20221110_125143.jpg

Perezida Kagame yirukanye Gatabazi JMV ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane yirukanye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuza Musabyimana Jean Claude.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko “ashingiye ku biteganywa n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; none ku wa 10 Ugushyingo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Bwana Jean Claude Musabyimana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.”

20221110_125143.jpg

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntibyigeze bitangaza impamvu Gatabazi Jean Marie Vianney wari usanganywe ziriya nshingano yazivanweho.

Ni inshingano cyakora cyo yari afite kuva muri Werurwe umwaka ushize, nyuma yo kuzisimburaho Prof. Shyaka Anastase na we wari warazimbuyeho Kaboneka Francis.

Musabyimana Jean Claude wagizwe Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), gusa hari n’izindi nshingano zitandukanye yakoze.

Muri zo harimo kuba Meya w’akarere ka Musanze, mbere yo kugirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru muri 2017. Ni inshingano muri uwo mwaka yasimbuweho na Gatabazi yasimbuye muri MINALOC.

Gatabazi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere cyo kumugira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, agaragaza ko ubuzima bwe muri MINALOC bwaranzwe n’ibyishimo bikomeye byo gukorera igihugu akunda ariko nanone bunaba “amahirwe akomeye yo kwiga no gukura mu bunararibonye.”

Yunzemo ati: “Ndacyari inkoramutima kuri wowe no kuri RPF kandi buri gihe niteguye gukora. Ndasaba imbabazi ku bitagenze neza mu nshingano zanjye kandi niteguye kwiga no gutera imbere. Ndashimira abaturage bagenzi banjye, abayobozi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ku bwo kunshyigikira n’ubufatanye!”

img-20221110-wa0029.jpg

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Perezida Kagame yirukanye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV
    Kwirukana byanditse he uyu munyamakuru abikuye he ?Yasimbujwe ntiyirukanwe.

  2. Perezida Kagame yirukanye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV
    Kwirukana byanditse he uyu munyamakuru abikuye he ?Yasimbujwe ntiyirukanwe.

  3. Perezida Kagame yirukanye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV
    Ababyeyi bamanitsamaboko kubera amategeko yibigo byamashuri. 1.inkweto zifunze 2.800frw yamasahane yaburimwaka ….

  4. Perezida Kagame yirukanye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV
    Ababyeyi bamanitsamaboko kubera amategeko yibigo byamashuri. 1.inkweto zifunze 2.800frw yamasahane yaburimwaka ….

  5. Perezida Kagame yirukanye Gatabazi JMV ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
    Nanjye reka nunge murya Rugero. Kwirukana ntabwo ari imvugo nziza. Abanyamakuru namwe mujye mushaka amagambo akwiye yo gukoresha mu nkuru zanyu. “Yasimbuje” cg ” Yakuye”.

  6. Perezida Kagame yirukanye Gatabazi JMV ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
    Nanjye reka nunge murya Rugero. Kwirukana ntabwo ari imvugo nziza. Abanyamakuru namwe mujye mushaka amagambo akwiye yo gukoresha mu nkuru zanyu. “Yasimbuje” cg ” Yakuye”.

  7. Perezida Kagame yirukanye Gatabazi JMV ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
    ntategerez izindi nshingano

  8. Perezida Kagame yirukanye Gatabazi JMV ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
    ntategerez izindi nshingano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *