Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro Rwatubyaye Abdul w’Amavubi na Rayon Sports, yatangaje ko bombi bamaze gutandukana; anaca amarenga ko uburwayi yagize bwatumye kuri ubu asigaye agendera mu kagare k’abafite ubumuga bwaba ari bwo bwabaye intandaro.
Muri Kamena 2021 ni bwo Hamida abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yemeje ko we na Rwatubyaye bamaze gusezerana imbere y’Imana mu gihe bari bagitegereje guhamya isezerano ry’abo n’imbere y’amategeko.
Hamida kuri Story ye yagize ati: “Mbaza ikibazo. Warongowe byemewe n’amategeko? Mu idini yego, mu mategeko cyangwa ibyo twita imbonezamubano ni mu minsi mike.”
Hamida wiyita Independent ku rubuga rwa Instagram icyo gihe yari yanamaze guhindura umwirondoro we, yiyita Hamida_abdul2328, ndetse yerura ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul.
Uyu myugariro cyakora cyo mu kiganiro yahaye ISIMBI mu ntangiriro z’uku kwezi, yatangaje ko yamaze gutandukana n’uriya wari umukunzi we ndetse anavuga ko nta bukwe bwigeze buba hagati yabo.
Ati: “Ikintu navuga ni ugukuraho ibihuha byagiye bivugwa, ashobora kuba wenda yarabivuze ashaka kuvuga ko wenda nafashwe, ko nta wundi muntu ugomba kuba yanyegera cyangwa se yamvugisha cyangwa se twakundana ariko ntabwo gushakana cyangwa se gukora imihango ya Kisilamu byigeze bibaho.”
Yunzemo ati: “Icyabaye ni ugukundana bisanzwe. Ikintu cyabaye ni ugutegura icyo gikorwa (ubukwe), byabaye igihe gishize ariko ubu nta bukwe buri gutegurwa, n’urukundo nta rugihari rwararangiye.”
Hamida mu butumwa bundi aheruka gushyira kuri Story ye ku rubuga rwa Instagram, yaciye amarenga y’uko Rwatubyaye yamusize mu burwayi agahitamo kumuta kubera kumurambirwa.
Ati: “Ntabwo byari byaroshye, umuntu ashobora kukurambirwa kubera ibishashagirana ariko mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ugusize ahazamuka mukomeze’, ariko ndashima Imana ndimo ndabona ubufasha bwa sister wanjye kandi ngiye kurwana na byo byose.”
Hamida yavuze ko amaze igihe yararwaye Kanseri yo mu maraso, ku buryo kuri ubu asigaye agendera mu kagare.
Ati: “Natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare. Njya kwa muganaga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia ya Infenction y’ibihaha.”
Yavuze ko hari hashize igihe hari benshi bamubaza iby’urukundo rwe, gusa ashimangira ko kuri ubu bisa n’ibiri “mu kirere cyangwa ku marembo y’ijuru.”

6 Responses
Uwahoze ari umukunzi wa Rwatubyaye agendera mu kagare, yaciye amarenga ko yamurambiwe akamuta
Ihangane mwana w’Imana abisi Niko tumera tubana nabantu mubyiza gusa nyamara iryo siryo herezo Ryubuzima bwawe ahubwo niryo tangiriro
Uwahoze ari umukunzi wa Rwatubyaye agendera mu kagare, yaciye amarenga ko yamurambiwe akamuta
Ibi biba bikwiriye guha isomo abakobwa birirwa bavuga ngo “ndi mu rukundo” na Kanaka.Abakobwa bakwiriye kumenya ko abahungu benshi iyo wemeye kuryamana nabo,ikitwaga urukundi gishirira aho.Urwo se nirwo rukundo mwirirwa muririmba??Ntabwo muzi ko imana itubuza gusambana ndetse ikavuga ko abakora ibyo itubuza bose batazaba mu bwami bwayo??

Umubili ubyara udahatse ,
Uwahoze ari umukunzi wa Rwatubyaye agendera mu kagare, yaciye amarenga ko yamurambiwe akamuta
Umubili ubyara udahatse ,