Polisi ya Uganda iheruka guta muri yombi umugabo wari umaze igihe arya amafaranga bagenzi be, nyuma yo kwiyoberanya akihindura umugore.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi; nyuma yo gutangwa na mugenzi we wari wamucyuye azi ko ari inkumi bagera mu busaswa uwari umwari agahinduka umugabo.
Amashusho yakwirakwiye hirya no hino yerekana uwatawe muri yombi ahatwa ibibazo na Polisi, kugeza imutegetse gukuramo imyenda yari yambaye yose akerekana igitsina cye.
Urebeye iyi nyuma uyu mugabo ku gice cyo hejuru (mu maso) arasa neza na benshi mu bagore. Ni nyuma yo kwisukisha imisatsi ye, ibitsike akabikubita umucongo ndetse n’iminwa ye akayitamiriza ibirungo.
Ibindi bice birimo inzara bigaragara bisize neza nk’uko abagore b’abasirimu basanzwe babigenza.
Polisi ubwo yamutegekaga kuvanamo imyenda, bigaragara ko yari anambaye agahanika (bra); gusa nyuma yo kugakuramo bigaragara ko afite amayusi nk’abagabo bose.
Uwagaragaraga nk’umugore mu buryo butunguranye yaje guhinduka umugabo burundu ubwo umupolisi w’umudamu yamutegekaga kuvanamo imyambaro ibiri y’imbere yari yambaye, yasosoramo igitsina cye bagasanga ni icya kigabo.
Amakuru avuga ko uriya watawe muri yombi yari amaze igihe acucura abagabo ahanini babaga bahuriye mu tubyiniro, nyuma yo kumwibeshyaho umugore.
Amashusho yandi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kubyinana n’umunyabirori Allan Kanyike uzwi mu mujyi wa Kampala nka ‘Dynamite’, bikavugwa ko uyu mugabo wihebeye utubyiniro na we ari mu bo yacucuye.

4 Responses
Uganda: Polisi yacakiye umugabo wari umaze igihe acucura bagenzi be yiyoberanyije nk’umugore
Uwo mugabo afatwe acibwe amande yose akwiye kuko nacyigari barahari

Nicyo cyashobora abasambanyi pe!! dukwiye kumenya ko imibiri yacu Ari insengero z’Imana Kandi abagabo n’abasore birirwa bajya kugura indaya bakwiye kwihana abatarashaka bagashaka nabashatse bakamenya kurinda indahiro bahaye about. Ubusambanyi ni icyaha Imana yanga urunuka!!!