Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira yakiriwe i Londres n’umwami Charles III w’u Bwongereza.
Aba bombi babonaniye mu ngoro ya Buckingham iherereye i Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza.
Perezidansi ya Congo Kinshasa ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko ibiganiro hagati ya Perezida Félix Tshisekedi n’umwami Charles III byamaze iminota 50 yonyine.
Ni ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ikibazo Tshisekedi atahwemye kwegeka kuri Leta y’u Rwanda nka nyirabayazana yacyo.
Umukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa ari i Londres kuva ku wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira mu Bwongereza.
Ku wa Kabiri ubwo yitabiraga inama ya Financial Time Africa, Tshisekedi yongeye gushyira u Rwanda mu majwi arushinja gushoza intambara ku gihugu cye, anenga ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kuba bikomeje kuruca bikarumira.
Uyu mutegetsi yaboneyeho gusaba Umuryango Mpuzamahanga gusaba u Rwanda guhagarika guha ubufasha umutwe wa M23; n’ubwo u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko nta bufasha ruha uyu mutwe.

6 Responses
Tshisekedi ukomeje gahunda yo gushyira ibirego ku Rwanda yakiriwe n’Umwami Charles III
Muvandimwe perezida wa rdc kemura ikibazo wirengagiza naho guhora usesi migeri uhunga inshingano sibyo m23 muraziranye nibyo mfa urabizi reka kubyihunza nutabikora uzisanga baguhiritse abowitako bakugirinama pole sana maskini.

Nabo ntibirohewe na Russia ngo u Rwanda?

Président wa RDC , amaze umutungo wigihugu che ngo alikuja kurega ubusa , ategereje umutekano urava hanze , abaturage bishwe nubukene ,niba adashoboye kwiyubakira narekure hara bakeneye kubaka Kandi bakuzuza .