Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kizwi nka FARDC cyongeye kwifashisha indege z’intambara zizwiho kunyaruka, Sukhoi-25, mu mirwano zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko indege ebyiri za Sukhoi-25 zagaragaye mu kirere cyo mu mujyi wa Goma mu masaa yine zishyira saa tanu z’amanywa y’uyu wa 28 Ukuboza, zerekeza ahagana muri teritwari ya Masisi hari kubera imirwano.
Izi ndege bivugwa ko zagiye gufasha ihuriro rya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na za Mai Mai ryagabye ibitero ku birindiro bya M23 biri hafi ya Masisi.
Izi ndege zifashishijwe mu bitero FARDC yagabye ku birindiro bya M23 bya Runyoni na Tshanzu tariki ya 8 Ugushyingo 2022. Icyo gihe Umuvugizi w’uyu mutwe witwaje intwaro ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko bari kwirwanaho.
Kuva uwo munsi, izi ndege ntizongeye gukoreshwa mu rugamba, ahubwo zoherejwe ku kibuga cy’indege cya Kisangani, mu gihe byahwihwiswaga ko FARDC yirinze ko abarwanyi ba M23 bazirasa.
Zisubiye mu rugamba mu gihe FARDC ivuga ko abarwanyi ba M23 bayobeje amahanga, bakerekana ko bavuye muri gurupoma ya Kibumba tariki ya 23 Ukuboza, kandi bagiye gukomeza ibindi birindiro bagamije gufata Masisi. M23 yo yashimangiye ko iri kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola mu kwezi gushize.



3 Responses
FARDC yongeye kwifashisha indege za Sukhoi mu mirwano yayo na M23
KAENI CHINI MUONGEE NDIPO AMANI YA KUDUMU YATAKUWEPO
FARDC yongeye kwifashisha indege za Sukhoi mu mirwano yayo na M23
Ngo yirinze ko bazirasa?! Hhh! Murasekeje . Baza neza amayeka ya ziriya ndege.m23 ntibyaborohera kuzirasa kuko iyo biza koroha kuzirasa biba byarakozwe igihe yagwaga ku Gisenyi
FARDC yongeye kwifashisha indege za Sukhoi mu mirwano yayo na M23
ntabwobapfa kurasa wamuswa we CIVILIAN