Sindi izina ryoroshye APR FC yari gukinisha uko ishaka, tuzakizwa na FIFA_ Umutoza Adil

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Mohammed Adil Erradi yatangaje ko we na APR FC bagomba gukiranurwa n’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), nyuma yo gushinja iyi kipe kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize APR FC yamuhagaritse mu gihe kingana n’ukwezi adatoza azira imyitwarire mibi.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahagaritse uriya munya-Maroc nyuma yo guterana amagambo na Kapiteni Manishimwe Djabel yanengeye imbere y’itangazamakuru ko nta mukinnyi umurimo, bijyanye no kuba yaramushinjaga gutsindisha ikipe.

Djabel Manishimwe yasubije uyu mutoza ko kuba akomeje kumugerekaho amakosa nta mugabo umurimo; bijyanye no kuba yagakwiye kwemera bagasangira ibihe bibi nk’uko banasangiye ibyiza.

Uretse Djabel amakuru avuga ko Adil yari anasanzwe afitanye ibibazo n’abandi bakinnyi ngenderwaho muri APR FC ashinja kumugambanira.

Amakuru yasakaye kuri uyu wa Gatandatu avuga ko APR FC yamaze gusezerera uriya mutoza; gusa iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaje kuyanyomoza ivuga ko kuba ari mu bihano bidasobanuye ko bamaze gutandukana.

Umutoza Adil mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE yavuze ko yamaze kwisubirira mu Bubiligi, mu gihe agitegereje ko we na APR FC bakiranurwa na FIFA.

Ati: “APR FC yaransuzuguye ntabwo yanyubashye. Ntabwo ndi izina ryoroshye ryo gukinisha uko ishaka. Navuganye n’abanyamategeko banjye batatu banyemeza ko ibihano APR FC yampaye bidaciye mu mategeko. Nsubiye mu Bubiligi ibindi bizakemurwa na FIFA.”

Uyu mutoza umaze guhesha APR FC ibikombe bitatu bya shampiyona, aracyafitanye na yo amasezerano agomba kurangira mu mpeshyi ya 2024.

Ni amasezerano ikipe ya APR FC igomba kumwishyura mu gihe FIFA yaba yemeje ko uburyo yamusezereyemo budakurikije amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *