Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye

Sangiza iyi nkuru

Gamariel Mbonimana wari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yamaze kwegura nyuma yo kunengwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kubera ubusinzi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2022 ni bwo inkuru y’ubwegure mu nteko bwa Depite Mbonimana wari uhagarariye Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) yamenyekanye.

Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yatangaje ko uriya mudepite mu ibaruwa y’ubwegure bwe yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Uyu mudepite yeguye nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yamunenze ku ngeso yo gutwara imodoka yasinze yari amaze iminsi agaragaza, ku buryo hari impungenge z’uko umunsi umwe azateza impanuka ishobora kumuhitana cyangwa igahitana abandi mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya.

Perezida Kagame mbere yo gukomoza kuri uriya mudepite yagaragaje ko ikibazo cyo kunywa inzoga n’ubusinzi kitari mu rubyiruko gusa ko ahubwo hari n’abantu bakuru barimo n’abayobozi bagaragaza izi ngeso.

Yavuze ko mu minsi ishize ubwo yasomaga raporo zitandukanye za Polisi y’u Rwanda yatunguwe no kubona ko hari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wasaritswe n’ingeso yo gutwara imodoka yanyoye inzoga.

Ati: “Hari raporo naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze raporo y’umuntu bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu. Bamufashe yanyoye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko akimara kubona ayo makuru yahamagaye umuyobozi wa Polisi kugira ngo arusheho kugira ishusho yagutse y’iki kibazo.

Yavuze ko kimwe mu byamutunguye ari uko uriya mudepite nta bihano yari yarigeze afatirwa kuko afite ubudahangarwa.

Yagize ati: “Ikibazo nagize ubwo abapolisi izo raporo barazitanga, bakavuga ko bamufashe ibipimo biri hejuru y’ibisanzwe, ubanza atari yazinyoye gusa ahubwo yari yaguyemo. Baravuga ngo ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite ubudahangarwa, ngo ubwo bamuretse aragenda.”

Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk’iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.

Yavuze ko yabwiye umuyobozi wa Polisi ko bimwe mu bihano uriya mudepite yashoboraga gufatirwa harimo kumwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kandi imyitwarire ikamenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko byaba ngombwa akamburwa ubudahangarwa kugira ngo aryozwe ayo makosa.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Umurengwe wica nkinzara,
    Ariko Leta irarwaza ejo azaba Ari Ambassadeur

  2. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Umurengwe wica nkinzara,
    Ariko Leta irarwaza ejo azaba Ari Ambassadeur

  3. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Yewe imirengwe iragwira. Ayo mahirwe hari benshi bayakeneye ariko bayabuze maze abayabonye bakayatera inyoni.
    Police yacu nibe iy’umwuga. Kuki ibyo mukorera rubanda mutabikorera n’intumwa za rubanda?

  4. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Yewe imirengwe iragwira. Ayo mahirwe hari benshi bayakeneye ariko bayabuze maze abayabonye bakayatera inyoni.
    Police yacu nibe iy’umwuga. Kuki ibyo mukorera rubanda mutabikorera n’intumwa za rubanda?

  5. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Harya ngo Muzajya mukora ari uko H.E yabanje kuvuga?

    Bwana President wa L.y’ Urda, Aba bantu muyoborana barakubeshya kd nawe urabyibonera.

    Uwo ni uwafashwe,abadafatwa ni bo benshi. abadafite iyo ingeso bafite izindi.

    Hari n’ ibyo baguhisha kubera ikipe yitwa DUHISHIRANE FC.

    icyo nkwisabira ni uko uyu muco yo kweguzwa ku nshingano tuwucikaho, ahubwo uwafashwe ikirukanwa. Areguye, ariko ejo azafata izo Ngeso ze zose azijyane mu kd kazi kd ka leta. Mwumva azatanga umusaruro?

    Abo gukorera igihugu turahari nta muntu KAMARA.

  6. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Harya ngo Muzajya mukora ari uko H.E yabanje kuvuga?

    Bwana President wa L.y’ Urda, Aba bantu muyoborana barakubeshya kd nawe urabyibonera.

    Uwo ni uwafashwe,abadafatwa ni bo benshi. abadafite iyo ingeso bafite izindi.

    Hari n’ ibyo baguhisha kubera ikipe yitwa DUHISHIRANE FC.

    icyo nkwisabira ni uko uyu muco yo kweguzwa ku nshingano tuwucikaho, ahubwo uwafashwe ikirukanwa. Areguye, ariko ejo azafata izo Ngeso ze zose azijyane mu kd kazi kd ka leta. Mwumva azatanga umusaruro?

    Abo gukorera igihugu turahari nta muntu KAMARA.

  7. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Nkunda uburyo HE Paul KAGAME ahana bayobozi babatswe n’amakosa.

  8. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Nkunda uburyo HE Paul KAGAME ahana bayobozi babatswe n’amakosa.

  9. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Ntakundi buriwec agira amahirweye nawe ayo aramu jabutse kd ntaho agiye aracyari hafaho? ndikumubona singuri ya!!

  10. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Ntakundi buriwec agira amahirweye nawe ayo aramu jabutse kd ntaho agiye aracyari hafaho? ndikumubona singuri ya!!

  11. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Uwo ni umurengwe ubwo x inzoga zatuma ntakaza akazi, mbega gusa utazi ikimuhatse atuka boss

  12. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Uwo ni umurengwe ubwo x inzoga zatuma ntakaza akazi, mbega gusa utazi ikimuhatse atuka boss

  13. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Uwo ni umurengwe ubwo x inzoga zatuma ntakaza akazi, mbega gusa utazi ikimuhatse atuka boss

  14. Umudepite watumye Perezida Kagame yibasira abapolisi ku bw’ubusinzi yeguye
    Uwo ni umurengwe ubwo x inzoga zatuma ntakaza akazi, mbega gusa utazi ikimuhatse atuka boss

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *