Umujyi wa Kigali wisobanuye ku isoko wambuye uwaritsindiye, ukariha undi

Abagize PAC ntabwo banyuzwe n'ibisobanuro by'umujyi wa Kigali

Abayobozi b’umujyi wa Kigali bitabye komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), babazwa ibijyanye n’amasoko yatanzwe mu buryo budahwitse. Mu byo PAC yabajije aba bayobozi harimo isoko ryo kubaka imihanda yagombaga gukoreshwa mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango Commonwealth (CHOGM) ryari ryaratsindiwe n’ikigo cyitwa EGOGEC, kikaza kuryamburwa, risobanurirwa […]

Malawi: Abakobwa bangiririzwa ubusugi hifashishijwe amagi

Igihe cy’ubwangavu gifatwa nk’ikingenzi mu bice bitandukanye muri Afurika. Inyigo zakozwe mu bumenyamuntu zigaragaza ko amabara abantu bishyiragaho ku mibiri yabo yagaragazaga ko bageze mu gihe cy’ubwangavu cyangwa ubugimbi; baba abakobwa cyangwa abahungu. Kuri bamwe ni bwo baba bagiye gutangira kwigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uko bagirira isuku umubiri wabo. Mu bice byo mu burasirazuba […]

Gasogi United yahigitse Rayon Sports na Kiyovu SC, iyobora shampiyona

Ikipe ya Gasogi United yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’agapingane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Byasabye umunota wa 41 w’umukino ngo Max Well Ravel DJOUMEKOU atsindire Gasogi United igitego rukumbi cyayitandukanyije […]

NIDA yasobanuye uko byagenze ngo indangamuntu igaragaze ko nyirayo yavutse mu mwaka w’5202

Abadepite bagize PAC basabye NIDA kwirengera amakosa yayo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu, NIDA, cyasobanuye uko byagenze ngo ku ikarita ndangamuntu igaragaze ko nyirayo yavutse mu mwaka w’5202 kandi utaragera. Iki ni kimwe mu bibazo iki kigo cyabajijwe n’abadepite bagize komisiyo y’ubugenzuzi, PAC, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022, byari bishingiye ku makosa yagaragaye mu mikorere yacyo mu bihe byashize. Depite Murara Jean Damascene […]

Perezida Alberto Fernandez wa Argentine yahishuye ko ari we wari utahiwe kwicwa

Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez, kuri uyu wa Mbere ushize yatangaje ko abaherutse ugerageza kwica Visi-Perezida, Cristina Fernández de Kirchner, na we bashakaga kumwica . Fernandez yabwiye televiziyo yo muri Espagne, Telecinco, ko yageze kuri uyu mwanzuro nyuma yuko abashinzwe ubugenzacyaha babonye amakuru mashya. Avuga ku bakekwaho icyaha; Fernando Sabag Montiel na Brenda Uliarte, yagize […]

Perezida Ruto yasabye Kenyatta kuyobora gahunda yo kugarura amahoro mu karere

Perezida mushya wa Kenya, Dr William Ruto, yasabye Uhuru Kenyatta yasimbuye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ko yakomeza kuyobora ibiganiro bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Ethiopia no mu karere k’ibiyaga bigari, na we arabimwemerera. Mu ijambo rye ryakurikiye umuhango wo kurahira no gushyikirizwa ububasha wabereye kuri sitade ya Kasarani kuri uyu wa 13 Nzeri 2022, Perezida […]

ICC: Urukiko rw’ubujurire rwateye utwatsi icyemezo cyishyuza Bosco Ntaganda indishyi ya miliyoni 30$

Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Nzeri 2022, urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) i La Haye rwanze icyemezo cyo guha miliyoni 30 z’amadolari y’indishyi ku bana bagizwe abasirikare ndetse n’abandi bahohotewe na Gen. Bosco Ntaganda, wahamwe n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Ntaganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 […]

Amafoto: Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar

fcybn86wyaepzor.jpg

Mu ruzinduko rwe akomeje asura ibihugu byo mu Nyanja y’u Buhinde, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Nzeri yakiriwe na Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, nyuma yo kugera muri iki gihugu ku Cyumweru akubutse mu Birwa bya Maurice . Akigera muri Madagascar, Umunyamabanga Mukuru wa OIF yasuye ishyirahamwe CADRI […]

William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa gatanu wa Kenya (Amafoto)

20220913_123351.jpg

Dr William Ruto wahoze ari Visi-Perezida wa Kenya, yarahiriye kuba Perezida wa gatanu w’iki gihugu asimbuye Uhuru Kenyatta yari amaze imyaka 10 yungirije. Umuhango w’irahira rya Perezida Ruto wabereye muri Stade ya Kasarani i Nairobi kuri uyu wa Kabiri, witabirwa na Uhuru Kenyatta wamushyikirije ibirango by’igihugu nka Perezida mushya. Uyu muhango kandi wanitaniriwe n’abakuru b’ibihugu […]

Prosecution seeks 25-year jail sentence against Ndimbati

Prosecution has requested Nyarugenge Intermediate Court to slap Comedian Uwihoreye Jean Bosco alias Ndimbati Moustapha, a 25-year old jail sentence. Ndimbati was arrested over charges of defilement. Believed to be the victim, a lady identified as Firdaus Kabahizi had appeared in an interview on a local YouTube channel alleging that Ndimbati had intoxicated her and […]

Burundi: Colonel Nyandwi yagizwe umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe

Colonel de Police Nyandwi Datus yagizwe umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mushya w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca. Ni icyemezo cyafashwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 12 Nzeri 2022, kimenyeshwa Minisitiri w’Intebe. Kuri iyi nshingano, Col. Nyandwi azungirizwa na Prof. Nimubona FrĂ©dĂ©ric. Ubusanzwe Col. Nyandwi yari yungirije Ndirakobuca mu gihe yari Minisitiri w’umutekano w’imbere n’iterambere […]

Ndimbati yaburaniye muri gereza, asabirwa gufungwa imyaka 25

Ndimbati ubwo aheruka mu rukiko rw'ibanze

Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati Moustapha, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 yatangiye kuburana mu mizi ibyaha ashinjwa birimo gusambanya umwana n’icyo kumunywesha inzoga. Ni urubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko uyu mufungwa we aburanira muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo akoresheje ikoranabuhanga rihuza amashusho. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Ndimbati […]

Miliyoni 50 z’abatuye Isi ziracyabaho mu bucakara – Loni

Kuri uyu wa Mbere, Umuryango w’Abibmbye watangaje ko abantu miliyoni 50 ku Isi bafatiwe mu mirimo y’uburetwa cyangwa gushyingirwa ku gahato, uburira ko umubare w’abantu bisanga muri ubu bucakara bushya wakomeje kuzamuka muri iyi myaka ishize . Umuryango w’Abibumbye wari wizeye kurandura burundu uburetwa bwose mu 2030. Aho kugirango bibe, umubare w’abantu bafatiwe mu mirimo […]

Food prices increased by 29.2 in urban areas- Rwanda Statistics Agency

Food and non-alcoholic beverages prices in urban areas increased by 29.2 per cent during the month of August compared to the same period last year according to the Consumer Price Index that was released, during weekend, by National Institute of Statistics of Rwanda. The urban Consumer Price Index is calculated based on approximately 1,622 products […]

Kagame in Nairobi

President Paul Kagame on Monday, September 12 arrived in Nairobi to attend the swearing-in ceremony of President-elect William Ruto, according to the Presidency. The ceremony is expected to take place on Tuesday, and it is set to be attended by at least 20 heads of state. Upon his arrival, Kagame held talks with Ruto at […]

Rurageretse hagati ya BPR n’Akarere ka Nyamasheke kayishyuza asaga miliyoni 600 muri dosiye imaze imyaka 9

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) iri mu rubanza rw’amafaranga asaga miliyoni 600 n’akarere ka Nyamasheke, aho irimo kujuririra impamvu zishingiye ku mategeko inkiko z’ibanze zashingiyeho mu kuyica amande menshi . Ni ihazabu ituruka kuri rwiyemezamirimo wananiwe kurangiza umushinga w’akarere uyu yari afitiye garanti y’imikorere yahawe na banki. Nk’uko iyi dosiye ibigaragaza, ibibazo byatangiye mu 2008 […]

Two alleged Rwandan nationals arrested in Burundi

Two people said to be Rwandans were arrested in Burundi by police on Monday, over illegal entry. SOS MEDIA Burundi broke the story that the duo was arrested in Kabarore District, Kayanza Province. They are accused of entering in Burundi for business purpose illegally. Rwanda and Burundi have been exchanging law breakers in a new […]

Colonel Damiba uyobora Burkina Faso yirukanye Minisitiri w’Ingabo, yiyemeza kwikorera inshingano zombi

Brig. Gen. Simporé wakuwe kuri iyi nshingano

Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Lt Col. Paul Henri Sandaogo Damiba yirukanye Minisitiri w’ingabo, Brig. Gen. AimĂ© BarthĂ©lemy SimporĂ©, yiyemeza kwikorera izi nshingano zombi. Nk’uko France 24 ibivuga, itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida Damiba ryatambutse kuri televizi y’igihugu kuri uyu wa 12 Nzeri 2022, ryagize riti: “Perezida yafashe inshingano ya Minisitiri w’ingabo n’abahoze mu […]

Igice cya mbere Monastir twari kuba twayitsinze ibitego byinshi_Gen James Kabarebe

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, yashimiye abakinnyi b’iyi kipe uko bitwaye imbere ya US Monastir; gusa abasaba nanone gukora ibishoboka byose bakayitsindira muri Tunisia. Hari mu butumwa yahaga abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ubwo yari yabasuye mu myitozo ejo ku wa Mbere, abashimira uko bitwaye imbere ya US Monastir baheruka gutsindira i […]

Kagame Ă  Nairobi pour l’investiture de Ruto

Le prĂ©sident Paul Kagame est arrivĂ© lundi 12 septembre Ă  Nairobi pour assister Ă  la cĂ©rĂ©monie de prestation de serment du prĂ©sident Ă©lu William Ruto, selon la prĂ©sidence . La cĂ©rĂ©monie devrait avoir lieu mardi et rĂ©unira au moins 20 chefs d’État, principalement de la rĂ©gion. Ă€ son arrivĂ©e, Kagame a eu des entretiens avec […]

Imirwano yongeye kubura hagati ya Armenia na Azerbaijan

Imirwano ishingiye ku makimbirane yo ku mupaka yongeye kubura hagati y’ibihugu bibiri byo mu Burayi; Armenia na Azerbaijan, aho bivugwa ko umubare utaramenyekana w’abasirikare ba Azerbaijan bahasize ubuzima . Iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ije ikurikira imirwano iheruka kuba hagati y’ibihugu by’abanzi, biheruka kurwana mu 2020 bipfa akarere ka Nagorno-Karabakh […]

Goma: Vital Kamerhe yatakambiye M23 imaze amezi atatu igenzura Bunagana

Umunyapolitiki Vital Kamerhe ukuriye ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC), yatakambiye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 azisaba gushyira intwaro hasi, mbere yo kwemererwa kuganira na Leta ya Congo Kinshasa. Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu mujyi wa Goma. Uyu mugabo yabwiye […]

Julius Malema yajyanye umuherwe mu rukiko nyuma y’aho amwise inyenzi

Julius Malema uyobora umuryango uhirimbanira ubwisanzure mu bukungu, EFF (Economic Freedom Fighters) yajyanye umuherwe Kenny Kunene mu rukiko rw’iwabo muri Afurika y’Epfo, nyuma y’aho amwise inyenzi. Kunene wungirije umuyobozi w’ishyaka PA (Patriotic Alliance) mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo eNCA cyari cyerekeye amatora mu nzego z’ibanze yabaye mu mwaka ushize, yavuze ko agiye guhangana na Malema, […]

Rutsiro: Abagabo batatu bafunzwe bakekwaho kwica uwacuruzaga amabuye y’agaciro

Abagabo 3 bo mu karere ka Rutsiro, batawe muri yombi bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Nkomeje Amiel w’imyaka 62 wakoraga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Abafunzwe ni Imanizabayo J. Bosco, Uburiyumwanzimwabo Silas na Niyigenda bakunda kwita Martin. Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nzeri 2022, bikaba byabereye mu […]