RIB yasubije uwabaye Nyampinga w’u Rwanda akayabo yari yibwe

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasubije Miss Aurore Mutesi Kayibanda, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Ibihumbi umunani by’Amadolari ya Amerika (8 000 000Frw) yari yibwe n’umukozi wo mu rugo.

VIDEO

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, hari n’abayobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) barimo n’Umuvugizi warwo, Dr Murangira B. Thierry.

Amashusho BWIZA yabonye kuri Twitter, yerekana Miss Aurore Kayibanda, yicaye mu gihe umukozi was RIB Ari kubara ibihumbi umunani by’amadolari (8 000 USD) ndetse n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu na Magana arindwi y’amafaranga y’u Rwanda, yari yibwe.

Miss Aurore yashimiye RIB yamufashije muri iki kibazo kandi rukamufasha mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Ni ikigaragaza ko imirimo bakora (RIB) bayinoza kandi nkanabwira Abanyarwanda muri rusange kuko ikintu cya mbere bambwiye ni uko natinze kuza gutanga ikirego numva ko ngomba kubanza gushakisha, bambwiye ko ugomba guhita witabira gusaba ubufasha mu gihe ikibazo kibonetse, rero n’abandi bumvireho mu gihe ugize ikibazo, barahari kudufasha kandi babikora.”

Abafashwe bafungiwe kuri station ya RIB ya Remera kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

SI ubwa mbere RIB igaruza Frw yibwe gusa abaturage nabo bakangurirwa kutabika ibifurumba bya Frw mu ngo zabo kuko umutekano uba utizewe cyane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *