20221215_085424.jpg

USA: Perezida Kagame yitabiriye inama yayobowe na Ndayishimiye w’u Burundi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye inama yo gusuzuma ndetse no kungurana ibitekerezo ku byerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’ibiganiro bya Nairobi ndetse na gahunda ya Luanda igamije gucubya umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Ni inama yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Perezida Kagame n’abakuru b’ibihugu bagenzi be bitabiriye inama ya Amerika n’umugabane wa Afurika, ikaba yayobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri ubu uyoboye Umuryango wa East African Community.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje kuri Twitter yayo, barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania cyo kimwe na Dr William Samoei Ruto wa Kenya.

Iyi nama kandi yanitabiriwe na Perezida João Lourenço wa Angola kuri ubu uyoboye Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa na we yagombaga kwitabira iyi nama, gusa ihurirana no kuba yamaze gufata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cye ikitaraganya kubera imvura idasanzwe yahitanye abaturage barenga 120 i Kinshasa.

Kugeza ubu ntiharatangazwa imyanzuro yayifatiwemo.

Iyi nama cyakora cyo yabaye mu gihe i Nairobi muri Kenya hamaze igihe hatangiye ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwayo.

Ni ibiganiro cyakora cyo Leta y’i Kinshasa kugeza ubu itaremerera umutwe wa M23 kugiramo uruhare, bijyanye no kuba yaratangaje ko idashobora kwicarana ku meza y’ibiganiro n’uyu mutwe keretse ari uko wemeye kuva mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru wigaruriye.

Imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yateraniye i Luanda muri Angola ku wa 23 Ugushyingo 2022 Perezida Kagame yahagarariwemo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; isaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano ndetse ukanava mu bice wigaruriye.

Uyu mutwe mu minsi yashize watangaje ko wemeye guhagarika imirwano ndetse unavuga ko witeguye kuva mu bice wamaze gufata, gusa ku ngingo yo kuva mu bice wafashe uvuga ko hari ibyo ukwiye kubanza wahabwa kugira ngo ubashe kuyishyira mu bikorwa; nk’uko biheruka gutangazwa na Maj. Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi wawo mu byagisirikare.

Uyu yagize ati: “Twaravuze ngo ’turiteguye, twebwe M23 guhagarika urugamba, tukazinga ibyacu tukagenda’. Turiteguye, nanjye namaze gufunga ibyanjye hano […] Twiteguye kuzinga, tukagenda.”

“Ariko se tugiye kujya he? Batubwire. Tuzajya he? Gukora iki? Twumvikane neza, tuzagenda turiteguye, ariko se tuzava ahantu hacu twafashe tuhasigira bande? Tuzahasigira FDLR? Tuzahasigira FDLR ize yice abavandimwe bacu?”

Major Ngoma yavuze ko mu butumwa bageneye abahuza mu bibazo bya Congo, ari uko “iyo abantu babiri barwana, udashobora kumva umwe gusa, ugomba kubatega amatwi bombi.”

Yavuze ko nk’uko Guverinoma ya Congo iganira n’abahuza mu bibazo n’Imitwe yitwaje intwaro, M23 na yo ikeneye ko ijwi ryayo rihabwa umwanya.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru M23 yahuriye i Kibumba n’intumwa z’ingabo za RDC, iz’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, iza MONUSCO n’iz’urwego rushinzwe umutekano wo ku mipaka n’uruyoborwa n’umusirikare wa Angola bagirana ibiganiro.

Bivugwa ko muri ibyo biganiro M23 yavuze ko ifite impungenge z’uko mu gihe yaba isubiye mu birindiro yahozemo mbere, ingabo za Leta ya RDC zayigabaho ibitero; mbere yo gusezeranywa ko itazagabwaho ibitero mu gihe yaramuka yubahirije ibyemezo byafatiwe i Luanda.

20221215_085424.jpg

20221215_085925.jpg.png

20221215_085929.jpg

20221215_085931.jpg

20221215_085937.jpg

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. USA: Perezida Kagame yitabiriye inama yayobowe na Ndayishimiye w’u Burundi
    bongeye kubagabaho ibitero ubwo urunva nawe icyakurikiraho, kandi noneho ntagusubirimyu,a byabaho.ariko se ubundi murajya he?Muri sabyinyo?ubundi mwabaga mubuhungiro kampala, ubu se murasubirayo?Oya bariya bakuru bibihugu nibige neza iki kibazo kuko kirakomeye, gikomeye kubera ko guverinoma ya cyabitama ntishaka kubaha aho batura ngo ni abanyarwanda, ni abagande, ese baba abanyamahanga bo ntiyabaha?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *