Gen. Muhoozi yagize icyo avuga ku wamujyanye mu butabera amurega ubugambanyi

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagize icyo avuga ku munyamategeko wo mu gihugu cya Kenya uheruka kumugeza imbere y’ubutabera amurega ubugambanyi.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikinyamakuru Citizen cyatangaje ko umunyamategeko witwa Apollo Mboya yatanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Milimani i Nairobi, asaba ko Gen Muhoozi Kainerugaba akurikiranwaho icyaha cy’ubugambanyi.

Ni nyuma y’ubutumwa Gen Muhoozi yanditse kuri Twitter ye mu minsi ishize avuga ko we n’Ingabo ze byabatwara igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo babe bafashe Umujyi wa Nairobi, ari na bwo uriya munyamategeko yagendeyeho.

Mboya yagize ati: “Uwo Muhoozi, uwa gatatu mu baregwa ni umusirikare mukuru mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda wakoze ibyaha by’ubugambanyi byo kubangamira umutekano w’igihugu, imbibi zacyo ndetse n’ubusugire bwa Kenya nyuma yo gufata Nairobi; umurwa mukuru wa Kenya mu byumweru bibiri.”

Yavuze ko kuba Perezida Yoweri Museveni nyuma y’uko Muhoozi atangaje ariya magambo yarahise amuzamura mu ntera akamuha ipeti rya Jenerali nta kindi yari agamije uretse kumwongerera ubushobozi bwo kugera ku ntego ze.

Icyaha cy’ubugambanyi Gen. Muhoozi yarezwe muri Kenya ugihamijwe ahanishwa igifungo cya burundu.

Usibye uriya muhungu wa Museveni, abandi bareganwe na we barimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya ndetse n’Ukuriye Urwego rushinzwe iperereza ku byaha bo bashinjwa kuba ntacyo bigeze bakora ku byo yatangaje.

Gen. Muhoozi Kainerugaba mu butumwa yaraye anyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko bishobotse ahubwo yata muri yombi uwamureze.

Ati: “Birashoboka [aseka…] ko ngomba guta muri yombi abari kundega ubugambanyi”?

Gen Muhoozi ntiyigeze avuga niba yiteguye kwitaba ruriya rubanza cyangwa niba atazarwitaba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *