Abanya-Sierra Leone barakariye Perezida Ruto ku bw’ibyo yakoreye abarimo mugenzi we Kagame akibagirwa Maada Bio

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo muri Sierra Leone bagaragaje ko barakariye Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, bamushinja gufata nabi Perezida w’igihugu cyabo, Julius Maada Bio, wari waje mu irahira rye kuwa Kabiri tariki 13 Nzeri kuri Sitade Kasarani.

Aba biganjemo abo muri opozisiyo bavuga ko Perezida Julius Maada Bio atafashwe neza na Ruto nk’uko byagenze ku bandi bakuru b’ibihugu barimo na Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, Museveni wa Uganda, Samia wa Tanzania n’abandi baperezida bari bitabiriye irahira rya Ruto.

Aba baturage bihereje imbuga nkoranyambaga bavuga ko ubwo Ruto yavugaga ijambo rye, yagarutse ku baperezida bari baje muri ibyo birori, ariko ntiyavuga Julius Maada Bio.

Bavuga ko n’ubwo Ruto yaje kwisegura nyuma akavuga na Perezida Maada Bio yifatanyije n’Abanya-Kenya muri ibyo birori, ariko ” Byarushijeho kuba nabi kuko noneho izina Julius yarivuze nabi.”

Muri icyo gihugu babigize inkyuro ngo ” Niba utatumiwe mu birori ntukabijyemo.”

Kuri ubu abakuru b’ibihugu byombi ntacyo baratangaza kuri iki kintu cyababaje aba baturage ba Sierra Leone.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Abanya-Sierra Leone barakariye Perezida Ruto ku bw’ibyo yakoreye abarimo mugenzi we Kagame akibagirwa Maada Bio
    Kwihenda canke kwibagira nibisanzwe ivyo ntibobimuziza

    1. Abanya-Sierra Leone barakariye Perezida Ruto ku bw’ibyo yakoreye abarimo mugenzi we Kagame akibagirwa Maada Bio
      Ego rata kwihenda bibaho nka kurya Umwe mu paperezida muri ibi bihugu vyacu yitiranyije mugenzi we ukuriye ikindi gihugu amwita umugabo kandi asanzwe ari umugore ati : Mr ….kandi ari Madam ….. nanje ndabona Abanya Sierra Leone barakajwe n’ubusa

    2. Abanya-Sierra Leone barakariye Perezida Ruto ku bw’ibyo yakoreye abarimo mugenzi we Kagame akibagirwa Maada Bio
      Ego rata kwihenda bibaho nka kurya Umwe mu paperezida muri ibi bihugu vyacu yitiranyije mugenzi we ukuriye ikindi gihugu amwita umugabo kandi asanzwe ari umugore ati : Mr ….kandi ari Madam ….. nanje ndabona Abanya Sierra Leone barakajwe n’ubusa

  2. Abanya-Sierra Leone barakariye Perezida Ruto ku bw’ibyo yakoreye abarimo mugenzi we Kagame akibagirwa Maada Bio
    Kwihenda canke kwibagira nibisanzwe ivyo ntibobimuziza

  3. Abanya-Sierra Leone barakariye Perezida Ruto ku bw’ibyo yakoreye abarimo mugenzi we Kagame akibagirwa Maada Bio
    Ubwo Ruto Nihagira Aho Azajya Gusura Azahere Muri Sierra Leone Yubeke Uwo Mubano

  4. Abanya-Sierra Leone barakariye Perezida Ruto ku bw’ibyo yakoreye abarimo mugenzi we Kagame akibagirwa Maada Bio
    Ubwo Ruto Nihagira Aho Azajya Gusura Azahere Muri Sierra Leone Yubeke Uwo Mubano

  5. Abanya-Sierra Leone barakariye Perezida Ruto ku bw’ibyo yakoreye abarimo mugenzi we Kagame akibagirwa Maada Bio
    Abanya sierra leonne bangahe? Ninde bahaye ububasha bwo kubavugira? Mwavuze uwababaye ariko ntimujyanishe? Mugomba kwigidha abaturage kutajya ba “globalisee”

  6. Abanya-Sierra Leone barakariye Perezida Ruto ku bw’ibyo yakoreye abarimo mugenzi we Kagame akibagirwa Maada Bio
    Abanya sierra leonne bangahe? Ninde bahaye ububasha bwo kubavugira? Mwavuze uwababaye ariko ntimujyanishe? Mugomba kwigidha abaturage kutajya ba “globalisee”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *