Umuvugabutumwa Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, yatutswe, aravumwa nyuma yo gutangaza ko umunyamakuru Ntwali John Williams uherutse gupfa yasebyaga igihugu.
Inkuru y’urupfu rwa Ntwali wari n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yatangajwe na murumuna we Masabo Emmanuel, wasobanuye ko Polisi yamubwiye ko yishwe n’impanuka yabereye kuri Rwandex mu karere ka Kicukiro tariki ya 18 Mutarama, mu masaa munani y’urukerera.
Mu gihe imiryango y’abanyamakuru nka ARJ na RMC yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Ntwali, Apôtre Mutabazi yahamije ko uyu munyamakuru yabeshyaga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi ngo yasebyaga igihugu.
Apôtre Mutabazi, umuvugabutumwa utavugwaho rumwe, yagize ati: “Ngo yaharaniraga uburenganzira bwa kiremwa muntu? Kki akiri FAR nta mututsi yavugiye barenganaga atabareba? Yaharaniraga ko FPR itakaza ubutegetsi, agakora inkuru ziyangisha abaturage. Intelligence y’abatabazi ko atayiharabitse nka NISS? Sinshinyagura arko sinkunda useby’igihugu.”
Ubu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 20 Mutarama 2023 bumaze gutangwaho ibitekerezo 53. Abantu batatu ni bo bagaragaje ko bamushyigikiye byeruye. Abandi benshi bamututse, bamushinja gushinyagurira uwapfuye no kumushinja ibyo Leta itigeze imukurikiranaho.
Ntwali John Williams yapfuye afite imyaka 43 y’amavuko. Umurambo we urakurwa mu bitaro bya Kacyiru kuri uyu wa 22 Mutarama 2023, ujyanwe gushyingurwa mu karere ka Kamonyi.

9 Responses
Ibitutsi n’imivumo kuri Apôtre Mutabazi nyuma yo kuvuga ko umunyamakuru Ntwali yasebyaga igihugu
Nubwambere numvise umukozi wimana yivanga cyane mubisa na poltiki ninzangano
Ibitutsi n’imivumo kuri Apôtre Mutabazi nyuma yo kuvuga ko umunyamakuru Ntwali yasebyaga igihugu
Ariko hari ibyo ntumva njyewe!! Umuntu w’imyaka 43 yabaye ex-Far ate? Ubwo se yari umusirikare w’imyaka ingahe?
Ibitutsi n’imivumo kuri Apôtre Mutabazi nyuma yo kuvuga ko umunyamakuru Ntwali yasebyaga igihugu
Nonec umuntu w,imyaka43yabaye muri FAR gute?ko hashije 28years far itsinzwe yayigiyemo afite 14years?

Ubundi se uretse kuvuga ubusa umuntu wavutse mu 1980 Yaba Yarabaye muri FAR afite imyaka 10?
Ibitutsi n’imivumo kuri Apôtre Mutabazi nyuma yo kuvuga ko umunyamakuru Ntwali yasebyaga igihugu
Ubwo se niba yari afite imyaka 43 FPR yeguye imiheto muri 1990 afite imyaka 10 ubwo yabaye umu FAR ryari?
Ibitutsi n’imivumo kuri Apôtre Mutabazi nyuma yo kuvuga ko umunyamakuru Ntwali yasebyaga igihugu
Uno mu A POTRE WE! IMBWA gusa!
Ibitutsi n’imivumo kuri Apôtre Mutabazi nyuma yo kuvuga ko umunyamakuru Ntwali yasebyaga igihugu
imbwa y’umusega?
Ibitutsi n’imivumo kuri Apôtre Mutabazi nyuma yo kuvuga ko umunyamakuru Ntwali yasebyaga igihugu
Ubundi muraza kubitanga mwebwe? iyi msg murayireka ihite kweri? Koikinyamakuru cya nyakwigendera kikoreshwaga na Ingabire , ibitekerezo byacyo ni ibya FDU INKINGI….ikibikubwira reba abantu bahagurutse ngo yapfuye kandi yashwe na accident nkabandi banyarwanda ibihumbi mirongo bapfuye uyu mwaka muri accident ya moto n´imodoka cg amagali n´imoddoka. Ariko kuba ari mur FDU cg RNC ntiyari gupfa apfuye ni Leta iba yamwishe!!!!!!Uburyaarya mwagiye mubukora abazungu gusa!!!