Kinshasa: Umudepite arashinja Abashinwa gukora Covid-19 hanyuma bagakumira Abanyekongo kujya mu Bushinwa

Umudepite muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) witwa ÉliĂ©zer Ntambwe Mposhi arashinja Abashinwa gukora icyorezo cya Covid-19 bwamara bugakumira Abanyakongo ngo batajya mu Bushinwa bakabanduza. Yabimenyesheje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, mu gihe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2022 u Bushinwa bwizihizaga imyaka 50 bumaze bubanye neza na RDC. Yagize ati: “Imyaka itatu u […]

Nyaruguru: Umwarimu akurikiranweho kwica mugenzi we amukubise icupa ry’inzoga

Umwarimu ukorera mu karere ka Nyaruguru witwa Nyamwasa Janvier arakekwaho kwica mugenzi we Ndabakuranye Bonaventure bari inshuti amukubise icupa ry’inzoga mu mutwe, biturutse ku gushyamirana bagiranye ubwo basangiriraga mu kabari. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Nyamwasa na Ndabakuranye bavuye mu kazi kuri uyu wa 12 Ukwakira 2022, bajya kunywera mu kabari mu isantere y’ubucuruzi […]

Messi yutswe umunabi n’abafana ba FC Barcelona, bamugereranya na Yuda

Umunya-Argentine Lionel Messi yibasiwe cyane n’abafana ba FC Barcelona bamwita umugambanyi, nyuma yo gukunda ifoto yashyizwe kuri Instagram na Lautaro Martinez ubwo yishimiraga igitego yatsinze iriya kipe. Lautaro Martinez yatsinze igitego cya kabiri ubwo FC Barcelona yanganyaga ibitego 3-3 na Inter Milan; mu mukino wa kane wo mu tsinda rya gatatu muri UEFA Champions. Umufaransa […]

Abanyarwanda 28 bafatiwe mu mukwabu wa polisi mu Mujyi wa Goma

Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma iravuga ko kuri uyu wa Kane yafashe abenegihugu 28 b’u Rwanda binjiye binyuranyije n’amategeko mu mukwabu wa polisi mu gace ka Mapendo mu Birere muri Komini ya Goma . Igipolisi kandi kiravuga ko cyafashe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 […]

M23 irasaba kudahezwa mu biganiro biyireba bihuza RDC n’ibindi bihugu

Lawrence Kanyuka uvugira M23 mu rwego rwa politiki

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urasaba kudakomeza guhezwa mu biganiro biwureba bihuza ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’ubw’ibindi bihugu birimo u Rwanda. Byatangajwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Christophe Rigaud w’ikinyamakuru Afrikarabia gikorera muri RDC no mu karere ka Afurika yo hagati. Kanyuka yagize […]

Ntimukishidikanyeho- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Perezida Kagame Paul yagiriye inama rwitabiriye inama ya Youth Konnect ko rudakwiriye kwishidikanyaho, ahubwo rukwiriye kubanza rwahangana n’icyo kibazo. Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo yagezaga ku bihumbi by’urubyiruko rwitabiriye iyi nama mu 2022. Yagize ati ” Icyo waba ugambiriye cyose, wicika intege ku bwo kwishidikanyaho. Tangira utishidikanyaho, gerageza guhangana nabyo.” Yasabye urubyiruko gukora cyane […]

Umubano w’akadasohoka wa Arabiya Sawudite na USA wajemo kidobya hejuru ya peteroli

Abademokarate bo mu nteko ishinga amategeko ya Amerika batanze ultimatum (nyirantarengwa) nshya kuri Arabiya Sawudite y’ibyumweru byo kuba yisubiyeho ku cyemezo cya OPEC cyo kugabanya peteroli icukurwa cyangwa ikamara umwaka itemerewe kugura intwaro . Iri terabwoba ryaje mu gihe Joe Biden yongeye gushimangira umuhigo we wo gufata ingamba ku cyemezo cya Riyadh cyo mu cyumweru […]

New York: RDC yashinje u Rwanda kuyibira ingagi

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i New York mu muryango w’Abibumbye, yashinje u Rwanda kwiba ingagi z’igihugu cye muri Parike y’igihugu ya Virunga. Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja yazamuye ibi birego ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira, ubwo i New muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateraniraga Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Ni Inteko […]

Nyamasheke: Padiri Iyakaremye wari umaze amezi atatu ahawe ubupadiri yapfuye

Padiri Iyakaremye Berchair wari umaze amezi atatu ahawe ubupadiri yapfiriye mu bitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke mu gitondo cy’uyu wa 13 Ukwakira 2022, azize uburwayi. Ni amakuru yemejwe n’ikinyamakuru cy’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Kinyamateka, cyagize kiti: “Padiri Berchair IYAKAREMYE, wa Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana azize indwara. Nyuma y’amezi atatu gusa ahawe ubupadiri.” […]

Two university lectures behind bars over bribe for marks

Rwanda Investigation Bureau (RIB) is holding in custody two university lecturers over corruption. They are alleged to have received bribes from students in return for free marks. In a statement issued by RIB, the arrested are Celestin Sebeza, 35, and Francois Bagaragaza, 47. RIB says that preliminary investigations indicate that Sebeza received bribes worth Rwf […]

Visi Perezida wa Kenya yazanye mu Rwanda n’abadepite barimo ufite imyaka 24

Indege y'igisirikare cya Kenya ni yo yazanye Visi Perezida Gachagua

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yafashe indege y’igisirikare imwerekeza i Kigali mu Rwanda aherekejwe n’abayobozi 12 bakiri bato barimo umudepite w’imyaka 24 y’amavuko Linet Chepkorir Toto uhagarariye akarere ka Bomet mu nteko ishinga amategeko. Uyu muyobozi ugiriye uruzinduko rwa mbere mu mahanga kuva yatangira iyi nshingano, yaje mu Rwanda mu nama ihuza urubyiruko ku […]

Abasaga 600 bafite aho bahuriye n’ingabo bitabiriye imurikagurisha rya mbere ry’ibikoresho by’ubwirinzi muri Ghana

Intumwa za gisirikare mpuzamahanga n’izo mu karere zirenga 600 zitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubwirinzi rya mbere (IDEC) ryatangiye ku ya 11 Ukwakira i Accra, muri Ghana . Iri murikagurisha ry’iminsi ibiri ryakiriwe n’Igisirikare cya Ghana, ryatangiye ku ya 11 risoza kuwa 12 Ukwakira ryabereye muri Burma Hall mu cyicaro gikuru cy’ingabo za Ghana i Accra, hagamijwe […]

Rubavu: Yafatanywe ibilo 160 by’imyenda n’inkweto bya magendu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira, yafashe uwitwa Tuyishime Fidèle w’imyaka 28, wari ufite imyenda n’inkweto bya caguwa byose hamwe bipima ibilo 160 byari byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu bivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]

Rusizi: Abageze mu zabukuru barataka ubukene bukabije no kutagira aho barambika umusaya

Gatwaza Edmond ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Muganza (ibumoso) asaba abageze mu zabukuru kutihererana ibibazo bahura na bo

Bamwe mu bageze mu zabukuru mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo byiganjemo ubukene bukabije, inzara no kutagira aho barambika umusaya, bagasaba akarere n’abafatanyabikorwa bako kubitaho byihariye, kuko abenshi mu bafite ibi bibazo ngo ari abimukira bahamaze igihe babuze epfo na ruguru nta n’abana bafite babitaho. Kanani Sitanisilas, aganira […]

Minisitiri Tete wo muri Angola ategerejwe muri RDC muri gahunda ireba u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio, ategerejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 13 Ukwakira muri gahunda ireba u Rwanda. Ikinyamakuru Infos gisobanura ko amakuru cyakuye muri Ambasade ya Angola ari uko Minisitiri Tete araba agiye muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida wa RDC, […]

Umugore w’i Gishyita mu rukiko ashinjwa kwangiriza imyanya y’ibanga y’umuhungu

Umugore wo mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu amubwira ko amukoreye ikintu kizatuma ntacyo yimarira naramuka akuze, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo. Iki gikorwa cyo kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu, cyabereye mu Mudugudu wa Butare mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Gishyita. Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze […]

USA: Nyir’urubuga Inforwars yategetswe kwishyura hafi miliyari ababuriye ababo mu gitero ku ishuri rya Sandy Hook

Inteko y’abacamanza muri Amerika yategetse ko umuhanga mu by’ubugambanyi witwa Alex Jones yishyura miliyoni 965 z’amadolari y’indishyi ku miryango y’abahohotewe mu iraswa ryabereye ku ishuri rya Sandy Hook mu 2012, kubera ibinyoma bye by’uko ayo makuba ari amahimbano . Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Ukwakira, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibyumweru bitatu by’ubuhamya mu rukiko […]

Rwanda votes against Russia seizure of four Ukraine territories

img-20221013-wa0000.jpg

Rwanda has voted against Russia seizure of four Ukraine territories n a recent so called referendum. The United Nations General Assembly has voted overwhelmingly to condemn Russia’s attempts to annex four regions of Ukraine. The resolution was supported by 143 countries, while 35 states – including China and India – abstained. As well as Russia, […]

Victoire Ingabire yasuwe n’umuhungu we baherukanaga mu myaka 12 ishize

Ingabire yishimiye kongera guhura n'umuhungu we yasize akiri muto

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Umuhoza Victoire yasuwe n’umuhungu we Rist Shimwa Muyizere baherukanaga mu mwaka w’2010 ubwo yari afite imyaka 8 y’amavuko. Ingabire kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 yashyize kuri Twitter ifoto ari kumwe n’umuhungu we ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, maze yongeraho ubutumwa bugira buti: “Nyuma y’imyaka 12, mfite […]

Mu Bwongereza: Abimukira b’abana barenga 100 bari baracumbikiwe mu mahoteli baburiwe irengero

Ibiro bya Leta y’u Bwongereza bishinzwe umutekano w’imbere byasohoye raporo igaragaza ko mu gihe cy’amezi 14, abimukira batarageza ku myaka 18 y’amavuko bari baracumbikiwe mu mahoteli baburiwe irengero. Ikinyamakuru BBC kivuga ko kuva muri Nyakanga 2021 kugera muri Kamena 2022, mu Bwongereza hinjiye abimukira b’abana 1606 barimo n’abafite imyaka 11 y’amavuko batari kumwe n’abakuru, bajyanwa […]

Imijyi isaga 40 ya Ukraine yibasiwe n’ibitero bya drones z’ubwiyahuzi z’u Burusiya

Kuri uyu wa Kane, abayobozi bavuze ko misile z’u Burusiya zarashe imijyi minini n’imito irenga 40 yo muri Ukraine, nyuma y’icyemezo cy’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye cyise kwigarurira intara za Ukraine igikorwa “kitemewe” kandi abafatanyabikorwa ba Ukraine biyemeza kurusaho kuyiha ubufasha bwa gisirikare . U Burusiya bwongeye kuvuga ko Uburengerazuba, mu gufasha Ukraine, bwerekanye ko “ […]

Deux professeurs d’universitĂ© arrĂŞtĂ©s pour corruption

Le Bureau d’enquĂŞte rwandais (RIB) dĂ©tient deux professeurs d’universitĂ© pour corruption. Ils auraient reçu des pots-de-vin de la part d’Ă©tudiants en Ă©change de notes gratuites . Dans un communiquĂ© publiĂ© par RIB, les personnes arrĂŞtĂ©es sont CĂ©lestin Sebeza, 35 ans, et François Bagaragaza, 47 ans. Bien que les enquĂŞteurs aient refusĂ© de nommer l’universitĂ© pour […]

Huye: Uwari ukurikiranweho kwica mushiki we yakatiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ukwakira 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Ntakirutimana Domitien, w’imyaka 58, icyaha cyo kwica mushiki we w’imyaka 35 witwa Mukarutagengwa ImmaculĂ©e amutemesheje umuhoro, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cya burundu no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu yari afite mu gihugu . N’ubwo uregwa yaburanye yemera icyaha […]

Mohammed Adil Erradi byitezwe ko ahagarikwa na APR FC nyuma yo kwandagaza Djabel

Umutoza Mohammed Adil Erradi w’Ikipe ya APR FC byitezwe ko nta gihindutse ashobora kuba ahagaritswe, nyuma yo kwibasira bikomeye abakinnyi barimo Manishimwe Djabel usanzwe ari Kapiteni w’iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imaze igihe ititwara neza, ndetse n’imikino iri kugenda itsinda ikabona amanota atatu bigoranye cyane. Urugero nka nyuma y’uko […]