Perezida Patrice Talon wa Bénin, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare yahaye imirimo mishya Nyamurinda Pascal wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Nyamurinda yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Irangamuntu muri Bénin (ANIP).
Ni inshingano Perezida Patrice Talon yamuhaye ubwo yari ayoboye inama y’Abaminisitiri.
Ikigo ANIP gifite mu nshingano kumenya no kubarura abantu bavukiye ku butaka bwa Bénin, ndetse no gutanga ibyangombwa bitandukanye birimo n’indangamuntu.
Nyamurinda Pascal azwi cyane mu mujyi wa Kigali yabereye umuyobozi hagati ya Gashyantare 2017 na Mata 2018, mbere yo kwegura ku mirimo kubera impamvu ze bwite.
Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yari yamutoye ngo asimbure Monique Mukaruliza waherukaga kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambie.
Nyamurinda mbere yo kuba Meya w’Umujyi wa Kigali yari yarabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Indangamuntu mu Rwanda (NIDA).


