Minisitiri w’Ingabo za Amerika, Lloyd Austin na mugenzi we w’iz’u Burusiya, Sergei Shoigu; bagiranye ibiganiro by’akataraboneka byo ku rwego rwo hejuru byabayeho bwa mbere hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi kuva u Burusiya bwinjiye mu ntambara na Ukraine.
Aba bombi baganiriye kuri terefoni ejo ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2020.
Amakuru aturuka ku ruhande rwa Amerika ndetse n’urw’u Burusiya avuga ko ba Minisitiri Lloyd Austin na Shoigu baganiriye ku buryo kuri ubu ibintu byifashe muri Ukraine.
Ibiganiro hagati y’aba bagabo bombi byaherukaga kubaho muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo Amerika yasabaga u Burusiya ko bwahagarika intambara na Ukraine.
Gen. Pat Ryder ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ingabo za Amerika, yabwiye BBC ko Amerika yifuza gukomeza gufungura “imiyoboro yo kuganiriraho” n’u Burusiya.
Ati: “Aba bagabo babiri baherukaga kuganira muri Gicurasi, Minisitiri Austin uyu munsi yateye intambwe yo kongera kuvugana na Minisitiri Shoigu.”
Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya ku rundi ruhande yavuze ko we na mugenzi we baganiriye “ku bibazo muri iki gihe byugarije umutekano w’Isi, birimo n’uko ibintu byifashe muri Ukraine.”
Ba Minisitiri b’Ingabo za Amerika n’u Burusiya bagiranye ibiganiro, nyuma y’igihe gito Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya atangaje ko ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine; ibyamaganiwe kure na Perezida Joe Biden wa Amerika.
Brig. Gen. Pat Ryger ubwo yabazwaga niba biriya biganiro byateguwe mu rwego rwo kuganira ku kibazo cya ziriya ntwaro, yavuze ko mu gihe iyo Putin avuga ari “bibi cyane kandi bikaba bihangayikishije, Amerika ntirabona ikimenyetso na kimwe muri iki gihe” by’uko u Burusiya bwafashe icyemezo cyo kuzikoresha.


