Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki Nyarwanda nka Bruce Melodie, yafungiwe i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho yagiye gukorera ibitaramo.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Beuce Melodie yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cy’u Burundi, aho yagombaga gukorera ibitaramo bibiri.
Ibi bitaramo birimo icya VIP agomba gukorera ahazwi nka Zion Beach ku wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri ndetse n’icyo yagombaga gukorera ahazwi nka Mess des officiers (Blvd du 28novembre) ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nzeri.
Ikinyamakuru AKEZA.NET cyatangaje ko Bruce Melodie akigera i Bujumbura yahise asohorera mu maboko ya Polisi y’u Burundi.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Bruce Melodie yafatishijwe n’umukire usanzwe ategura ibitaramo witwa Toussaint, kuko hari amafaranga atatangajwe umubare uyu muhanzi asanzwe amubereyemo.
Ni amafaranga akomoka ku gitaramo Toussaint yari yatumiyemo muri 2018, gusa birangira atacyitabiriye nyuma y’uko Minisiteri y’Umutekano mu Burundi imwangiye kujya gutaramirayo.
Andi makuru cyakora cyo avuga ko nyuma y’igihe gito uriya muhanzi ari mu maboko y’inzego z’umutekano z’u Burundi yaje kurekurwa, nyuma yo kumvikana n’uwo bivugwa ko abereyemo umwenda.

8 Responses
Umuhanzi Bruce Melodie afungiye i Burundi
Mwiriwe ariko ndumva Bruce Melodie ntakosa afite ikindi ndibaza Yuko hari contract bagiranye birasobanutse neza so Niba se ayanufitiye kdi Ari Tousaint yongeye kumutumira kuki atahera kurayo agataramira abarundi noneho bakabyumvikana bidakwiriye ko Baja muri Police

byo biragaragara ibijanye nigifungo cya bruce melodi toussaint ntiyagomba ga kumuteza polisi yago mbaga kumuyagisha gahoro ntarinde kumuteza rubanda njye ndumurundi byaratubabaje cyane ibya bruce melodie

Umuhanzi Bruce Melodie yafungiwe i Burundi
akarengane kahozeho2 gx inkoko iriwabo ishonda umukara gusa ntajyire ubwob umutingito wamabyi ntukundura wesi!!! hhhhhaa!

umva ntakibuza impara gucuranga