuye 1990!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *