Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze, yasenye inzu y’umuturage utishoboye wari warubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko biba ngombwa ko ategekwa kongera kuyubaka.
Uwasenyewe witwa Nyirasafari Joselyne, yabwiye Televiziyo ya BTN dukesha iyi nkuru ko iriya nzu yasenywe yari yarayiyubakiye, bijyanye n’uko we n’abana be batanu bari bamaze igihe batagira aho gukinga umusaya.
Uyu muturage ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, avuga ko iriya nzu yayubatse mu mafaranga yari yarakoreye muri VUP gusa bikaba ngombwa ko anahabwa umuganda ku bufatanye n’inzego z’ibanze.
Nyirasafari avuga ko iriya nzu ikimara kuzura ari bwo ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi yaje kuza arayisenya, yitwaje ko yayubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu muyobozi nk’uko uwasenyewe abivuga, ngo yavugaga ko mbere yo kubaka yatanze ruswa bityo ko na we yakabaye yarayimuhaye.
Ati: “Yazanye na Dasso ahageze atira abahinzi barimo guhinga isuka barayimwima ariruka ajya ku murenge azana ipiki ahingagura inzu avuga ngo ‘abo wahaye ruswa nanjye wari kuyimpa’. Namubwiye ko nta ruswa natanze kuko ntayo nari kubona kuko nta bushobozi ahubwo nahawe imiganda, arayisenya aragenda.”
Uyu muturage avuga ko nyuma yo gusenyerwa ahangayikishijwe no kutagira aho kurara, kuko uwamusenyeye atari yamwubakira nyamara ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwaramutegetse kongera kubaka ibyo yasenye.
Ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi ubwo yasabwaga kugira icyo avuga ku byo uriya muturage avuga yahisemo kuruca ararumira.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa Nkotsi, Kabera Canisius, yemeje ko uriya yasabwe kubaka ibyo yasenye, gusa akaba yaramubwiye ko nta mafaranga yari yabona bijyanye no kuba agitegereje umushahara w’Ukwezi kwa 10.
Ati: “Twabashije gushyiraho umutekinisiye uzi iby’ubwubatsi kugira ngo adukorere inyigo y’ibisabwa kugira ngo aho hantu hasanwe, inyigo twarayibonye usabwa kubikora yemeye ko azabikora kandi arimo gushakisha ubushobozi kugira ngo ikibazo agikemure.”

8 Responses
Musanze: Ushinzwe ubutaka mu murenge yasenye inzu y’utishoboye ategekwa kongera kuyubaka
uwo wasenyeye uwo mumuma muza mubwirengo ntagahora gahanze kd konone ubufunga nae ejo uka bufungwa ubuzima nigatebe gatoki2 uwashaka yagenza make kuku ugihe umuntu aririye umuziro sicyo gihe umugarukira

Nayubake nayuzuza ajye Nyakiriba iyonjiji ingirwa muyobozi Aba nibo batukisha izina ryabayobozi kdi babikoze kubwubugome bwabo nibida bakweduye byabaye nkibigarane butuzura

BIRABABAJE KUBA YARAMUKORESHAGA MURI VP AKABA ARIWE UMUSENYERA NI BADUHINDURIRE UMUNYABUTAKA KUKO NOKUBONA USHAKA ICYANGOMBWA KUMUBONA NIKIBAZO NUKUHAMARA UKWEZI SINZI IBYO ABARIMO

Uyu mukozi mubi Niko namwita rwose akwiye noguhanwa kuko ukuzamura nabatishobiye ninshingano aho kumusenyera nokumusubiza inyuma.