fpj_ff0xoaillp3-2.jpg

Tour du Rwanda: Thomas Bonnet ni we wegukanye agace ka kane

Sangiza iyi nkuru

Umufaransa witwa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energie bihita binamuhesha kwambara umwambaro w’umuhondo nyuma yo gukandagira igare bikomeye muri metero 300 za nyuma.

Agace ko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare, kari aka Kane kahagurukiye i Musanze kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 138,3.

Aka gace kagiye gutangira Umunya-Eritrea Henok Henok Muluebrhan ari we ufite umwenda w’umuhondo, aho Umunyarwanda wazaga hafi yari Muhoza Eric ukinira Bike Aid wazaga ku mwanya wa 9 arushwa amasegonda 11 n’uwambere.

Umunyarwanda wahatanye cyane uyu munsi ni Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ kuko yabashije kugenda ibirometero birenga 9 ari imbere aho baje kumusigaho amasegonda 20 bageze mu Nkomero baza kuyongera aba 35 bageze i Gisiza.
fpj_ff0xoaillp3-2.jpg
Aka gace gasojwe abakinnyi banyuze mu duce dutandukanye nko mu Gataraga, mu Byangabo, ubundi bafata umuhanda wa Mukamira, Mahoko, Kageyo, Murunda, Rutsiro na Rubengera kugera ku Kibuye (i Karongi) imbere y’ibiro bya WASAC ari na ho hari imurongo wa nyuma.
1677059179470.jpg

Inzira y’isiganwa Musanze-Karongi
fpjuyfawcai1rvc.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *