Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerekeje i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Uganda.
Ni ibirori biteganyijwe kuba kuri iki cyumweru, aho Uganda izaba yizihiza imyaka 60 imaze yigobotoye Abakoloni b’Abongereza.
Mu masaha yashize ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye yahaguritse i Bujumbura n’indege ya sosiyete ya Uganda Airlines yerekeza i Kampala.
Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi byitezwe ko muri biriya birori azahahurira n’abandi banyacyubahiro batandukanye, barimo na Perezida William Ruto wa Kenya byamaze kumenyekana ko na we agomba kubyitabira.



4 Responses
Ba Perezida Ndayishimiye na Ruto i Kampala
NI BYIZA UWACU SE WE?
Ba Perezida Ndayishimiye na Ruto i Kampala
NI BYIZA UWACU SE WE?
Ba Perezida Ndayishimiye na Ruto i Kampala
NI BYIZA! UWACU SE WE?
Ba Perezida Ndayishimiye na Ruto i Kampala
NI BYIZA! UWACU SE WE?