RDC yongereye umubare w’abacancuro yitabaje ngo bayifashe guhangamura M23

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 07 Gashyantare Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye abasirikare b’abazungu bashya 150, bageze i Goma baturutse i Bucarest muri Roumanie.

Umutwe wa M23 wemeza ko aba bazungu ari abacancuro, ibyanashimangiwe na Lt Colonel Nkusi Frank uheruka gutoroka Igisirikare cya Congo (FARDC) akiyunga kuri uriya mutwe.

Uyu muntangiriro z’uku kwezi yatangaje ko mu bo FARDC ifatanya na bo mu rugamba ihanganyemo na M23 harimo “FDLR, Mai-Mai, Nyatura n’abazungu.”

Umwe mu baba mu gisirikare cya Congo Kinshasa na we aheruka kwemerera urubuga rwitwa wab-infos.com ko bariya bazungu ari “abacancuro b’abasirikare b’i Bucarest (Roumanie) na Bulgarie, bageze mu mujyi wa Goma ku wa Kabiri tariki ya 07 Gashyantare 2023.”

Uyu yunzemo ko aba bacancuro bahise bajya gucumbikirwa muri Hoteli yitwa La Joie Plazza i Goma.

Amakuru avuga aba basirikare bahoze mu mutwe w’aba-LĂ©gionnaires Leta y’i Kinshasa yitabaje bayobowe n’uwitwa Horatiu Potra.

Abanya-Roumanie n’abanya-Bulgarie nyuma yo kugera i Goma, ngo bazaba bafite inshingano zo gukoresha drones z’intambara icyenda RDC yamaze gutumiza mu Bushinwa.

Impande zombi ngo zasinyanye amasezerano azageza muri Nyakanga uyu mwaka, akaba yarashyizweho umukono binyuze muri Agemira RDC ishakimiye kuri Agemira, Ikigo cyigenga cyo muri Bulgarie, cyohereje muri Congo inzobere mu bikoresho bya gisirikare.

I Goma aho iriya sosiyete ikorera kugeza ubu, ngo iri kuhitegurira kwimurira amakipe yayo ku kibuga cy’indege cya Kavumu.

Amakuru avuga ko mu mihuro ihoraho n’abayobozi bakuru ba FARDC, impande zombi zumvikanye ko bariya bacancuro ari bo bagomba kwakira drone z’intambara Congo yatumije mu Bushinwa kugira ngo ziyifashe guhangana na M23 ikomeje kuyikubita inshuro.

Ibikorwa byo guhangana n’uriya mutwe nk’ibisanzwe bariya bacancuro bayobowe na Horatiu Potra bagomba kubifatanyamo na FARDC.

Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko, Potra wahoze mu ngabo z’u Bufaransa gusa akaba afite ubwenegihugu bwa Roumanie amaze igihe akorera muri DRC binyuze mu masezerano yagiranye na sosiyete yo muri iki gihugu yitwa Congo Protection.

Iyi Sosiyete mu nshingano ifite harimo guha imyitozo abasirikare FARDC cyane mu kigo cya Sake, ndetse no kurinda ikibuga cyindege cya Goma.

Kuri ubu amakuru avuga ko muri RDC hamaze kugera abacancuro babarirwa muri 400, n’ubwo Leta y’iki gihugu ndetse n’Igisirikare cyacyo bamaze igihe babihakana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *