New York: RDC yashinje u Rwanda kuyibira ingagi

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i New York mu muryango w’Abibumbye, yashinje u Rwanda kwiba ingagi z’igihugu cye muri Parike y’igihugu ya Virunga.

Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja yazamuye ibi birego ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira, ubwo i New muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateraniraga Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Ni Inteko Rusange yatorewemo umwanzuro wamagana u Burusiya ku kuba buheruka kwiyomekaho uturere tune twahoze ari utwa Ukraine bamaze igihe bahanganye mu ntambara.

Iyi Nteko Rusange kandi yateranye, mu gihe Congo Kinshasa imaze iminsi idaca uwaka n’u Rwanda ku mpamvu y’ibirego byerekeye umutwe wa M23 Leta yayo ishinja u Rwanda gutera inkunga.

Ibi birego ni na byo Ambasaderi Nzongola yongeye kwenyegeza, ashinja u Rwanda by’umwihariko ibindi byaha birimo gukorera ubwicanyi ku butaka bwa Congo Kinshasa ndetse no gusahura umutungo w’igihugu cye.

Uyu mugabo yavuze ko hagati ya 1998 na 2003 u Rwanda rwari rwarigaruriye Congo Kinshasa “ruhakorera ubwicanyi bwinshi ndetse runayisahurira ubukungu”, ku buryo ngo kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu bigemura mu mahanga zahabu na Colta bituruka muri Congo ku bwinshi.

Yunzemo ati: “Mu yindi mitungo kamere banatwaye inguge n’ingagi zo mu mashyamba ya Congo zijyanwa mu Rwanda. Ibi byose birazwi neza.”

Iyi ntumwa ya Congo Kinshasa muri Loni yavuze ko hari raporo ya Loni ishimangira ko u Rwanda rwagiye rukora ariya makosa; gusa avuga ko atayibuka.

Ibirego bya Congo Kinshasa ku Rwanda si bishya, kuko kuva ibihugu byombi bishwanye Kinshasa itahwemye gushyira ibirego kuri Kigali.

Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga Inteko Rusange ya Loni mu minsi ishize cyakora cyo yavuze ko umukino wo kwitana ba mwana atari wo uzakemura ibibazo; atanga ubushake bwa Politiki nk’umuti urambye watuma ibibazo Congo Kinshasa mazemo igihe bikemuka.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. New York: RDC yashinje u Rwanda kuyibira ingagi
    Ibya Congo n’uRwanda,ngirango amatwi y’abazungu amaze kubirambirwa,ubwose igitangaje mumatwi yabakurikirana invugo n’ibirego byabanyapolitique ba DRC ku Rwanda nikihe?baransetsa,bavugase ko uRwanda rubiba amabuye,baba barebahe?ese ko baturusha amabuye tukabarusha iterambere abamariyiki?ntamashuli bagira,ntamihanda bagira,ntamavuriro,harya ubwobutunzi bavuga bubamariyiki,baretse ibitego byishyari,bakarega ibifite guhamya?

  2. New York: RDC yashinje u Rwanda kuyibira ingagi
    Ibya Congo n’uRwanda,ngirango amatwi y’abazungu amaze kubirambirwa,ubwose igitangaje mumatwi yabakurikirana invugo n’ibirego byabanyapolitique ba DRC ku Rwanda nikihe?baransetsa,bavugase ko uRwanda rubiba amabuye,baba barebahe?ese ko baturusha amabuye tukabarusha iterambere abamariyiki?ntamashuli bagira,ntamihanda bagira,ntamavuriro,harya ubwobutunzi bavuga bubamariyiki,baretse ibitego byishyari,bakarega ibifite guhamya?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *