Unai Emery utarahiriwe muri Arsenal agiye kugaruka gutoza muri Premier league
Umunya-Espagne Unai Emery wigeze guca muri Arsenal nk’umutoza ariko ntahirwe n’ubuzima bwo muri iyi kipe, agiye kugaruka muri shampiyona y’Abongereza nk’umutoza wa Aston Villa. Emery w’imyaka 50 y’amavuko yamenyekanye cyane mu makipe arimo Valencia na Sevilla FC y’iwabo muri Espagne, PSG yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza. Iyi kipe y’i Londres yayigezemo muri […]
FARDC isobanura ko ubunyamwuga bwayo ari bwo bwatumye iva muri Ntamugenga
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyasobanuye ko cyavuye mu gace k’ingenzi ka Ntamugenga muri teritwari ya Rutshuru kafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kubera ko kirangwa n’ubunyamwuga. M23 yafashe Ntamugenga nyuma y’imirwano ikaze yabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, aho byavuzwe ko uyu mutwe witwaje intwaro wagabye […]
London: Abari bahanganye na Rishi Sunak ku mwanya wa Minisitiri w’intebe bose bavuye mu ihatana
Rishi Sunak yiteguye kuba umuyobozi mushya w’aba conservateurs akaba na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza nyuma y’uko Penny Mordaunt akurikiye Boris Johnson mu gukura akarenge kabo mu guhatanira uyu mwanya . Uyu wahoze ari umuyobozi mukuru, waje ku mwanya wa kabiri ubwo yari ahataniye ubuyobozi na Liz Truss mu mpeshyi, yari amaze gushyigikirwa n’abadepite barenga […]
Karongi: Barifuza kongererwa inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Abaturage ku giti cyabo n’amakoperative akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Karongi, bavuga ko bafite ikibazo cy’inganda nto n’iziciriritse zongerera agaciro umusaruro wabo, kuko hari igihe uba mwinshi cyane mu gihe kimwe ukanabura isoko,ubundi ukaba muke ugahenda cyane, bakavuga ko igihe izo nganda n’ubuhunikiro bugezweho byaboneka, hakemuka byinshi birimo n’icy’izamuka rikabije ry’ibiciro, n’abahabwamo akazi […]
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomeje i Ntamugenga
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira mu duce twegereye isanteri ya Ntamugenga. Urubuga Actualite. Cd ruvuga ko abahegereye bavuze ko FARDC igamije gukura M23 mu isanteri ya Ntamugenga, inzira imwe rukumbi aabajya i Goma bavuye mu mujyi wa Rutshuru banyuramo. Ruvuga ko iyi santeri iri mu birometero […]
Famous Pakistan journalist shot dead in Kenya
Renowned Pakistani journalist Arshad Sharif, 50, was shot dead by Kenyan police officers manning a roadblock along Magadi road in Kajiado on Sunday night. Based on witness and police reports, here’s what we know so far. 1. Mr Sharif died on the spot under a hail of bullets sprayed by GSU police officers from Magadi […]
Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye
Umunya-BrĂ©sil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yemereye ikipe ya APR FC kuza kuyibera umutoza mukuru; gusa ayisaba kubanza kwisubira kuri Politiki yayo yo gukinisha abanyamahanga. Robertinho yanyuze muri Rayon Sports ya hano mu Rwanda, ayigeza muri ÂĽ cy’irangiza cya CAF Confederation Cup ya 2018. Icyo gihe yanayihesheje igikombe cya Shampiyona ari na […]
Kigali: Umugabo yagaragaye ari guhondagura umwana ‘ wo ku muhanda’ bunyamaswa
Umugabo yagaragaye mu mashusho mu Mujyi wa Kigali akubita umwana bivugwa ko ari uwo ku muhanda, akajya anamunigagura amuryoza ko yamwibye imyenda n’inkweto. Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru Ramesh Nkusi, agaragaza umugabo yashyize hasi uyu mwana, ari kumuhondagura. Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, […]
Perezida Kagame arasaba abagore bari mu nzego z’ubuyobozi kudapfusha ubusa amahirwe bafite

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abagore bari mu myanya y’ubuyobozi n’imirimo itandukanye kudapfusha ubusa amahirwe bafite ahubwo bagaharanira kuba indashyikirwa n’intangarugero ndetse bagakoresha ayo mahirwe mu guteza imbere bagenzi babo . Ibi umukuru w’igihugu yabikomojeho kuri wa Mbere mu ijambo rye atangiza Inama y’ihuriro ry’abagiraneza bakorera ku mugabane wa Afurika, African Philanthropy Forum 2022 […]
Andrew Mwenda aribaza impamvu ibindi bihugu bikennye bitigira ku Rwanda uko rubigenza

Umunyamakuru w’icyamamare muri Uganda akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent, Andrew Mwenda, uherutse mu Rwanda aho yaje aherekeje Gen. Muhoozi Kainerugaba kuwa 15 Ukwakira 2022 ntiyumva impamvu ibindi bihugu byitwa ko bikennye ndetse n’u Rwanda rubarizwamo, bitigana uko rwo rubigenza kugirango rugaragare nk’igihugu giteye imbere mu bushobozi bucye bwarwo . Mu nkuru ye igaragara ku kinyamakuru […]
Umunyamakuru Andrew Mwenda aragereranya Kigali na Vancouver na Dubai
Umunyamakuru Andrew Mwenda ukunzwe muri Uganda aragereranya umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, n’umujyi wa Vancouver muri Canada na Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE). Ni nyuma y’uruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda ubwo yari yaherekeje umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba. Mwenda waherukaga i Kigali mu mwaka w’2018, mbere y’uko umubano […]
Perezida wa kimwe mu bihugu bya Afurika yagiye kuganiriza Putin na Zelensky ngo bahagarike intambara
Perezida Umaro Sissoco Embalo wa GuinĂ©e-Bissau, kuva kuri uyu wa Mbere aratangira uruzinduko rw’akazi i Moscou mu gihugu cy’u Burusiya rugomba gusiga agiranye ibiganiro na Perezida Vladimir Putin. Perezida Embalo yagiriye uru ruzinduko mu Burusiya nk’umuyobozi w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO). Perezida wa GuinĂ©e-Bissau mbere y’uko ahaguruka mu gihugu cye yerekeza i Moscou, […]
Brazil: Uwahoze ari umudepite yateye grenade abapolisi bari bagiye kumuta muri yombi
Kuri iki Cyumweru, uwahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Brazil, ashyigikiye perezida ucyuye igihe, Jair Bolsonaro, yateye amagrenade yanga gutabwa muri yombi akomeretsa nibura abapolisi babiri, nk’uko abayobozi babitangaje. Uwahoze ari umudepite, Roberto Jefferson, yakatiwe igihano cy’igifungo n’Urukiko rw’Ikirenga (STF) kubera ko yarenze ku mabwiriza yo gufungirwa mu rugo rwe, nyuma yo kwibasira […]
Uganda: Uherutse kumvikana yandagaza Banyarwanda na Banyankole yasanzwe yapfuye
Umugabo witwa Sulayiman Jakana Nadduli, uherutse kugaragara kuri YouTube ari kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda, yasanzwe yapfiriye mu rugo rwe mu gace ka Wobulenzi mu Karere ka Luwero. Jakana wari umuhungu wa Abdul Nadduli wigeze kuba minisitiri muri Uganda. Kuwa 21 Nzeri 2022, yari yafunguwe na Perezida w’Urukiko rwa Luwero, nyuma y’ibyumweru bibiri afunzwe […]
Musanze: Abatujwe mu mudugudu wa Kabazungu bavuga ko banyagirirwa mu nzu barasaba ubufasha

Abatujwe mu mudugudu wa Kabazungu mu murenge wa Musanze batishoboye bavuga ko banyagirwa bari mu nzu iyo imvura iguye bikaba ngombwa ko bitwikira imitaka barasaba ubufasha bwo gusanirwa amazu kuko basa nk’abarara hanze . Umwe mu baturage batishoboye batujwe muri uyu mudugudu , Nyiramajyambere Veronica kimwe n’abandi bagenzi be bose bavuga ko bitwikira imitaka bari […]
IPRC-Kigali fermĂ© au milieu d’enquĂŞtes sur des vols et de la mauvaise gestion
Le ministère de l’Éducation a dĂ©clarĂ© avoir temporairement fermĂ© les locaux du Collège rĂ©gional polytechnique intĂ©grĂ© de l’École polytechnique du Rwanda basĂ© Ă Kigali, dans le cadre d’enquĂŞtes sur des vols et des dĂ©tournements de ressources publiques . Dans un communiquĂ© datĂ© du 23 octobre, le ministère de l’Éducation a Ă©galement soulignĂ© qu’aucun Ă©lève, personnel […]
Six morts et plusieurs blessés dans un accident de la route
Six personnes ont Ă©tĂ© tuĂ©es et quatre autres blessĂ©es après qu’un camion a perdu le contrĂ´le le long de la route Yamaha-Kinamba dans le district de Nyarugenge le dimanche 23 octobre . Le porte-parole du dĂ©partement de la circulation et de la sĂ©curitĂ© routière, le surintendant principal de la police (SSP) RenĂ© Irere, a dĂ©clarĂ© […]
Koreya zombi zahererekanyije ibisasu ziburirana ku nkombe zabyo z’iburengerazuba
Koreya y’Amajyaruguru n’iy’epfo bahererekanyije amasasu yo kuburirana ku nkombe zabyo z’iburengerazuba, bishinjanya kurenga ku mipaka yabo yo mu nyanja mu gihe hakomeje kumvikana umwuka mubi ushingiye ku igeregezwa ry’intwaro za Pyongyang . Umuyobozi mukuru w’ingabo za Koreya y’Epfo (JCS) yavuze kobatanze umuburo bakarasa n’amasasu yo kuburira kugira ngo birukane ubwato bw’abacuruzi bo muri Koreya ya […]
Kigali nasty accident kills six, injures others
Six people were killed and four others injured after a truck lost control along Yamaha-Kinamba road in Nyarugenge District on Sunday, October 23. The spokesperson for Traffic and Road Safety department, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, said that the fatal accident occurred at about 4 p.m. when a HOWO truck registration number RAD […]
Tshisekedi yakomereje gahunda y’ibirego ku Rwanda muri Tanzania, yitezwe no mu kindi gihugu
Perezidansi ya Congo Kinshasa yagaragaje ko Perezida Antoine Tshisekedi yakomereje gahunda ye yo gushyira ibirego ku Rwanda muri Tanzania, aho yagaragarije Perezida Samia Suluhu Hassan ko Ingabo zarwo zateye Uburasirazuba bw’igihugu cye. Tshisekedi ari muri Tanzania kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu ruzinduko rwa gatatu ari kugirira mu mahanga muri uku kwezi k’Ukwakira. Muri […]
London: Boris Johnson yakuyemo akarenge biha Rishi Sunak amahirwe yo kuba minisitiri w’intebe
Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yahagaritse icyifuzo cyo konger kuyobora Ishyaka ry’Aba-Conservateurs, arangiza igihe gito yari amaze agaragaje ubushake bwo gusubira ku kazi yakuweho mu mezi arenga atatu ashize . Kuvanamo akarenge kwe kuri iki Cyumweru biratuma Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’imari arushaho kugira amahirwe yo kuba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza […]
M23 yambuye FARDC agace gahuza Rutshuru n’umujyi wa Goma
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wambuye ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, agace ka Ntamugenga kari ingenzi cyane kuri zo kuko gahuza isoko rya Rutshuru n’umujyi wa Goma. Ikinyamakuru 7 Sur 7 gikorera muri RD Congo cyatangaje aya makuru, gisobanura ko cyayahawe na bamwe mu basirikare ba Leta bari ku rugamba. Umwe muri […]
Impanuka yabereye ku Kinamba yapfiriyemo batandatu, abandi barakomereka
Impanuka y’ikamyo yarenze ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali, yishe abantu batandatu barimo abanyamaguru, umumotari, umushoferi wari uyitwaye n’abo bari kumwe mu gihe abantu bane nabo bakomeretse. Ababibonye bavuga ko ibi byabaye ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022. Ikimara kuba, abantu batandatu bahise bapfa Aba barimo […]
Urunturuntu muri APR FC, imirwano ya FARDC na M23 yubuye, RDF yavumbuye intwaro nyinshi: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 17 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, siporo n’ubutabera. Harimo izikurikira: Imirwano ya FARDC na M23 yarubuye Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yarubuye nyuma y’amezi ane yarahagaze. Impande zombi ntizivuga kuri iyi mirwano yubuye tariki ya 20 Ukwakira, […]