Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje mu gihe cya vuba intambara n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo ya kabiri ashoboka mu gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23.
Ni Tshisekedi utarahwemye gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’uyu mutwe, ibyo yongeye gushimangira mu ijoro ryakeye ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye.
Muri iri jambo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTNC) yavuze ko mu 2019 ubwo yageragaga ku butegetsi, yarangije nta kuzuyaza dipolomasi n’ibihugu icyenda bituranye n’igihugu cye hagamijwe “umubano w’ubufatanye burambye kandi bugirira inyungu impande zose.”
Yavuze ko nka Congo Kinshasa basinyanye n’u Rwanda amasezerano arimo ayerekeye ubucuruzi bwa zahabu, ayerekeye ubwikorezi bwo mu kirere yasize RwandAir yemerewe gukorera ingendo zayo muri RDC ndetse n’ayo gukuraho imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa byo mu bihugu byombi.
Perezida Tshisekedi yavuze ko “ibirenze ibi, u Rwanda rwaradutunguye rwongera kubyutsa ibyihebe bya M23.”
Ni umutwe yavuze ko mu gihe mu 2013 wari waratsinzwe n’Igisirikare cya Congo Kinshasa, wongeye kubura umutwe kugeza wigaruriye Umujyi wa Bunagana uherereye ku mupaka wa Congo na Uganda.
Tshisekedi yabwiye abanye-Congo ko usibye uyu mujyi M23 igenzura kuva ku wa 13 Kamena 2022, yanigaruriye ibice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru ku buryo imirwano yatumye abaturage babarirwa mu 200,000 bava mu byabo.
Yavuze ko u Rwanda ashinja gufasha uriya mutwe rwitwaje “ibirego by’ibinyoma” by’uko Igisirikare cya Congo (FARDC) gifasha umutwe witwaje intwaro wa FDLR, rugahitamo guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo rubone uko rusahura amabuye y’agaciro ari muri kiriya gice.
Yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo nka RDC bafite amahitamo abiri, cyane ay’intambara ashobora kwifashishwa mu minsi iri imbere.
Ati: “Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, twari dufite amahitamo abiri: dipolomasi cyangwa intambara. Niyemeje gushyigikira amahitamo ya mbere n’ubwo bisobanuye ko aya kabiri ashobora kuza ku bwo kubura umusaruro.”
Tshisekedi nk’uko amaze igihe kirekire abivuga, yongeye gushimangira ko kuba igihugu cye gishyize imbere amahitamo yo gushaka amahoro bidasobanuye ko ari “ikimenyetso cy’intege nke cyangwa ubushobozi buke bw’igihugu cyacu bwo kwishora mu bitekerezo byintambara yeruye” yo kurwanya abo yise ko bakomeje gukoresha nabi ukwihangana kwe n’abaturage be.
Si ubwa mbere Perezida Félix Tshisekedi yikomanga ku gatuza avuga ko RDC n’u Rwanda bashobora kuzisanga mu ntambara yeruye.
Kuri ubu hari amakuru avuga ko Tshisekedi yaba yarategetse Igisirikare cy’igihugu cye kuvana intwaro zose zikomeye i Kinshasa, zikajyanwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo kuzifashisha mu gihe intambara n’u Rwanda yaba yeruye.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye mu minsi ishize, yavuze ko ikomeje gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Congo Kinshasa, yungamo ko Ingabo zarwo kuri ubu ziryamiye amajanja mu rwego rwo gukomeza kurinda imbibi n’ubusugire by’igihugu.

16 Responses
Tshisekedi yongeye gushimangira ko intambara n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo
Kisekedi reka kwikomurwanda utikururira iyu tazashobora izontwaro muzizane ejo 23m irazifata ubundi uzabona bagusanze kinshasa nkuko byagendekeye so wanyu Mobutu

Uhhhh…nonese arikuduteguza ko azadutera? Natubwire numunsi nitariki.ni umusivire kweliiiii. Ntazi intambara, ntaranayibona azi izo muma film

Ujyureka abana barereshejwe nido azikise?!!!! Utaranigwa agaramye agirango ijuru ririhafi.

Aya matama azagabanua nuko nyine isasu rimwe riguciye kugutwi warara Brussels hanyuma abandi ushuka bagashirira kwicumu.

Nta bwenge bagira, botera intambara gute ikibuga c’indege cabo Kiri Ku Gisenyi? Le ridicule ne Tue pas

ushakadushire ayomatama barayahombanya

Umwanya tshisekedi afatayikoma u Rwanda yakawukoresheje atekerezakumutwewa fdrl ubamuri RDC Akawirukanantiyikome uRwanda turi abnyarwandatunze ubumwe duharanira ituzen’umutekanowacu

Mumumbwirireko ubutegetsi buriho mu Rwanda ???????? ataribwo bigwari mubategetse iki gihugu kuburyo batandukira nyirantarengwa yashyizweho n’umwami Cyilima RUJUGIRA 2 Aho yaciye iteka agira ati:”u Rwanda ???????? ruratera ntiruterwa, iyo rutewe byitwa agatero shuma rwatera bikitwa igitero” nizerera muriyi nyirantarengwa.