KIREHE : Umuvunyi Mukuru yabwiye abaturage ko kugura Serivisi bemerewe n’amategeko ari Ruswa

whatsapp_image_2023-01-23_at_16.47_50.jpg

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23/01/2023, Urwego rw’Umuvunyi rwatangije ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane mu karere ka Kirehe, abakozi n’abayobozi b’uru rwego bari mu mirenge igize aka karere aho barimo kwigisha abaturage kwirinda akarengane na ruswa bakanakira ibibazo by’akarengane abaturage bafite. Ubu bukangurambaga kurwanya akarengane na ruswa bwabereye u murenge wa Kirehe , […]

Bamporiki agiye muri gereza nyuma y’amezi 8 afungiwe mu rugo

Urukiko Rukuru kuri uyu wa 23 Mutarama 2023 rwakatiye Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco igifungo cy’imyaka itanu, acibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 30. Hashingiwe ku cyemezo uru rukiko rwafashe tariki ya 16 Mutarama, umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire rwa Bamporiki wagombaga gusomwa saa munani z’igicamunsi, ariko rwaje kwimurirwa saa […]

Colonel Serge Mavinga waherukaga gutabwa muri yombi na FARDC azira M23 yapfuye

Colonel Serge Mavinga wahoze ayoboye batayo y’Ingabo za FARDC izwi nka ‘Jungle’ mbere yo gutabwa muri yombi, yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023. Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Colonel Mabenga yatawe muri yombi na FARDC ashinjwa ubugambanyi. Mbere yo gutabwa muri yombi yari ayoboye ingabo zidasanzwe zatorejwe muri Gabon kurwana […]

Beni: Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kwica abasivili basaga 20

Nibura abasivili 23 bishwe n’inyeshyamba za ADF muri Sheferi ya Bashu, muri Teritwari ya Beni (Kivu y’Amajyaruguru), mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Mutarama 2023 . Nk’uko byatangajwe n’umudepite wo muri iyi ntara, Saidi Balikwisha, abateye bagose umudugudu wa Makungwe mu rukerera rwo ku Cyumweru, aho bivugwa ko biciye […]

Abanyamulenge bishimiye ko ingabo z’u Burundi zatangiye kubarindira umutekano

Umuryango Mahoro Peace Association (MPA) uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge wishimiye ko ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo zatangiye kubarindira umutekano. Uyu muryango usobanura ko mu mirwano y’ingabo za RDC zizwi nka FARDC n’uruhande zihanganye yabereye mu gace ka Bijombo tariki ya 17 Mutarama 2023, ingabo […]

U Rwanda rwanenze Samantha Power waruhaye umukoro kubera urupfu rwa Ntwali

Guverinoma y’u Rwanda yanenze munyamerikakazi Samantha Power, nyuma yo kuyisaba kwemera ko habaho iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams. Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko abakomeje ibihuha bikomeje gukwirakwizwa ku rupfu rwa Ntwali ntacyo byamara. Yagize ati: “Abanyarwanda umunani bamaze guhitanwa n’impanuka za moto […]

Portugal: Umusifuzi yanditse amateka yo kuba uwa mbere ku Isi utanze ikarita y’umweru

Umusifuzi wo mu gihugu cya Portugal ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yanditse amateka yo kuba uwa mbere utanze ikarita y’umweru mu mateka y’umupira w’amaguru. Byabereye mu mukino ikipe ya Benfica y’abagore yahuriragamo na Sporting Lisbon. Mu busanzwe ikarita y’umuhondo ndetse n’itukura ni zo zari zimenyerewe mu mupira w’amaguru, zikerekwa umukinnyi bitewe n’uburemere bw’ikosa aba yakoze. […]

Kiwanja: M23 yongeye gukozanyaho na FDLR nyuma yo kugwa mu mutego wayo

Nyuma y’imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’izo mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR, kuri iki Cyumweru gishize, itariki ya 22 Mutarama, ituze ryagarutse mu gace ka Kiwanja, muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru . Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, iyi mirwano yabaye igihe ikamyo y’ibiribwa yari itwawe na M23 […]

Amacumbi y’abanyeshuri b’ishuri rya IPRC Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ahagana saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, ni bwo inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri bo muri IPRC-Kigali ari mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kicukiro mu kagari ka Kicukiro hahiramo ibikoresho bitandukanye birimo ibitanda, matera n’ibikoresho by’abanyeshuri. Iyi nyubako yahiye ubwo abanyeshuri bari mu ishuri bagiye kwiga maze bakabona mu macumbi […]

Ni iki cyajyanye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya muri Afurika y’Epfo?

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, Sergey Lavrov, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya yageze muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’akazi. Indege ya Lavrov yageze ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere z’Afurika y’Epfo mu masaha y’igitondo, bikaba byari biteganyijwe ko yagombaga guhura na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Naledi Pandor, mu murwa mukuru, Pretoria. Nk’uko tubikesha […]

U Burusiya bwahambirije Ambasaderi wa Estonia i Moscow

U Burusiya bwagabanije urwego rw’ububanyi n’amahanga na Estonia maze bubwira Ambasaderi wayo, Margus Laidre, kuva i Moscou bitarenze ku itariki ya 7 Gashyantare. Iki cyemezo kibaye nyuma y’uko Estonia isabye ko Moscou yagabanya abakozi ba ambasade yabo i Tallinn . Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko “ubuyobozi bwa Estonia bwangije […]

Gakenke: Urubyiruko rwibukijwe ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’umutekano muke

img-20230122-wa0019.jpg

Biciye mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup 2022-2023”, abaturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke, basabwe kwiteza imbere, kwita ku isuku, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, kwirinda gusambanya abana, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko aribyo ntandaro y’umutekano muke. Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie ThĂ©rèse, ubwo yatangizaga […]

Brazil na Argentine birateganya kuzajya bikoresha ifaranga rimwe

Ibihugu bya Brazil na Argentine bifite intego yo kwishyira hamwe mu bukungu, ku buryo binatekereza gushyiraho ifaranga rimwe nk’uko Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva n’uwa Argentine, Alberto Fernandez, babitangaje mu kiganiro bahuriyemo . Inyandiko yasohotse ku rubuga rwa interineti rwa Perfil rwo muri Argentine igira iti: “Turashaka kurenga inzitizi zibangamiye ubucuruzi hagati […]

Samantha Power yahaye u Rwanda umukoro ku bw’urupfu rwa Ntwali John Williams

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), Samantha Power, yasabye Guverinoma y’u Rwanda kwemera ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams uheruka gupfa. Ni mu butumwa uyu muyobozi wa USAID yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yatangarije ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Ntwali. Ati: “Nababajwe cyane […]

Ingabo za USA zivuganye abarwanyi 30 ba Al-Shabab

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) cyatangaje ko cyivuganye abarwanyi 30 b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab uheruka kugaba ibitero ku ngabo za Leta ya Somalia. Muri iyi minsi imirwano ikomeje gufata umurego hagati y’ingabo za Leta ya Somaliya n’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame akaze ya Isilamu wa Al Shabab. Mu ntangiriro z’icyumweru cyashize, […]

Mukuralinda aribaza ku cyifuzo cya RDC nyuma y’aho Tshisekedi yanze kuganira na Kagame

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, aribaza ku cyifuzo cy’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho Perezida FĂ©lix Tshisekedi yanze kuganira na Perezida Paul Kagame. Kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, i Doha muri Qatar hagombaga kubera ibiganiro by’u Rwanda na RDC bigamije gushakira umuti ibibazo byahungabanyije umubano wabyo. Gusa […]

Senateri Muyumba abona Leta ya RDC iri kumungwa n’abajura b’abanyamwuga

Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Francine Muyumba, abona muri Leta y’iki gihugu huzuyemo abajura b’abanyamwuga bari kunyereza amafaranga y’abaturage. Muyumba yavuze ko ubutegetsi bwabanje bwa Joseph Kabila bushinjwa ubujura ariko no mu burimo buhangayikishije. Ati: “N’ubwo ibirego byashyizwe ku butegetsi bwabanje, igihugu nticyigeze kigaragaza abajura b’abanyamwuga biba amafaranga […]

L’Allemagne prĂŞte Ă  restituer plus de 900 crânes au Rwanda

Les autoritĂ©s allemandes se disent prĂŞtes Ă  restituer des centaines de crânes humains prĂ©levĂ©s dans leurs anciennes colonies allemandes de la rĂ©gion de l’Afrique de l’Est après avoir recherchĂ© leur origine pendant plusieurs annĂ©es . L’Afrique orientale allemande Ă©tait une colonie allemande pendant une partie des annĂ©es 1800. Il couvrait des zones qui comprenaient l’actuel […]

Gikondo: Yafashwe atwaye rukururana afite uruhushya rwa categorie ya B

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abashoferi batwara ibinyabiziga badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bigendanye n’urwego rw’imodoka batwaye . Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 21 Mutarama, Polisi yafatiye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro uwitwa Harerimana Jean Baptiste wari utwaye ikamyo ya rukururana adafite uruhushya rumwemerera kuyitwara ubwo yari agiye […]

California: Umugabo w’imyaka 72 wishe arashe abizihizaga umwaka mushya yiyahuye ubwo polisi yamusatiraga

Umugabo w’imyaka 72 wishe arashe abantu 10 agakomeretsa abandi 10 ahitwa Monterey Park muri California ubwo bari mu mu kabyiniro mu birori byo kwizihiza umwaka mushya ushingiye ku mboneko z’ukwezi (Lunar Year) wizihizwa cyane n’Abanyaziya, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, kuri iki Cyumweru gishize yafashe icyemezo cyo kwiyahura ubwo abapolisi bendaga kumufata nyuma y’amasaha 12 […]

Cameroun: Umunyamakuru wari umaze iminsi ashimuswe yasanzwe yishwe

Kuri iki Cyumweru, itriki 22 Mutarama, umurambo watemaguwe w’umunyamakuru ukomeye wo muri Cameroun wabonetse hafi y’umurwa mukuru, Yaounde, nyuma y’iminsi itanu ashimuswe n’abagizi ba nabi batamenyekanye, nk’uko ihuriro ry’abanyamakuru na mugenzi we babitangaje nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibitangaza . Abavuganira itangazamakuru bavuze ko ibura rya Martinez Zogo n’urupfu rwe ari ikindi kimenyetso cyerekana akaga […]

Gatsibo: Arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umwana we w’imyaka 8

Abaganga bavuga ko iki kibyima cyageze ku mwanya ndangagitsina kigomba kubagwa

Umugabo witwa Mageza Esdras utuye mu kagari ka Bukomane, umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko, Uwimpuwe Alice, utegereje urupapuro rumwohereza kujya kwivuriza mu Buhinde. Uyu mubyeyi asobanura ko umwana we yavukanye akabyimba mu kibuno, karakura gafata igice kinini cy’inda, kagera mu mwanya ndangagitsina, ubu akaba aribwa […]

Ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ntibikibaye

Ibiganiro byari guhuriza i Doha muri Qatar Perezida Paul Kagame w’u Rwanda FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ntibikibaye kuri uyu wa 23 Mutarama 2023. Amakuru yizewe yageze ku munyamakuru w’Umunyekongo Pascal Mulegwa ukorana n’ibinyamakuru bitandukanye birimo RFI na France 24, avuga ko Tshisekedi yanze kujya muri Qatar mu rwego rwo kwanga […]

U Rwanda rwashinje RDC gutegura intambara, umugore akekwaho kwica umusore: zimwe mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 16 Mutarama 2023 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye ku mutekano, politiki n’ubutabera. Harimo ko: U Rwanda rwashinje RDC gushaka kurushozaho intambara Guverinoma y’u Rwanda yashinje ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gutegura uburyo bwo kurushozaho intambara. Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, tariki ya 19 yasobanuye ko […]