Umuhanzi akanaba umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yafungiwe i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yagombaga gukorera igitaramo.
Bobi Wine yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter ye.
Uyu mugabo wahatanye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora y’Umukuru w’igihugu ndetse akanaba umuyobozi w’ishyaka NUP, yavuze ko yamaze amasaha umunani ahatwa ibibazo nyuma yo kwamburwa passport na terefoni bye.
Yagize ati: “Nageze muri Dubai 8:30 z’ijoro; ubu turi 5:00 z’igitondo. Nafashwe ndetse mpatwa ibibazo amasaha umunani. Bambajije kuri NUP; abayobozi bayo, nimero zabo za terefoni, umuryango wanjye na terefoni zabo.”
Bobi Wine yunzemo ati: “Mfite ibyangombwa nkenerwa byose by’inzira. Banyambuye passport na terefoni yanjye. Urebye natawe muri yombi.”
I Dubai Bobi Wine avuga ko yari yagiyeyo kuhakorera igitaramo cy’ubugiraneza mu rwego rwo gufasha bamwe mu bakozi b’abimukira bakomoka muri Uganda.
Mu bundi butumwa yanditse kuri Twitter ye yavuze ko amaze amasaha abarirwa mu icumi abazwa ku ishyaka rye rya NUP, cyakora cyo akavuga ko yasubijwe terefoni na Passport bye.



2 Responses
Bobi Wine yafungiwe i Dubai, ahatwa ibibazo
ESEBAMUREKUYE?
Bobi Wine yafungiwe i Dubai, ahatwa ibibazo
ESEBAMUREKUYE?