Umunyamakuru Ntwali John Williams amaze iminsi 2 yarapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Ntwali John Williams, yitabye Imana ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2023.

Ntwali yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Chronicles kuva muri Mata 2021.

Iki gitangazamakuru cyemeje inkuru y’urupfu rwe mu butumwa cyanyujije ku rubuga rwacyo rwa Twitter.

Cyagize kiti: “The Chronicles n’umubabaro mwinshi itangaje urupfu rw’umwanditsi mukuru wacu, Ntwali John Williams. Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana, gusa kuva ku wa Mbere ntiyaherukaga kuza mu kazi. Tuzatanga andi makuru arambuye nituyabona.”

The Chronicles cyakora cyo n’ubwo yatangaje ko itazi icyo Ntwali yazize, hari amakuru avuga ko yaba yarazize impanuka yakoreye Rwandex ho mu karere ka Kicukiro ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ntwali mbere yo kuza muri The Chronicles yari yarabaye umwanditsi w’ikinyamakuru Ireme yashinze. Mu bindi bitangazamakuru yakoreye harimo Radio Flash FM, City Radio ndetse n’ikinyamakuru IGIHE yigeze kubera umwanditsi mukuru.

Kugeza kuri uyu wa Kane umurambo we wari ukiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *