Bamporiki agiye muri gereza nyuma y’amezi 8 afungiwe mu rugo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru kuri uyu wa 23 Mutarama 2023 rwakatiye Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco igifungo cy’imyaka itanu, acibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 30.

Hashingiwe ku cyemezo uru rukiko rwafashe tariki ya 16 Mutarama, umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire rwa Bamporiki wagombaga gusomwa saa munani z’igicamunsi, ariko rwaje kwimurirwa saa kumi.

Urukiko rwasanze Bamporiki ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, rumukatira igifungo cy’imyaka 5, rumuca n’ihazabu ya Frw 30.000.000.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2022 rwari rwarakatiye Bamporiki igifungo cy’imyaka 4, rumuca ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60. Yaje kujurira, asaba koroherezwa kugira ngo ‘akomeza akorere igihugu’.

Bamporiki yakurikiranwagaho icyaha yemera ko yakoze, gifitanye isano n’amafaranga yakiriye kugira ngo afashe umushoramari gufunguza ibikorwa bye byari byarahagaritswe n’umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

Yatangiye gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 6 Gicurasi 2022, ari na bwo yamburwaga inshingano y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco. Ubwo ni bwo yatangiye gufungirwa mu rugo.

Soma Izindi Nkuru

5 Responses

  1. Bamporiki agiye muri gereza nyuma y’amezi 8 afungiwe mu rugo
    Ko mutamutwereka bamutwaye?

    1. Bamporiki agiye muri gereza nyuma y’amezi 8 afungiwe mu rugo
      Umukino uracyakomeza. Kiriya ni ikibuye bahiritse ariko Bamporiki azagirwa umwere vuba. Yahatswe neza!

  2. Bamporiki agiye muri gereza nyuma y’amezi 8 afungiwe mu rugo
    Rwose yali akwiriye gufungwa.Ni gute umuntu nk’uyu aba minister kweli? Kubera gusa ko afite igipapuro cya ULK (degree)??? Umuntu wirirwa asebya ababyeyi be arata ubuhutu gusa?? A very good decision indeed !!!

  3. Bamporiki agiye muri gereza nyuma y’amezi 8 afungiwe mu rugo
    Abavugwa muri iyi dosiye nabo bakurikiranwe nkuwahoze Ari minisitiri w’ubutegetsi beigihugu Gatabazi Jmv

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *