U Rwanda ruremeza ko Leta ya RDC ari yo iri inyuma y’imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC
Guverinoma y’u Rwanda iremeza ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’igisirikare cy’iki gihugu kuba inyuma y’imyigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC). Iyi myigaragambyo yari imaze iminsi itegurwa yabereye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, aho bamwe mu bayitabiriye bari bafite ibyapa bisaba izi ngabo kuva muri […]
Umunyamakuru Ntwali John Williams amaze iminsi 2 yarapfuye
Umunyamakuru Ntwali John Williams, yitabye Imana ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2023. Ntwali yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Chronicles kuva muri Mata 2021. Iki gitangazamakuru cyemeje inkuru y’urupfu rwe mu butumwa cyanyujije ku rubuga rwacyo rwa Twitter. Cyagize kiti: “The Chronicles n’umubabaro mwinshi itangaje urupfu rw’umwanditsi mukuru wacu, Ntwali John Williams. […]
Ibihugu bifite ikibazo cy’abaturage bagenda barushaho kugabanuka
Imibare yatangajwe ku wa Kabiri ushize ivuga ko ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize abaturage b’u Bushinwa bagabanutse cyane, ariko ntabwo ari ho honyine . Ibihugu byinshi, cyane cyane mu Burayi no muri Aziya, bizabona umubare w’abaturage wabyo ugabanuka mu myaka icumi iri imbere, niba ibiteganijwe mu 2100 byatangajwe na Loni muri Nyakanga […]
Perezida Zelensky yabwiye abari mu nama ya World Economic Forum ko bazisubiza Crimea
Ukraine izongera yisubize Crimea, nk’uko Perezida Volodymyr Zelensky yabirahiriye, ashimangira ko kiriya gice cyigaruriwe n’u Burusiya mu 2014 ari ubutaka bwa Ukraine nk’uko iy nkuru dukesha Daily Mail ivuga . Ibi Perezida Zelensky yabitangarije abitabiriye inama ya World Economic Forum i Davos mu Busuwisi , aho yanaboneyeho kunenga u Budage ku bijyanye no gutanga ibifaru […]
Kuki umubare w’abatarize bafite inzu ushobora kuruta cyane uw’abize bazifite?
Ikigo cya Kenya gishinzwe ibarurishamibare, KNBS, cyagaragaje ko umubare w’abafite inzu batize byibuze kugeza mu mashuri yisumbuye ari munini cyane ugereranyijwe n’uw’abize amashuri yisumbuye na za kaminuza. Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage, DHS (Demographic and Health Survey) bwakoze n’iki kigo mu mwaka w’2022, bwagaragaje ko abatarize bafite inzu zabo bwite ari 46.7%, mu gihe abize […]
Armenia: Inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cya gisirikare yahitanye abasirikare 15
Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’ingabo ya Armenia yatangaje ko inkongi y’umuriro mu kigo cya gisirikare mu mujyi wa Azat yahitanye abasirikare 15 abandi batatu barakomereka bikabije . Mu itangazo rigufi, Minisiteri y’Ingabo yemeye aya makuba: “Dukurikije amakuru y’ibanze, abasirikare 15 bapfuye bazize inkongi y’umuriro yadutse mu kigo cya kompanyi y’aba injeniyeri na ba mudahusha […]
Rusizi: Barindwi bafatanywe televiziyo n’ibindi bikoresho bakekwaho kwiba
Kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu karere ka Rusizi hafungiye barindwi barimo umusore w’imyaka 17, bafatanywe televiziyo, ibikoresho by’umuziki, n’ibindi bakekwaho kwiba, bamwe muri bo bakemera icyaha bakanagisabira imbabazi, bakanavuga ko bagiye gutanga amakuru ku bikorwa by’ubujura byose bazi bikorerwa muri uyu mujyi. Intandaro y’ifatwa ry’aba bose ni ubujura bwakorewe mu rugo rwa Dr […]
U Budage bugiye gusubiza u Rwanda uduhanga tw’abantu 904 bwari bwaratwaye
Leta y’u Budage yatangaje ko igiye gusubiza ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda uduhanga tw’abantu bwari bwarabitwaye mu gihe cy’u Bukoloni. Ni nyuma y’igihe kirekire iki gihugu cyo mu Burayi kidukoraho ubushakashatsi bwakorerwaga mu nzu ndangamurage yo mu mujyi wa Berlin. Ibiro Ntaramakuru Associated Press dukesha iyi nkuru byatangaje ko uduhanga 1,135 ari two twasuzumwe […]
RDC: Havumbuwe imva rusange ishyinguyemo abasivili basaga 40
Kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zavumbuye imva rusange mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo imirambo y’abasivili 42 . Nk’uko byatangajwe na Farhan Haq, Umuvugizi Wungirije w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ngo abahohotewe barimo abagore 12 n’abana batandatu, bavumbuwe mu mudugudu wa Nyamamba mu ntara […]
Nkundabanyanga wagizwe umwere ku byaha bya jenoside arashinja Karangwa Charles kumushinyagurira
Nkundabanyanga Eugenie wagizwe umwere n’urukiko rukuru muri Gashyantare 2022 ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, arashinja uwitwa Karangwa Charles ubarizwa mu karere ka Kicukiro kumushinyagurira. Uyu mukecuru w’imyaka 82 y’amavuko yumvikanye cyane mu binyamakuru mu mwaka ushize, ubwo ubushinjacyaha bwemezaga ko ari we ‘Nyirankundabanyanga’ wakatiwe n’Urukiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, agatoroka ubutabera. Yarafunzwe, ariko nyuma […]
Ibintu 3 byafasha RDC kwigobotora imitwe irimo M23 mu mboni za MoĂŻse Katumbi
Umunyapolitiki MoĂŻse Chapwe Katumbi, asanga hari ibintu bitatu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakora igakemura burundu ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwayo uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera. Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, kuri ubu ni umwe mu bakandida bamaze kwemeza ko bazahatana na Perezida FĂ©lix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu […]
California: Umukinnyi wa filimi uzwi cyane, Julian Sands, yaburiwe irengero
Umukinnyi wa filimi w’Umwongereza, Julian Sands, uzwiho kugenda ingendo ndende mu buryo bwo kwishimisha yaburiwe irengero mu misozi ya San Gabriel muri California mu cyumweru gishize . Uyu mugabo w’imyaka 65 yaburiwe irengero mu gace ka Baldy Bowl ku wa Gatanu,, mu gihe ikirere cyari kibi mu majyepfo ya California nk’uko iyi nkuru dukesha BBC […]
Umunyamakuru w’Umufaransakazi mu rubanza yarezwemo n’ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 19 Mutarama, umunyamakuru w’Umufaransakazi, Maria Malagardis, yiteguye kwitaba urukiko kubera ikirego cyatanzwe na Aloys Ntiwiragabo w’imyaka 74, umwe mu bakekwaho kuba barateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ikintu bivugwa ko kibangamiye abaharanira uburenganzira . Nk’uko byatangajwe na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda(CPCR) ikorera mu Bufaransa, […]
Manchester United yahombye kabiri, Arsenal ibyinira ku rukoma
Manchester United yahombye kabiri ubwo yatakazaga amanota abiri ikanabura inkingi ya mwamba yayo Casemiro utazakina umukino uzayihuza na Arsenal kubera yujuje amakarita atanu y’umuhondo. Muri rusange, Manchester United yari imaze imikino icyenda yikurikiranya itsinda, gusa kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 ku mukino wabereye kuri Stade Selhurst Park Crystal Palace isanzwe yakiriraho, ntibyagenze neza kuko […]
Gen. Kainerugaba yatangaje ko ibirori by’isabukuru y’amavuko ye bizabera i Kigali
Umuhungu akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ibirori by’isabukuru y’amavuko ye iba muri Mata bizabera i Kigali mu Rwanda. Mu butumwa busingiza umujyi wa Kigali yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 19 Mutarama 2023, uyu musirikare yasobanuye ko se wabo, Perezida Paul Kagame, ari we uzaba agenzura […]
Robertinho yatsinze umukino we wa mbere nk’umutoza wa Simba SC
Ikipe ya Simba Sports Club yaraye itsinze Mbeya City ibitego 3-2, mu mukino wa mbere iyi kipe yo muri Tanzania yatsinze iri kumwe n’umunya-BrĂ©sil Robertinho uyitoza. Simba yari yakiriye Mbeya City mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ya Tanzania wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar es Salaam. Ibitego bya Simba byatsinzwe n’Umurundi […]