Polisi y’u Rwanda ifunze abantu icyenda barimo abapolisi babiri bakurikiranyweho ibikorwa by’uburiganya mu gukora ibizamini by’ uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa. Ubuyobozi bw’uru rwego buvuga ko muri bariya bantu uko ari icyenda harimo ababaga biyandikishije gukora ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo, abakoraga nk’abakomisiyoneri babahuzaga n’abarimu bigisha amategeko y’umuhanda ngo babakorere ikizami ndetse n’abapolisi babafashaga kwinjira mu cyumba kiberamo ibizamini kandi batanditse k’urutonde. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Ukwakira, 2022 yavuze ko bafashwe biturutse ku iperereza ryakozwe rikagaragaza ko bose uko ari icyenda bagiranye imikoranire mu gushakira abandi uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo kandi mu buryo butemewe. CP Kabera ati “Abasivili barindwi n’abapolisi babiri, mu iperereza tumaze igihe dukora byagaragaye ko bagize uko bavugana, baranakorana mu gushakira abaturage batandukanye impushya z’agateganyo kandi mu by’ukuri babitangaho amafaranga, bikagaragara ko yageze no ku bapolisi mu bihe bitandukanye.” Uyu mupolisi yasabye abifuza gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bakirinda kunyura mu nzira z’ubusamo.


