Goma: Vital Kamerhe yatakambiye M23 imaze amezi atatu igenzura Bunagana

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Vital Kamerhe ukuriye ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC), yatakambiye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 azisaba gushyira intwaro hasi, mbere yo kwemererwa kuganira na Leta ya Congo Kinshasa.

Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu mujyi wa Goma.

Uyu mugabo yabwiye abarwanyi ba M23 ko imishyikirano bamaze igihe basaba Leta y’i Kinshasa ishoboka, gusa akaba ari ahabo ho kubanza gushyira intwaro hasi.

Yagize ati: “Niba koko muri Abanye-Congo nk’abandi, mushyire intwaro hasi. Ibibazo byanyu tuzabireba nyuma yo gushyira intwaro hasi. Turasaba M23 kureba aho muva no kureba aho mugana.”

Vital Kamerhe yaboneyeho gutakambira abarwanyi ba M23, ababaza niba bishimiye ko abavandimwe babo babazwa n’intambara, kugeza ubwo bahunga imirwano bagatorongerera mu mashyamba.

Yavuze ko M23 ikwiye kumva ko nta gisubizo yabona ku byo isaba, mu gihe ikigenzura Umujyi wa Bunagana ndetse inahungabanya umutekano w’akarere.

Uyu mugabo yavuze ibi mu gihe amezi amaze kuba atatu inyeshyamba za M23 zigenzura Umujyi wa Bunagana uherereye ku mupaka wa Congo Kinshasa na Uganda.

Inshuro nyinshi abarwanyi ba M23 bakunze kuvuga ko badashobora kuva muri uyu mujyi, mu gihe cyose Leta ya Congo itaba yemeye gushyira mu bikorwa ibyo bayisaba.

Ni mu gihe Leta y’i Kinshasa yo isa n’idakozwa iby’ibiganiro, ahubwo ikaba yararahiriye kuvana M23 mu Bunagana ikoresheje ingufu z’Igisirikare.

Perezida FĂ©lix Tshisekedi by’umwihariko aheruka gusinya iteka ryemerera Ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kwinjira mu gihugu cye, guhiga abarwanyi b’imitwe irimo na M23.

Uyu mutwe cyakora cyo incuro nyinshi wakunze gutangaza ko mu gihe cyose uzagabwaho ibitero uzirwanaho, kuko abarwanyi bawo badashobora kuva mu ku butaka bw’igihugu cyabo ngo bagire ahandi bajya.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Goma: Vital Kamerhe yatakambiye M23 imaze amezi atatu igenzura Bunagana
    Uyu mugabo Kamerhe agarukanye amashagaga n’akanyaro nk’ibyo yarafite mbere yuko afungwa. Gusa sibyo yafungiwe yuko yashinjwe kwibana ubwenge bwinshi umutungo w’igihugu. Kandi koko, byagaragaye ko umutungo yarashinzwe wibwe kandi bigaragara ko abifitemo uruhare ariko bwa bwenge butuma ubucamanza bwemeza rubanda ko umutungo wa Leta udahari ariko ko ntawawibye uboneka! Ibya M23 ajemo byo bisa no kwishyira mu nshingano zitari ize. Umukuru w’igihugu yemeje ko nta mishyikirano na M23 kandi ko M23 ari “ingabo z’Urwanda”. Ntabwo Kongo igitakambira M23. Hasigaye ah’intwaro,

    1. Goma: Vital Kamerhe yatakambiye M23 imaze amezi atatu igenzura Bunagana
      sawasawa urubanza rw’umuheto rukiranurwa n’Imana…. nababwira iki ngaho nimukoreshe izo ngufu mutanagira turebe ko muzabavana Bunagana….

    2. Goma: Vital Kamerhe yatakambiye M23 imaze amezi atatu igenzura Bunagana

  3. Goma: Vital Kamerhe yatakambiye M23 imaze amezi atatu igenzura Bunagana
    Nyamuneka!!!, bazashuka M23 bemere ibyo isaba ariko nibamara kubashyira mu ngabo za FARDC bazabamarira hiirya no hino mu bigo byayo. Iryo niryo banga bavuga ngo M23 bayifitiye igisubizo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.&&&&&&&&&&&!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!&&&&&&&&&&&&&&&&&&11111111111111

  4. Goma: Vital Kamerhe yatakambiye M23 imaze amezi atatu igenzura Bunagana
    Nyamuneka!!!, bazashuka M23 bemere ibyo isaba ariko nibamara kubashyira mu ngabo za FARDC bazabamarira hiirya no hino mu bigo byayo. Iryo niryo banga bavuga ngo M23 bayifitiye igisubizo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.&&&&&&&&&&&!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!&&&&&&&&&&&&&&&&&&11111111111111

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *