U Burusiya bwahaye Ukraine Umunyarwanda wahoze mu ngabo za Amerika bwari bufunze

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Suedi Murekezi ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu mfungwa z’intambara zahererekanyijwe hagati y’ibihugu bya Ukraine n’u Burusiya.

Murekezi yari afungiwe mu Burusiya kuva muri Kamena uyu mwaka.

Perezida Volodymr Zelensky wa Ukraine mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye mu ijoro ryakeye, yatangaje ko Ukraine yashyikirijwe n’u Burusiya abasirikare 64, barimo bane bo ku rwego rwa ba Ofisiye ndetse na 60 bato.

Umujyanama Mukuru wa Perezida Zelensky yavuze ko mu mfungwa zarekuwe n’u Burusiya hanarimo Umunyamerika ufite inkomoko hano mu Rwanda, Suedi Murekezi.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Amerika, Karine Jean Pierre yirinze kugira byinshi atangaza kuri ariya makuru, gusa avuga ko Amerika yanejejwe cyane na yo.

Andriy Yermak usanzwe ari Umukuru w’ibiro bya gisirikare bya Ukraine, we yavuze ko abasirikare barekuwe n’u Burusiya bahoze barwana muri Donetsk na Luhansk.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Murekezi wahoze mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere yahoze afasha abanyagihugu mu ntambara mbere yo gufatwa mpiri n’ingabo z’u Burusiya.

Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya (TASS) byavuze ko Murekezi yafatiwe mu ntara ya Donetsk yo mu Burasirazuba bwa Ukraine muri Kamena uyu mwaka, mbere yo kugezwa imbere y’ubutabera ashinjwa ibyaha birimo kujya mu myigaragambyo irwanya u Burusiya no kubiba amacakubiri ashingiye ku moko.

U Burusiya bwari bumufunganye n’abandi Banyamerika babiri bari baragiye gufasha Ukraine mu ntambara.

Murekezi w’imyaka 35 y’amavuko yabwiye ikinyamakuru ABC News ko yamaze ibyumweru byinshi yicirwa urubozo mu nzu y’ikuzimu yari afungiwemo, binyuze mu gukubitishwa amashanyarazi.

Yavuze ko Abarusiya bamushinje kuba yari umukozi w’Ibiro bya Amerika bishinzwe ubutasi bwo hanze y’Igihugu (CIA).

Suedi Murekezi wavukiye mu Rwanda, anasanzwe ari umushoramari mu mafaranga y’ikoranabuhanga (Cryptocurrency) nk’uko ikinyamakuru The Washington Post kibivuga.

Bivugwa ko yahoze aba mu ntara ya Minnesota muri Amerika, akaba yaramaze imyaka umunani mu gisirikare cya Amerika aho kugeza muri 2017 yabaga mu mutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Umuvugizi w’inama nkuru ya Amerika ishinzwe umutekano, John Kirby, yavuze ko adashobora kwemeza irekurwa rya Murekezi kubw’impamvu z’ibanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *