Perezidansi ya Congo Kinshasa yagaragaje ko Perezida Antoine Tshisekedi yakomereje gahunda ye yo gushyira ibirego ku Rwanda muri Tanzania, aho yagaragarije Perezida Samia Suluhu Hassan ko Ingabo zarwo zateye Uburasirazuba bw’igihugu cye.
Tshisekedi ari muri Tanzania kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu ruzinduko rwa gatatu ari kugirira mu mahanga muri uku kwezi k’Ukwakira. Muri Tanzania yagiyeyo ku butumire bwa mugenzi we Samia Suluhu Hassan.
Ni uruzinduko Perezida wa Congo Kinshasa yakoze nyuma yo gukubuka mu bihugu by’u Bwongereza na Ghana. Muri izi ngendo zose nk’uko bisanzwe Perezida Tshisekedi yagiye yamamaza ko Congo Kinshasa yatawe n’Ingabo z’u Rwanda zisunze umutwe wa M23, ndetse byitezwe ko iyi gahunda igomba gukomereza muri Nigeria aho agomba kwerekeza nyuma yo kuva muri Tanzania.
Perezidansi ya Congo Kinshasa yatangaje ko ibiganiro bya Tshisekedi na Samia “byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, umutekano…uguterwa kwa RDC na M23/ u Rwanda ndetse no ku bisubizo byo kugarura umutekano n’umutuzo mu Burasirazuba bwa RDC.”
U Rwanda kugeza ubu rwakunze kumenyesha Congo Kinshasa ko ibibazo byayo na M23 bireba bo ubwabo nk’abanye-Congo, bijyanye no kuba ntaho rwo ruhuriye na byo.
U Rwanda kandi rwakunze kugaragaza ko umukino wa Congo Kinshasa wo kurugerekaho amakosa atari wo uzakemura ibibazo birimo iby’umutekano muke imaranye imyaka irenga 20.
Kuri ubu Tanzania ni kimwe mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba Congo Kinshasa yemereye ko byakohereza Ingabo ku butaka bwayo mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Kugeza ubu mu gihe ibihugu by’u Burundi, Uganda na Kenya byamaze kohereza Ingabo zabyo mu Burasirazuba bwa RDC, iza Tanzania zo ntiziroherezwayo ndetse hashize igihe hatazwi igice zizakoreramo ibikorwa byazo.



2 Responses
Tshisekedi yakomereje gahunda y’ibirego ku Rwanda muri Tanzania, yitezwe no mu kindi gihugu
Abo bose abwira ntazi bari bafatanyije na fdlr barwanya APR muri za 2000.
Ahubwo ababaze niba babaho badakorana na fdlr?
Tshisekedi yakomereje gahunda y’ibirego ku Rwanda muri Tanzania, yitezwe no mu kindi gihugu
Abo bose abwira ntazi bari bafatanyije na fdlr barwanya APR muri za 2000.
Ahubwo ababaze niba babaho badakorana na fdlr?