Abanyeshuri bahishuye uruhare rwabo muri rwaserera iri hagati ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya INES-RUHENGERI, Ntivuguruzwa Dieudonne, avuga ko ari impamo ko bandikiye Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba n’Uhagarariye iyo kaminuza mu mategeko, ubugira kabiri, bamusaba ko uwitwa Musanganya Faustin, umwe mu banyamuryango shingiro ba Kaminuza ya INES-RUHENGERI, yakwirukanwa kuko yahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, akanabihanirwa.

BWIZA yabonye ibaruwa imwe yo kuwa 12 Nyakanga 2022, yibutsaga Musenyeri Harolimana, ibikubiye mu yindi baruwa yabanje yo kuwa 13 Kamena 2022.

Ni amabaruwa yasohotse nyuma y’icyemezo cy’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, kuwa 19 Ukwakira 2021, rwategetse ko Musanganya Faustin akiri umunyamuryango shingiro wa INES-RUHENGERI kandi ko ibindi byemezo byose byafashwe bijyanye n’ubunyamuryango bwe, bikuweho mu ngingo zabyo zose.

Icyo gihe INES-RUHENGERI yagiye mu rukiko rw’ubujurire nabwo biba iby’ubusa ndetse n’ugutakamba kwayo biba iby’ubusa, cyakora itangira gukora ibyo yategetswe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, birimo kwishyura Musanganya Faustin amafaranga yari yaciwe asaga miliyoni 40.

Urukiko rw’ubujurire mu ngingo ya 13 rwanzuye rugira ruti ” Ingingo ya 13 y’Icyemezo No 050/2021/CIV/GCA cyo kuwa 23 Ukuboza 2021 cyafashwe n’Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire igira iti: ‘Dusanga kandi urebye impamvu zatumye INES-RUHENGERI itsindwa mu nkiko zombi ari impamvu zimwe zikubiye mu kuba INES-Ruhengeri yaraburanye ivuga ko MUSANGANYA Faustin atirukanwe nyamara inkiko zombi zikanzura ko yirukanywe n’inteko rusange ariko ko uko kwirukanwa kudakwiye guhabwa agaciro kuko n’ubwo yakatiwe n’inkiko ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside ariko atambuwe ubundi burenganzira yari afite. Uko kubona ibintu kimwe mu nkiko zombi zabanje ni impamvu ituma ubujurire bwa kabiri budashobora kwakirwa.’

Byinshi ku myanzuro y’urukiko yafashwe icyo gihe wasoma iyi nkuru: *https://bwiza.com/?INES-Ruhengeri-yaciwe-Frw-asaga-miliyoni-40-ngo-iyahe-Mwarimu-Musanganya

Nanone ushaka kumenya byinshi ku miterere y’iki kibazo, wasoma inkuru zikurikira:

*https://bwiza.com/?Konti-za-banki-za-Kaminuza-ya-Ines-Ruhengeri-zafatiriwe

*https://bwiza.com/?Isomwa-ry-urubanza-aho-INES-Ruhengeri-yajuririye-gucibwa-asaga-miliyoni-39-ngo

*https://bwiza.com/?Ishyamba-si-ryeru-hagati-ya-INES-RUHENGERI-na-Mwarimu-Musanganya-Faustin&var_mode=calcul

*https://bwiza.com/?Ishyamba-si-ryeru-hagati-ya-INES-RUHENGERI-na-Mwarimu-Musanganya-Faustin

*https://bwiza.com/?Ruracyageretse-hagati-ya-INES-RUHENGERI-na-Mwarimu-Musanganya-Faustin

Muri iyi baruwa, abanyeshuri basabaga ko Musanganya yazagaruka ari uko yakuweho icyo bise “Icyasha”none bakaba baramubonye mu nama y’inteko rusange yo kuwa 2 Nyakanga 2022, bityo bakabanza Musenyeri Harolimana niba barasuzumye iby’ubusabe buri mu ibaruwa yo kuwa 13 Kamena 2022, none bikaba byabateje kongera kumwandikira.”

Iyi baruwa ariko nk’uko Musanganya Faustin yabitangarije BWIZA, yavuze ko ” Ntigeze mbona kopi yayo. Namenye ko ihari ari uko Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent anyandikiye avuga ko abanyeshuri bamwandikiye bavuga ko batanshaka. Numvise n’ibitangazamakuru biyifite. Iyo baruwa rero ikunze kugirwa urwitwazo na INES-RUHENGERI iyo nabasabye inyandiko zinyereka uko ishusho ya INES-RUHENGERI imeze. Sinzi impamvu abanyeshuri bari muri iki kibazo. Si ndi umwarimu, sintegura integanyanyigisho, nibyo twakwanzura nk’Inteko rusange, si ibitekerezo byanjye bwite tubijyaho inama n’abandi banyamuryango bahari….”

Yakomeje ati ” Ikindi ni uko mu myanzuro y’urukiko ntaho ruvuga ko nambuwe uburenganzira bwo kwifatanya n’abaturage mu guteza imbere igihugu cyanjye, kuba mu ishyirahamwe runaka n’ibindi. Naragorowe ndi mu buzima busanzwe nk’abandi Banyarwanda bose barajwe ishinga no guteza imbere igihugu cyabo.Abanyeshuri bari gukoreshwa biragaragara. None se kuki basabye ko nakwirukanwa n’Urukiko rutaranzura ko Inteko Rusange ya INES-RUHENGERI yanyirukanye binyuranyije n’amategeko? Barerekwa se? Kuki se igihe urukiko rungaruriye bakomeje kwandika amabaruwa? Bariya si abana batazi ibyo barimo. Nabagira inama yo kwiga kuko n’icyo cyabazanye. Nta cyemezo kibahutaza Inteko Rusange cyangwa urukiko bafata.”

BWIZA yavuganye na Ntivuguruzwa Dieudonne itangira imubaza inkomarume y’iki gitekerezo cyo gusaba ko Musanganya yakwirukanwa, we yavuze ko yasanze ibi bintu biriho kuva mu 2019 na we yabikomerejeho nk’umuyobozi mushya, atari we wabitangije.

Ni ibaruwa kandi nanone yashyizweho n’umukono n’umuhuzabikorwa wa AERG Indame, Munezero Jean de Dieu.

Twamubajije ahakomotse icyo gitekerezo. Yagize ati ” Ubundi icyo gitekerezo naje nsanga kiriho kuko cyagiteho kuko cyagiyeho mu 2019 gutanzwe n’abanyeshuri n’ bari bahagarariye abanyeshuri icyo gihe n’abana bo muri AERG. Mu kugisanga gutyo, sinari gusubiza inyuma Ibitekerezo by’abambanjirije, nagombaga gupurosidinga ( proceeding) ibyo bintu bikarangira.”

Ku mpamvu y’ibi, Ntivuguruzwa Dieudonne yavuze ko bavuganye n’Umuyobozi wa Kaminuza ya INES-RUHENGERI, Dr Baribeshya John Bosco kuri iki kibazo ngo gisuzumwe mu nyungu zabo.

Ati ” Abana babisabye babona byabafasha. Twavuganye na vice-chancellor, turavuga tuti board iramutse yicaye igasanga nta kibazo cya ideology afite kuko nabo ntibatwifuriza ikibi. Bamureka ariko basanze nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko yahindutse, bamwerimina bikarangira.”

Abajijwe niba batazi ko urukiko rwemeje ko Musanganya ari umunyamuryango shingiro wa INES-RUHENGERI, kandi ko haba bo n’izindi nzego nta ruri hejuru y’amategeko, Ntivuguruzwa yavuze ko nta makuru bafite niba Musanganya yarakatiwe cyangwa atarakatiwe. Ni mu kiganiro cyihariye twahiranye nawe kuri telefoni kuwa 7 Ukuboza, ku gicamunsi mu gihe gisaga iminota umunani.

Yagize ati ” Na n’ubu ntabwo turabimenya. Ni ibintu byakozwe n’abambanjirije. Nta kimenyetso kibigaragaza ko yakatiwe cyangwa atakatiwe.”

Hagati aho ariko mu ibaruwa twabonye, aba banyeshuri bavuze ko Musanganya Faustin yakumirwa kuko yahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akanabihanirwa.

Ku kuba Musanganya yarigeze gutangariza BWIZA ko INES-RUHENGERI yamwimye inyandiko yasabye, bakaba bari gukoresha abanyeshuri, bakabamushoraho kandi badafite aho bahuriye n’inteko rusange, Ntivuguruzwa yavuze ko we yakoze inshingano ze.

Ati ” Hari ukwivanga no gukora inshingano ufite. Njyewe urumva ntabwo narwanya igitekerezo cy’abambanjirije. Ntabwo bivanze, bagize amakenga. Baketse ko ibi bishobora kuzagira ingaruka kuri barumuna bacu. Nabisanze muri fayilo y’ibintu ngomba gukurikirana bitararangira.”

Kuba urukiko rutari kwanzura kugarura Musanganya Faustin muri INES-RUHENGERI rubona hari ikibazo yateza mu muryango nyarwanda, avuga ko ” Ni ibintu twanzuye urukiko rutarafata umwanzuro. Njye narangije ibyo nagombaga kurangiza.”

Ntivuguruzwa Dieudonne avuga ko bategereje umwanzuro w’inama y’ubutegetsi kuri iki kibazo.

Musanganya avuga ko abanyeshuri badakwiriye kujyanwa muri ibi bibazo, ko babiharira inzego bireba.

Kuri ubu ruracyageretse hagati ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya Faustin uvuga ko akeneye inyandiko zisanzwe zamufasha kumenya ishusho y’iyi kaminuza. INES-RUHENGERI yakunze kugaruka ku ngingo ivuga ko abanyeshuri banditse batamushaka.

Hagati aho ariko, nta na rimwe iyi kaminuza yahawe ijambo na BWIZA ngo ivuge niba Musanganya Faustin ibyo asaba atabyemerewe n’amategeko agenga INES-RUHENGERI. Twiteguye Kuyiha umwanya igihe yaba ishaka gutangaza kuri iyo vuruguvurugu.

Kuri ubu haribazwa niba inama y’ubutegetsi izemera ibyo abanyeshuri basabye
mu gihe urukiko rwamaze kwanzura ku ngingo y’ubunyamuryango bwa Musanganya Faustin.

Ntiharamenyekana impamvu INES-RUHENGERI yemeye gushyira mu bikorwa ibyo yategetswe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, nko kwishyura Musanganya Faustin Frw agera kuri miliyoni 40 n’ibihumbi magana atatu ariko yagera ku kumuha inyandiko yasabye, ikanangira.

Ni ingingo Musanganya avuga ko bishoboka ko iyi kaminuza hari amabinga yikeka mu miyoborere no mu icungamutungo byakozwe igihe yari adahari.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abanyeshuri bahishuye uruhare rwabo muri rwaserera iri hagati ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya
    Kuki mushoza intambara idakenewe?
    Icyemezo cyurukiko mugisome neza, Uwo Musanganya afite uburenganzira bwe.

  2. Abanyeshuri bahishuye uruhare rwabo muri rwaserera iri hagati ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya
    Kuki mushoza intambara idakenewe?
    Icyemezo cyurukiko mugisome neza, Uwo Musanganya afite uburenganzira bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *