Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira, urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp rwahagaze ku buryo abarukoresha badashobora kwakira cyangwa kohereza ubutumwa.
Abakoresha Whatsapp batangiye kugaragaza impungenge z’uko batari kwakira cyangwa kohereza ubutumwa kuva mu ma saa tatu z’igice ku isaha y’i Kigali.
Ku rubuga rwa Twitter kuri ubu ubutumwa bw’abarenga ibihumbi 600 burerekana ko bagize ikibazo kuri uru rubuga rukoreshwa n’ababarirwa muri miliyari eshatu hirya no hino ku Isi.
Kugeza ubu yaba Company ya Meta ifite uru rubuga, cyangwa Whatsapp nyirizina ntibaratangaza icyateye uru rubuga ruhagarara.



2 Responses
Whatsapp yahagaze, kohereza no kwakira ubutumwa ntibikunda
Badoo sana
Whatsapp yahagaze, kohereza no kwakira ubutumwa ntibikunda
Badoo sana