Amagambo yuje agahinda ya Ndimbati ku bana yabyaranye na Fridaus

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustapha uzwi nka Ndimbati, yiseguye ku bana babiri b’impanga yabyaranye na Kabahizi Fridaus; ababwira ko abatagira urukundo ari bo bashatse ko afungwa kugira ngo atongera gusabana na bo.

Ni mu butumwa uyu mugabo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, nyuma y’iminsi mike avuye muri gereza ya Mageragere aho yari afungiwe.

Ndimbati mu cyumweru gishize ni bwo yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruhita rutegeka ko arekurwa nyuma y’amezi atandatu ari muri gereza.

Yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo gusindisha umwana witwa Kabahizi Fridaus yarangiza akamusambanya, bikavamo kubyarana abana babiri b’impanga.

Ndimbati ntiyigeze ahakana kuba yararyamanye na Kabahizi, gusa yavugaga ko uyu mbere yo kubyarana bahuye afite imyaka y’ubukure.

Mu butumwa uyu mugabo yanditse kuri Instagram ye nyuma yo gufungurwa, yabwiye abana be ko abatagira urukundo ari bo bifuzaga ko batongera gusabana; gusa avuga ko imigambi yabo atari yo y’Imana.

Ati: “Bana banjye, abatagira urukundo bifuzagaga ko ntazongera gusabana namwe; ariko imigambi y’abantu si yo y’Imana.”

Yakomeje agira ati: “Babaririyeho, ariko si mwe bana banjye; ni ibibazo byacu twebwe twababyaye. Mukure mujye ejuru ndabakunda bana banjye. Harya ngo ntacyo nigeze mbaha ra? Namwe munyumvire!”

Ndimbati yatangaje ibi mu gihe mu gihe cy’urubanza rwe yakunze kugaragaza ko Kabahizi yari yarakoreshejwe n’abatamwifuriza ineza, kugira ngo bamukureho amafaranga.

Fridaus mu kiganiro aheruka kugirana n’imwe muri ChaĂ®ne za YouTube, yavuze ko yiteze ko Ndimbati nyuma yo gufungurwa azafata inshingano zo kwita kuri bariya bana babyaranye, akavuga ko n’ubundi ari byo yaharaniraga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amagambo yuje agahinda ya Ndimbati ku bana yabyaranye na Fridaus
    ubundisekoyemera abana no kubafasha azabafasha

  2. Amagambo yuje agahinda ya Ndimbati ku bana yabyaranye na Fridaus
    ubundisekoyemera abana no kubafasha azabafasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *