20221020_063427.jpg

Maj. Willy Ngoma wa M23 mu biro bishya byatumye benshi bacika ururondogoro

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Ishami rya gisirikare rya M23, Major Willy Ngoma, yagaragaye mu biro bishya bitaramenyekana agace biherereyemo muri Congo gusa byatumye benshi bacika ururondogoro.

Mu gusa nko kunnyega FARDC, ubutumwa yanyujije kuri Twitter bugira buti ” Igisirikare kitagira ikinyabupfura n’imyitwarire nka FARDC n’inshuti zabo arizo FDLR…, nticyatsinda M23. Twiteguye ibiganiro ariko twiteguye no gusubizayo mu buryo bukomeye ibitero by’abanzi b’amahoro.”

Yakomeje mu Kilatini ati ” Si vis pacem, para bellum ( Iyo ushaka amahoro utegura intambara).”

Benshi mu bakurikira Maj. Ngoma mu rufaransa rwinshi baranzwe no kumutega iminsi mu gihe hari n’abavuze ko ibiro bye ari byiza kurusha na bimwe mu biri mu murwa Mukuru wa Kinshasa.

Ubusanzwe M23 ifite ibirindiro bikuru mu Mujyi wa Bunagana imaze amezi ane yambuye FARDC. Amatangazo yabo yose avuga ko aba yashyiriweho umukono ahitwa Sarambwe.

20221020_063427.jpg
Ibiro bishya bya Major Willy Ngoma wa M23/@WillyNGOMA

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Maj. Willy Ngoma wa M23 mu biro bishya byatumye benshi bacika ururondogoro
    Gutabara ab’Iminembwe se? mugaca i ruhande umujyi wa Goma na Bukavu! Ni ngombwa se kuyifata? igasigaramo hagati basi!!!!!!!!!!.

  2. Maj. Willy Ngoma wa M23 mu biro bishya byatumye benshi bacika ururondogoro
    Gutabara ab’Iminembwe se? mugaca i ruhande umujyi wa Goma na Bukavu! Ni ngombwa se kuyifata? igasigaramo hagati basi!!!!!!!!!!.

  3. Maj. Willy Ngoma wa M23 mu biro bishya byatumye benshi bacika ururondogoro
    Nibyi Afande ngoma nabandi bafatanyije urugamba barwanira ukuri Bose na banyekongo barwanira uburengangi bwabo mugihugu cyabo kandi byange bikunde barwanira ukuri mwibuke Yuko ntamunyekongo wese cg umunyaburayi umfite uburenganzira bwoguheza umwene igihugu mugihugucye

  4. Maj. Willy Ngoma wa M23 mu biro bishya byatumye benshi bacika ururondogoro
    Nibyi Afande ngoma nabandi bafatanyije urugamba barwanira ukuri Bose na banyekongo barwanira uburengangi bwabo mugihugu cyabo kandi byange bikunde barwanira ukuri mwibuke Yuko ntamunyekongo wese cg umunyaburayi umfite uburenganzira bwoguheza umwene igihugu mugihugucye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *