Butera Knowless yibarutse umwana we wa gatatu

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Butera Knowless uri mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana we wa gatatu (Ubuheture) nyuma y’imyaka ibiri yibarutse ubuheta.

Knowless n’umugabo we Ishimwe Karake Clement bibarutse umwana wabo wa gatatu muri iki cyumweru nyuma y’igihe bivugwa ko uyu mubyeyi wamenyekanye mu ndirimbo nka Nzabampari, akuriwe.

Ishimwe Clement yemeje babyaye umwana wa gatatu nyuma y’amakuru yari yamaze kuba kimomo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

Aya makuru yagiye hanze nyuma y’ibyari bimaze igihe bivugwa ko Knowless yaba atwite, ibyo byavugwaga nyuma y’uko abafana be batari bakimubona mu bikorwa bya muzika.

Nubwo uyu muryango wemeje ko wibarutse ubuheture, ntabwo bifuje guhita batangaza igitsina cy’umwana bibarutse.

Ishimwe Clement na Butera Knowless bamaze kubyarana abana batatu: Ishimwe Butera Or, Ishimwe Inzora Butera n’uwo bibarutse muri uku kwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *