Icyiciro cya gatatu cy’abakomando ba Kenya bageze i Goma n’ibikoresho by’intambara

Sangiza iyi nkuru

Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe b’Ingabo za Kenya bageze i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gutangira ibikorwa byo kuhagarura amahoro.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo iki cyiciro cya gatatu cy’abakomando ba Kenya bageze i Goma, banitwaje n’ibikoresho bya gisirikare byitezwe ko bagomba kuzifashisha mu bikorwa byabo.

Kenya nka kimwe mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, byitezwe ko igomba kohereza Ingabo zirenga 900 mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Ni ibikorwa byitezwe ko zigomba gukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahamaze igihe havugwa imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Umuyobozi w’Ingabo za Kenya zoherejwe mu butumwa muri Congo, Maj Gen Jeff Nyagah, aheruka kubwira itangazamakuru ko biteguye gufatanya ku rugamba n’Ingabo za FARDC mu guhangana na M23; mu gihe uyu mutwe waba wanze guhagarika imirwano.

M23 mu itangazo Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yemeye guhagarika imirwano, gusa ishimangira ko igomba kwirwanaho mu gihe cyose izaraswaho n’Ingabo za Congo Kinshasa.

Ni nyuma y’uko uyu mutwe wari wahawe amasaha atarenze 48 yo kuba yahagaritse imirwano ndetse akanava mu bice byose wigaruriye; bitaba ibyo hagatangwa uburenganzira bw’uko Ingabo za EAC ziwurasaho.

M23 cyakora cyo n’ubwo yatangaje ko ihagaritse imirwano, amakuru avuga ko abarwanyi bayo batigeze bava mu bice bigaruriye ngo bajye muri Sabyinyo nk’uko babitegetswe.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Icyiciro cya gatatu cy’abakomando ba Kenya bageze i Goma n’ibikoresho by’intambara
    Ibi bihugu byose ni amaco yinda no gusahura umutungo wa Congo ntazindi mpuhwe bafite barajya kurasa M23 yabanyecongo bahereye kuri FDLR na ADF mbona rimwe abanyafrica tuzamarana kubwinyungu zabanyaburayi abana bari kubutaka bwakavukire murabashakaho iki ahubwo mubacungire umutekano

  2. Icyiciro cya gatatu cy’abakomando ba Kenya bageze i Goma n’ibikoresho by’intambara

  3. Icyiciro cya gatatu cy’abakomando ba Kenya bageze i Goma n’ibikoresho by’intambara
    Ubwose babahitiramo mubirunga ubwose mubwiza na kirorirwe ntihahari.
    Na goma naho niwabo ahobashaka hose bemerewe kuhaba

    1. Icyiciro cya gatatu cy’abakomando ba Kenya bageze i Goma n’ibikoresho by’intambara
      Bemerewe kurya aho
      Bashaka kuko nikwivuko
      Ahubwo songa mbere brothers …

    2. Icyiciro cya gatatu cy’abakomando ba Kenya bageze i Goma n’ibikoresho by’intambara
      Bemerewe kurya aho
      Bashaka kuko nikwivuko
      Ahubwo songa mbere brothers …

  4. Icyiciro cya gatatu cy’abakomando ba Kenya bageze i Goma n’ibikoresho by’intambara
    Ubwose babahitiramo mubirunga ubwose mubwiza na kirorirwe ntihahari.
    Na goma naho niwabo ahobashaka hose bemerewe kuhaba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *