Abasirikare barinda Tshisekedi ‘bagerageje gushimuta’ Musenyeri Fulgence Muteba
Diyosezi Gatolika ya Lubumbashi, yashinje abasirikare barinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa kugerageza gushimuta Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu usanzwe ari Umushumba wayo. Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru iriya Diyosezi yasohoye kuri uyu wa Gatandatu. Iryo tangazo rivuga ko bijya gutangira imodoka yarimo abasirikare bari bafite intwaro nyinshi yinjiye aho Musenyeri Muteba atuye “bavuga […]
Rayon Sports yakuye intsinzi y’ingume kuri Rutsiro FC, irarana umwanya wa mbere

Rayon Sports FC kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0, mu mukino w’ishiraniro watumye abasifuzi basohoka mu kibuga baherekejwe na Polisi. Rutsiro FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino yagiye gukina izi neza ko kuwutsinda bihita biyihesha […]
Rihanna ari gutegura ubukwe mu ibanga
Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye nka Rihanna mu muziki, ari gupanga gukora ubukwe n’umukunzi we Asap Rocky bamaze imyaka igera kuri itatu bakundana. Rihanna w’imyaka 35, utwitwe umwana we wa kabiri, arashaka cyane gukora ubukwe na se w’abana we, Asap Rocky nk’uko yabitangaje ubwo yakoraga igitaramo mu irushanwa rya Super Bowl LVII muri Arizona. Ati: […]
U Rwanda rwungutse abapolisi bashya barenga 1,600 (Amafoto)

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare, yungutse abapolisi bashya barenga 1,600 nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze ibemerera kwinjira muri Polisi. Umuhango wo gusoza amasomo y’aba bapolisi wabereye mu Ishuri rya Polisi ry’i Gishari, ukaba wayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred. Umuhango wo gusoza icyiciro cya 18 cy’amahugurwa y’Abapolisi bato waranzwe […]
Nta ntumwa y’u Rwanda yagaragaye i Kinshasa mu nama y’Abakuru b’ibihugu bya CEEAC
Leta y’u Rwanda yanze kugira intumwa yohereza i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahabereye inama ya 22 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC). U Rwanda ni kimwe mu bihugu 11 bigize uyu muryango. Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iriya nama ya CEEAC harimo Denis Sassou […]
Umutaliyani yegukanye étape ya 7 ya Tour du Rwanda Umunyarwanda yigaragarijemo
Umutaluyani Manuele Tarozzi ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2023 Nsengimana Jean Bosco yigaragarijemo. Uyu munsi, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwaga agace ka karindwi ka Tour du Rwanda katangiriye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba kerekeza mu Mujyi wa Kigali, kakaba n’aka nyuma aho kareshyaga n’ibilometero 115,8. Ibi […]
Mason Greenwood n’umukunzi we wari waramufungishije bagiye kwibaruka imfura

Rutahizamu Mason Greenwood wahagaritswe na Manchester United yahoze akinira, aritegura kwibarukana imfura n’umukobwa wari waratumye afungirwa ibyaha birimo gufata ku ngufu. Greenwood w’imyaka 21 y’amavuko, kuri ubu aritegura kwibaruka umwana we wa mbere hamwe n’uwari yaramufungishije Harriet Robson nyuma y’uko bigaragaye ko atwite. Byongeye kandi ngo umuryango wa Mason Greenwood witeze ko aba bombi barushinga […]
Nyina wa Jose Chameleone yasukiye amarira mu gitaramo cye
Umubyeyi w’umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye mu muziki nka Dr Jose Chameleone, Prossy Mayanja, yasutse amarira ubwo yabonaga umuhungu we ari gukora amateka mu gitaramo cyiswe ‘Gwanga Mujje’. Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye isubukurwa ry’igitaramo Chameleone yari yateguye kikaza gusubikwa, ndetse ni na we wari umuririmbyi mukuru. Ubwitabire bwacyo bwari hejuru cyane. Iki gitaramo cyari […]
RDC yongereye umubare w’abacancuro yitabaje ngo bayifashe guhangamura M23
Ku itariki ya 07 Gashyantare Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye abasirikare b’abazungu bashya 150, bageze i Goma baturutse i Bucarest muri Roumanie. Umutwe wa M23 wemeza ko aba bazungu ari abacancuro, ibyanashimangiwe na Lt Colonel Nkusi Frank uheruka gutoroka Igisirikare cya Congo (FARDC) akiyunga kuri uriya mutwe. Uyu muntangiriro z’uku kwezi yatangaje ko mu […]
Kidum yavuze impamvu yatumye yisubira, akemera kugaruka mu Rwanda
Mu ijoro ryakeye nibwo habaye igitaramo mbatura mugabo cya Kigali Jazz Junction cyari cyatumiwemo umuhanzi Kidum ukomoka mu Burundi, itsinda rya B2C ryo muri Uganda na Confy wo mu Rwanda. Ni igitaramo kibanze ku ndirimbo ndetse hakanyuzwamo ubutumwa bw’umubano mwiza w’u Rwanda n’U Burundi, ubwo Kidum yari ku rubyiniro. Kidum yishimiwe n’abari bitabiriye icyo gitaramo […]
RDC yasabye CEEAC kuyitabara ku bwo ‘guterwa n’u Rwanda’ bayihuriyemo
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, yahamagariye ibihugu bihuriye na Congo mu muryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati (CEEAC) kugira icyo byakora ku Rwanda ashinja gushoza intambara ku gihugu cye. Lukonde yabigarutseho ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yafunguraga ku mugaragaro imirimo y’inama y’Abaminisiti b’ibibihugu bigize CEEAC yaberaga i Kinshasa. Ni […]