RDC yibasiye u Rwanda, isubiza ku itangazo ryarwo

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibasiye u Rwanda, isubiza ku itangazo ryaraye rishyizwe hanze n’Umuvugizi wa guverinoma yarwo, Yolande Makolo. Makolo yatangaje ko RDC iri mu nzira yo gukomeza imirwano, yifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, ngo ibi bikaba bihabanye n’inzira ya demukarasi Perezida Félix Tshisekedi avuga ko […]

Lt Gen. Mbangu Mashita ugiye kuyobora urugamba rwo kurwanya M23 yageze i Goma

Lt Gen. Mbangu Mashita ugiye kuyobora ibikorwa by'ingabo muri zone ya 3

Lieutenant General Mbangu Mashita Marcel uherutse guhabwa inshingano yo kuyobora urugamba rwo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 yageze i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 25 Ukwakira. Uyu musirikare yahawe inshingano yo kuyobora ibikorwa by’igisirikare muri zone ya 3 ikoreramo uyu mutwe witwaje intwaro tariki ya 17 Ukwakira, asimbura Lt Gen. […]

IFA SPEAK igiye gutangira ikindi cyiciro cyo kwigisha Icyongereza, TOEFL, ikoranabuhanga n’ibindi kuri ‘promosiyo’

Icyongereza kizajya cyigishwa kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane

Ishuri ryigisha ururimi rw’Icyongereza, TOEFL, IELTS, ikoranabuhanga n’ibindi bijyanye n’igihe rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY riherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo rigiye kongera gutangiza ikindi cyiciro cy’abifuza kwiga icyongereza, haba kuvugira mu ruhame, muri bizinesi zitandukanye n’ahandi, aho abarigana biga ku buryo bworoheye buri wese. Muri rusange […]

Wari uzi ko Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza ari umukire kurusha umwami?

Rishi Sunak, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, birashoboka ko ari we muntu wa mbere ugiye muri uyu mwanya w’umukire kurusha n’umwami wabo, ariko mu gihe habarwa umutungo bwite w’umwami Charles III mu buryo bwihariye . Sunak n’umugore we, Akshata Murty, bagiye bagarukwaho mu nkuru zitandukanye kubera ubutunzi bwabo ndetse n’imibereho yabo ihenze, nubwo igiciro cy’imibereho […]

Menya ubwoko bwa Hadza bubaho budahinga, butorora

Abo mu bwoko bwa Hadza babayeho mu buzima bwihariye. Ntabwo borora cyangwa ngo bahinge imyaka, babaho bahiga, bashaka aho babona ibyo kurya mu mashyamba. Ubwoko bwa Hadza ni bumwe mu bwoko bugihiga muri Afurika bubarirwa mu baturage barenga 1300 muri Tanzaniya. Bahorana imiheto bakoresha bahiga ibyo kurya bifite intungamubiri birimo ibimera biribwa nk’uko bitangazwa n’ikigo […]

I Kigali hateraniye inama yiga ku kuntu telefone zaba umusemburo w’iterambere

Abantu bagera mu 2000 baturutse hirya no hino ku Isi bitabiriye inama y’iminsi 3 izigira hamwe uko ikoreshwa rya za telefone na serivisi ryayo byarushaho kuba umusemburo mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, nk’urwego rufitiye akamaro Isi muri ibi bihe . Iyi nama ibaye mu gihe imibare y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA igaragaza ko abafatabuguzi ba telefone […]

Nigeria: Urukiko rwategetse ifatirwa ry’imitungo y’uwari minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri peteroli

Kuri uyu wa Mbere, urukiko rwo muri Nigeria rwategetse ko hafatwa burundu imitungo ibiri n’imodoka by’uwahoze ari minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli, Diezani Alison-Madueke, nk’uko byemejwe na komisiyo ishinzwe ibyaha by’ubukungu muri iki gihugu. Alison-Madueke yagize uruhare rukomeye mu buyobozi bw’uwahoze ari Perezida, Goodluck Jonathan, ari minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli kuva mu 2010 kugeza mu 2015. […]

Kabuga yatunguranye mu rukiko i La Haye

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, umuherwe Feresiyani Kabuga yitabiriye urubanza rwe mu gihe yari atarigeze yitabira amaburanisha yabanje, gusa ku isura yari arakaye bigaragara. BBC yanditse iti ” Kabuga noneho yari yitabiriye urubanza rwe, arukurikira ku buryo bw’amajwi n’amashusho ari muri gereza y’uru rukiko.” U?mucamanza uyoboye iburanisha Iain Bonomy yavuze ko […]

Adidas yahagaritse imikoranire yari ifitanye n’umuraperi Kanye West kubera imyitwarire

Uruganda rwa Adidas rwo mu Budage rukora ibikoresho by’imikino,rwahagaritse ubufatanye rwari rufitanye n’Umuraperi w’Umunyamerika, Kanye West, kubera imyitwarire ye itavugwaho rumwe . Kuri uyu wa Mbere, Adidas yatangaje iki cyemezo mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa interineti, nyuma y’uko uru ruganda rukora imyenda n’inkweto bya siporo rwari ruherutse gutangaza ko rugiye kongera gusuzuma ubufatanye […]

Perezida Felipe Nyusi yahawe urwamenyo ubwo yateraga ishoti akitura hasi

mozambique-4-2-malawi-bsafcon-2022.jpg

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye video igaragazaPerezida Felipe Nyusi wa Mozambique agwa hasi nyuma yo gutera umupira mu rwego rwo gutangiza imikino y’Igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru ukinirwa ku Mucanga (Beach Soccer Africa Cup of Nations 2022) . Iyi mikino ya Beach Soccer Africa Cup of Nations yatangiye kuwa Gatanu ushize, itariki 21 Ukwakira, muri Vilankulo […]

Uburayi bwakuyeho ibihano bwari bwarafatiye Lt Gen. Ndirakobuca na General wahunze

Gen. Bizimana yabaye umujyanama wa Perezida w'u Burundi

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wakuyeho ibihano wari warafatiye Abarundi batatu: Lt Gen. Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika, Gen. Godefroid Bizimana na Gen. Leonard Ngendakumana uri mu buhungiro. Iki cyemezo EU yagifashe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, isobanura ko ari ku bw’umubano wayo n’u Burundi ukomeje kuba mwiza. Iti: “Umubano mwiza hagati ya EU n’u […]

Umunyamakuru Steve Wembi yatawe muri yombi, yaba aryozwa u Rwanda

Umunyamakuru Steve Wembi uri mu bakomeye bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye atawe muri yombi n’inzego z’iperereza z’iki gihugu. Steve Wembi ni umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye ndetse n’izerekeye ibyaha; akaba asanzwe akorera ikinyamakuru The New Times i Kinshasa. Uyu munyamakuru yaraye atawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza muri Congo Kinshasa (ANR), nyuma yo […]

Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge

Lt Gen. Muriuki yaciye amarenga ko ingabo za Kenya zitagendera ku cyifuzo cya Leta ya RDC

Ingabo za Kenya zo mu mutwe wihariye (special force unit) zari zaragiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), zakuyemo akarenge zitaratangira akazi kazijyanyeyo. Ikinyamakuru Infos cyo muri RDC kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 cyatangaje ko amakuru cyahawe n’abo mu nzego z’umutekano n’urwego rwa dipolomasi yemeza […]

M23 ‘iri kugenzura’ ahitwa Kalengera n’ubwo yari igambiriye gufata Kibumba

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko abarwanyi ba M23 bakomeje kugenzura Bunagana ndetse ubu bakaba bagenzura ahitwa Kalengera hafi ya Kabindi n’ubwo byavugwaga ko bari barangamiye kwigarurira Kibumba. Aya makuru avuga ko M23 yaraye ifashe ako gace kiyongera kuri Ntamugenga yafashe ku Cyumweru. Umunyamakuru Christopher Rugaud ukunze gukurikirana amakuru ya DR Congo kuri Twitter yanditse […]

U Burundi bwaburiye ababusebya kugira ngo bahabwe ubuhungiro i Burayi

Leta y’u Burundi iraburira Abarundi basebya igihugu cyabo kugira ngo bahabwe ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi, kuko ngo hari ubwo bazakurikiranwa n’ubutabera. Uyu muburo watanzwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano w’imbere akaba n’Umuvugizi wa Polisi, Pierre Nkurikiye, ubwo yavugaga ku Barundi bacyuwe ubwo bari bajyaga muri Serbia, bafite umugambi wo gukomereza mu bindi bihugu by’i Burayi. […]

Whatsapp yahagaze, kohereza no kwakira ubutumwa ntibikunda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira, urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp rwahagaze ku buryo abarukoresha badashobora kwakira cyangwa kohereza ubutumwa. Abakoresha Whatsapp batangiye kugaragaza impungenge z’uko batari kwakira cyangwa kohereza ubutumwa kuva mu ma saa tatu z’igice ku isaha y’i Kigali. Ku rubuga rwa Twitter kuri ubu ubutumwa bw’abarenga ibihumbi 600 […]

Amatora yaba ataba Perezida Tshisekedi agomba kugenda – Ishyaka PPRD rya Kabila

“Amatora yaba cyangwa ataba, tuzaba tugeze ku musozo wa manda ya Tshilombo kandi agomba kugenda! “, ibi ni ibyatangajwe na Ferdinand Kambere (uri ku ifoto), umunyamabanga uhoraho wungirije wa PPRD, ishyaka rya Joseph Kabila . “Nta bwumvikane, nta matora!” Ferdinand Kambere akomeza agira ati: “Ntabwo tuzi ko iyo CENI (komisiyo y’amatora n’abayobozi bayo) bazi ko […]

Uganda: Inkongi y’umuriro mu kigo cy’ishuri yahitanye byibuze abantu 11

Polisi mu Karere ka Mukono mu gihugu cy Uganda iri gukora iperereza ku nkongi y’umuriro yahitanye abantu 11 ku ishuri ry’abatabona rya Salama mu Mudugudu wa Luga, Paruwasi ya Ntanzi, Akarere ka Mukono, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri . Nk’uko byatangajwe na ASP Luke Owoyesigyire, umuvugizi wungirije wa polisi mu mujyi wa Kampala, […]

Putin yahaye ubwenegihugu Dr Butore wabaye Visi Perezida w’u Burundi

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa 24 Ukwakira yahaye ubwenegihugu Dr Butore Joseph wabaye Visi Perezida wa Repubulika y’u Burundi kuva mu mwaka w’2015 kugeza mu 2020 ubwo Evariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi. Dr Butore yahawe ubwenegihugu hamwe n’abandi babiri barimo umunyamakuru w’ikinyamakuru RT cyegamiye ku butegetsi bw’u Burusiya, Rory Suchet ukomoka mu […]

Uwitwa Majambere yarusimbutse ubwo yari mu kiriyo cya Jakana Nadduli

Umugabo witwa Ivan Kamuntu Majambere, umurwanashyaka wa NRM yarusimbutse ubwo yari mu kiriyo cya Jakana Nadduli Suleiman, umugabo wapfuye yari amaze ukwezi afunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi, yibasira abo mu bwoko Banyarwanda na Banyankole kuri YouTube. Daily Monitor yashyize kuri Twitter amafoto n’amashusho yerekana insoresore zigabije Majambere ziri kumuhondagura. Iki kinyamakuru kivuga ko “Majambere […]

Rwanda responds to new FARDC ‘provocation’

20221025_075145.jpg

Continued public incitement on the basis of ethnicity, use of heavy weaponry, targeting of Rwanda’s border zone, and baseless accusations against Rwanda are unacceptable, Rwanda said in a statement. Read Full communiqué

Abasirikare 10 ba Burkina Faso bishwe abandi mirongo barakomereka mu gitero ku nkambi yabo

Kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Ukwakira, byibuze abasirikare icumi bishwe abandi mirongo itanu barakomereka mu gitero cy’iterabwoba cyabereye i Djibo, umujyi ua nk’ugenzurw n’abajihadiste uva mu mezi atatu ashize, mu majyaruguru ya Burkinafaso, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Burkina Faso . Ubuyobozi bukuru bw’ingbo bwgize buti “Regiment ya 14 y’ingabo muri Djibo yagabweho […]

UN iributsa ko ubutumwa bwayo atari ubwo kugaba ibitero nk’ingabo za Leta

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, aributsa ko ubutumwa bw’amahoro bwawo butandukanye n’ubw’ingabo z’ibihugu, kuko zo zemerewe kugaba ibitero ku ruhande rurwanya Leta. Ishami ry’uyu muryango rishinzwe ubutumwa bw’amahoro kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 ryatangaje ko aho ubwumvikane burambye butari, ari ho haba ibikorwa byo kurinda amahoro, bigamije gufasha impande zihanganye gushyikirana. Riti: […]

Le Rwanda qualifie d ‘”inacceptable” la nouvelle provocation de la RD Congo

Le Rwanda a qualifié d ‘”inacceptable” la nouvelle provocation de la RD Congo et de son armée, affirmant que c’est le cas et en violation des mécanismes de sécurité régionaux existants. Depuis la semaine dernière, l’armée de la RD Congo, les FARDC, a lancé une offensive dans les territoires contrôlés par le groupe rebelle M23 […]

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports nyuma yo kumukorera ‘Surprise’

Perezida Paul Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports baheruka gukora agashya bakamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona. Ni umukino wahuriranye n’umunsi w’isabukuru y’amavuko y’imyaka 65 y’amavuko ya Perezida Paul Kagame. Umukino ubwo […]

U Rwanda rwanenze imyitwarire ya Tshisekedi kubera ibitero FARDC ikomeje kugaba kuri M23

Guverinoma y’u Rwanda yanenze imyitwarire ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wakunze kugaragaza ko ashyize imbere inzira ya dipolomasi mu gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, gusa ibitero FARDC ikomeje kugaba kuri M23 n’imvugo z’abategetsi b’i Kinshasa bikaba bikomeje kwerekana ibitandukanye. Ni ibikubiye mu itangazo Yolande Makolo usanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma yaraye anyujije […]